Umuhanzikazi Allioni ugaragaye ku nshuro ya mbere mu bahanzi 10 bahatanira igikombe cya Primus Guma Super star, nawe yadukanye kuririmba yifata hagati y’amaguru nk’uko byagaragaye mu gitaramo cya PGGSS6 cyabereye i Gicumbi.
Mu gitaramo cyabaye kuwa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2016, Allioni yaririmbye indirimbo eshatu kimwe n’abandi bahanzi bagenzi be bari kumwe muri iryo rushanwa. Yaba mu ndirimbo Umusumari na Pole Pole, Allioni yaziririmbye mu buryo budasanzwe kuri we bwatangaje benshi bari muri icyo gitaramo.
Umwanya munini i Gicumbi, Allioni yaririmbye yifashe hagati y'amaguru
Muri izo ndirimbo zose, Allioni waririmbaga azunguza akaboko ke k’ibumoso, yanyuzagamo akakajyana hagati y’amaguru ye. Ibyo yabikoraga cyane cyane iyo yabaga ageze ku magambo y’urukundo mu gushimangira uburyohe bwarwo n’uburyo rwihangana cyane. Kugeza ubu haribazwa icyo ibyo bimenyetso bihatse.
Allioni ufite icyizere gihagije cyo kuzegukana igikombe, kuririmba gutyo ni agashya yakoze cyangwa se yadukanye muri PGGSS6 kuko iyo ukurikiyanye kuri YuoTube amashusho asanzwe y’izo ndirimbo ze yaririmbye uwo munsi,nta na hamwe ubona afata hagati y'amaguru ye nkuko yabikoze mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star 6 cyabereye i Gicumbi.
Allioni ntabwo ariwe muhanzikazi wa mbere hano mu Rwanda ugaragaye aririmba gutyo kuko Knowless nawe yarabikoze muri PGGSS 5 icyo gihe bivugisha benshi. Ubusanzwe imiririmbire nk’iyi yari imenyerewe ku baraperi nabwo b’igitsinagabo.
Allioni i Gicumbi yaririmbye Impinduka, Umusumari, na Pole pole
Tubibutse ko gutora Allioni kugira ngo umuheshe amahirwe yo kwegukana PGGSS6, ari ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefoni, ukandika umubare 1 ukohereza kuri 4343 ukaba umwongereye amahirwe.
Reba hano uko Allioni yitwaye kuri stage i Gicumbi
Ese iyi miririmbire yaba ari iturufu izafasha Allioni kwegukana PGGSS 6 cyangwa niyo gushaka abafana?
TANGA IGITECYEREZO