RFL
Kigali

Kuki Kitoko yagize ubwiru ko ari kubarizwa muri Uganda ?

Yanditswe na: Inyarwanda
Taliki:24/04/2016 7:45
4


Mu ibanga rikomeye mu minsi micye ishize umuhanzi Kitoko Bibarwa utuye mu gihugu cy’ubwongereza yabarizwaga mugihugu cy’abaturanyi cya Uganda.



Nubwo benshi batabimenye usibye indirimbo aherutse gukorana n’umuhanzikazi wo muri iki guhugu Shebbah  ,uyu musore yamaze igihe kingana n’ukwezi muri iki gihugu ari gukorana na Producer PaddyMan na Keyz umushinga wa Album ye ya Gatatu.

Amakuru agera ku inyarwanda.com  avuga ko uyu muhanzi yamaze  kurangiza iyi Album iriho indirimbo 5 ndetse n’amashusho yazo  yakozwe n’inzu itunganya umashusho muri iki gihugu izwi ku izina rya Jah live.

Mukiganiro gito inyarwanda.com yagiranye na Kitoko wirinze kugira byinshi avuga kuri iyi Album no kuba yaraje muri Uganda akamarayo icyo gihe cyose mu ibanga,yemeje amakuru y’uwo mushinga .Yagize ati’’Yego album nibyo yararangiye  mu minsi micye ndababwira ibyayo neza ndetse n’uburyo izasohoka,nirinze kubwira abantu ko ndi Uganda kubera impamvu zanjye nzababwira umunsi nashyize hanze izi ndirimbo mu minsi yavuba’’

REBA INDIRIMBO SHEBBAH YAHISE AKORANA NA KITOKO


Impamvu ngo ishobora kuba yarateye uyu muhanzi gukorera indirimbo 5 icyarimwe ndetse akanabikora mu ibanga ngo nuko nta ndirimbo shya ze bwite  yari akigira bityo mu bitaramo bitandukanye atumirwamo ugasanga araririmba indirimbo za cyera.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Ntampanvu Yokutubgira Ageze Hanze.Yatubgiye Atarajya Hanze?
  • King8 years ago
    Nimumenya impamvu meddy na ben bataragaruka muzamenya n impamvu kitoko agarukira uganda.
  • claude 8 years ago
    Hhhhhhh mujy mwitonda izi ni political issues... Ese umwak ushize ntiyazaga Bujumbula? Arik ntagere Rwanda. Sha ntawanga iwabo gusa iyo so aguciye urahaheba. Aha gusa ngo ni Malaika azarongorwa na yesu
  • elia8 years ago
    @claude,nawe urakabya,ntaho bihuriye na politiki,ahubwo itonde uwo uvuga ngo ese azarongorwa na malaika.be wise in yo speech.





Inyarwanda BACKGROUND