Mu ibanga rikomeye mu minsi micye ishize umuhanzi Kitoko Bibarwa utuye mu gihugu cy’ubwongereza yabarizwaga mugihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Nubwo benshi batabimenye usibye indirimbo aherutse gukorana n’umuhanzikazi wo muri iki guhugu Shebbah ,uyu musore yamaze igihe kingana n’ukwezi muri iki gihugu ari gukorana na Producer PaddyMan na Keyz umushinga wa Album ye ya Gatatu.
Amakuru agera ku inyarwanda.com avuga ko uyu muhanzi yamaze kurangiza iyi Album iriho indirimbo 5 ndetse n’amashusho yazo yakozwe n’inzu itunganya umashusho muri iki gihugu izwi ku izina rya Jah live.
Mukiganiro gito inyarwanda.com yagiranye na Kitoko wirinze kugira byinshi avuga kuri iyi Album no kuba yaraje muri Uganda akamarayo icyo gihe cyose mu ibanga,yemeje amakuru y’uwo mushinga .Yagize ati’’Yego album nibyo yararangiye mu minsi micye ndababwira ibyayo neza ndetse n’uburyo izasohoka,nirinze kubwira abantu ko ndi Uganda kubera impamvu zanjye nzababwira umunsi nashyize hanze izi ndirimbo mu minsi yavuba’’
REBA INDIRIMBO SHEBBAH YAHISE AKORANA NA KITOKO
Impamvu ngo ishobora kuba yarateye uyu muhanzi gukorera indirimbo 5 icyarimwe ndetse akanabikora mu ibanga ngo nuko nta ndirimbo shya ze bwite yari akigira bityo mu bitaramo bitandukanye atumirwamo ugasanga araririmba indirimbo za cyera.
TANGA IGITECYEREZO