Kuri uyu wa kabiri nibwo APR FC yansindiye Police FC ibitego 2-1 mu mukino wa 18 wa’Azam Premier League’bituma ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.
Nubwo kuri uyu wa 24 Mata 2016 hari habaye imikino inyuranye, ariko uwahuje aya amakipe yombi y’abashinzwe umutekano niyo inyarwanda.com yabakurikiraniye ,ari nawo tugiye kubagezaho mu amafoto. Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo guhera i saa Cyenda n’igice z’umugoroba.
Amakipe yombi yinjira mu kibuga
11, Police FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba APR FC
Ku munota wa 4 gusa, Iranzi Jean Claude yahushije igitego, umupira unyura inyuma y'urushundura rw'izamu
Nizar,umutoza mukuru wa APR FC aritegereza uko umukino uri kugenda
Yannick Mukunzi, yigaragaje nk'umukinnyi mwiza hagati mu kibuga ku ruhande rwa APR FC
Young Grace,umufana ukomeye wa Mukunzi Yannick na APR FC yari mu baje kureba uyu mukino
Ku munota wa 6, Birimana Issa yateye umupira, Nzarora Marcel, nyezamu wa Police FC agerageza kuwukuramo...
...biranga kijyamo. Ararebana agahinda umupira wari umaze kugera mu rushundura
...'Kubita'...
Cassa Mbungo,umutoza wa Police FC utari wishimiye uburyo ikipe ye iri kurushwa
'Bahungu banjye muze tujye inama'
Bwana Cassa , mwarenze umurongo ...
...Asubira inyuma...Ariko mpagaze aho ngomba guhagarara!
Yeee.., ntugomba kurenga uyu murongo!
Police FC yishimira igitego cyo kwishyura
Nizar na we ntiyari yicaye
Ubwitange mu kazi
Umutoza w'amavubi, Johnny McKinstry yari yaje kureba uyu mukino w'amakipe y'abashinzwe umutekano
Umutima ku kazi
Umukino ukomeye nk'uyu haba ari ah'abasore. Rusheshangoga Michel aragerageza gucisha umupira ku mukinnyi wa Police FC
Abakinnyi ba Police FC ntako batagize
Twagizimana Fabrice bakunda kwita 'Ndi kukazi' yabereye ibamba Rusheshangoga
Umunyamakuru wa Radio 10 na TV 10, David Bayingana , yifashishije telefoni arabwira abo yasize mu rugo ko abona umukino ari indya nkurye. Iruhande rwe hari umuhanzi Yvan Buravan
Iranzi Jean Claude wagoye cyane abakinnyi ba Police FC
Uko Iranzi akina neza...ninako anyuzamo akavuna abo bahanganye
Cassa ati'Ko abasore banjye ubavunagura!'
Nzarora Marcel yagiye atabara Police FC aho rukomeye
Sibomana Patrick ararekura ishoti riremereye, Nzarora na we ari maso
Ku rundi ruhande Ndoli Jean Claude ntakazi kenshi yabonye nka mugenzi we
Hegman ahanganye n'abakinnyi b'ikipe ya APR FC yahozemo
APR FC yishimira igitego cya 2 cyayihesheje intsinzi
Mbere gato y'uko umukino urangira, Iranzi yasimbuwe na 'Kodo'
PHOTO:Niyonzima MOSES/Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO