RFL
Kigali

PGGSS6: Allioni nawe yadukanye kuririmba yifashe hagati y’amaguru -VIDEO

Yanditswe na: Inyarwanda
Taliki:19/05/2016 9:20
8


Umuhanzikazi Allioni ugaragaye ku nshuro ya mbere mu bahanzi 10 bahatanira igikombe cya Primus Guma Super star, nawe yadukanye kuririmba yifata hagati y’amaguru nk’uko byagaragaye mu gitaramo cya PGGSS6 cyabereye i Gicumbi.



Mu gitaramo cyabaye kuwa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2016, Allioni yaririmbye indirimbo eshatu kimwe n’abandi bahanzi bagenzi be bari kumwe muri iryo rushanwa. Yaba mu ndirimbo Umusumari na Pole Pole, Allioni yaziririmbye mu buryo budasanzwe kuri we bwatangaje benshi bari muri icyo gitaramo.

 

AllioniUmwanya munini i Gicumbi, Allioni yaririmbye yifashe hagati y'amaguru

Muri izo ndirimbo zose, Allioni waririmbaga azunguza akaboko ke k’ibumoso, yanyuzagamo akakajyana hagati y’amaguru ye. Ibyo yabikoraga cyane cyane iyo yabaga ageze ku magambo y’urukundo mu gushimangira uburyohe bwarwo n’uburyo rwihangana cyane. Kugeza ubu haribazwa icyo ibyo bimenyetso bihatse.

Allioni

Allioni ufite icyizere gihagije cyo kuzegukana igikombe, kuririmba gutyo ni agashya yakoze cyangwa se yadukanye muri PGGSS6 kuko iyo ukurikiyanye kuri YuoTube amashusho asanzwe y’izo ndirimbo ze yaririmbye uwo munsi,nta na hamwe ubona afata hagati y'amaguru ye nkuko yabikoze mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star 6 cyabereye i Gicumbi.

Allioni ntabwo ariwe muhanzikazi wa mbere hano mu Rwanda ugaragaye aririmba gutyo kuko Knowless nawe yarabikoze muri PGGSS 5 icyo gihe bivugisha benshi. Ubusanzwe imiririmbire nk’iyi yari imenyerewe ku baraperi nabwo b’igitsinagabo.

AllioniAllioni i Gicumbi yaririmbye Impinduka, Umusumari, na Pole pole

Tubibutse ko gutora Allioni kugira ngo umuheshe amahirwe yo kwegukana PGGSS6, ari ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefoni, ukandika umubare 1 ukohereza kuri 4343 ukaba umwongereye amahirwe.

Reba hano uko Allioni yitwaye kuri stage i Gicumbi

 

Ese iyi miririmbire yaba ari iturufu izafasha Allioni kwegukana PGGSS 6 cyangwa niyo gushaka abafana?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • b7 years ago
    alion wamabara neza nkakwemera. nkunda voice yawe
  • 7 years ago
    Hhhh,aho kwandik inkuru zikundisha abantu umuco wabo,,,mwandik iziwangiz,,,kuko mutagirango murikubirwany ahubw murikubyamamaza
  • eric7 years ago
    nakoremo atere umushyukwe abantu atabaha uku ni ukuZamura irari
  • 7 years ago
    yaramaze
  • christ7 years ago
    ubwo nawe mumugiyeho Eh, mwitonde Tondezirogosha
  • X7 years ago
    Hhhhh, ahubwo icyo mbonye nuko uyu wanditse iyi nkuru afite mind yanduye kbsa yarangiza aka generalisa ngo abantu babyibajijeho. niwowe waraye ukarasa umutekereza,witubesha. ntakintu gitangaje kiri mubyo mbona hano ntukabure ibyo wandika ngo uze uvuga ubusa. wa muturage wee
  • 7 years ago
    Turakwemera Allioni keep it up
  • hendrick7 years ago
    hy i think so ibyo sibintu twakajyizeho ikibazo kubera ko baravuga ngo igihe nicyacyo ninayo mpamvu twagakoze ikintu within' emotion or meaningfull of that thing u want say......





Inyarwanda BACKGROUND