Kigali

TOP 5:Ibintu bitanu biranga umuhanzi utazi icyo ashaka

Yanditswe na: Inyarwanda
Taliki:23/04/2016 7:16
11


Mu myaka icumi ishize urubyiruko rwo mu Rwanda cyane cyane abiga mumashuri yisumbuye bagaragagaje ubushake bwo kwinjira muri muzika dore ko iyo ugereranyije mu myaka ya za 2000 kugeza muri 2006 usanga umusore cyangwa se inkumi yari igezweho ari iyabyinaga cyangwa se kuba uri umukinnyi ukomeye.



Ariko se ko abo bose birukira muri muzika ngo bakore indirimbo  nibangabe barenga umutaru?Ibyo ahanini biterwa nuko abenshi binjira muri uru ruganda rwa muzika bigana bagenzi babo,nta mpano ibarangwaho ndetse badafite intumbero zo kuzagera kure .Niyo mpamvu usanga hari abahanzi bamaze imyaka myinshi muri muzika  nta ndirimbo  nzima wumva bakoze ahubwo bakirirwa mu itangazamakuru basebya bagenzi babo ngo barebe ko babazamukiraho.

Inyarwanda.com twakusanyije  ibintu 5 biranga umuhanzi utazi icyo ashaka:

1. Guhora aririmba bagenzi be gusa

Ni kenshi mwumva abahanzi  cyane cyane bamwe bifuza kumenyekana vuba, bahimba indirimbo zigamije gusebya bagenzi babo.Akenshi uzasanga abo bibasira arababa babarusha kumenyekana cyangwa se abo bigeze kuba inshuti bagashwana,abo bigeze gukorana bagashwana ,...Inshuro nyinshi biterwa nuko uyu muhanzi aba yinjiye mu muziki ashaka kurwanya mugenzi  we kubera ishyari ryuko aba abona akunzwe na rubanda kandi bimuha amafaranga .

2.Nta mpano ibarangwaho...barigana gusa

Benshi mubahanzi usanga binjira mumuziki kuko haribyo baba bishuka bihabanye cyane n’ukuri.Aha wavugamo nko kuba yumva ko kuba afite uburanga  bizatuma ahita amenyekana,kuba abyinira umuhanzi wamenyekanye runaka  bizatuma no kuririmba ahita abifatisha kuko abantu bahora bamubona abyina.Niyo agerageje gukora indirimbo ze niho usanga akenshi umuhanzi azi kubyina ariko wakumva ijwi rye ukumirwa .Gusa kuri iyi ngingo hari bacye babishobora ariko nubundi baba bari basanzwe bafite impano yo kuririmba.

3.Akunda kuvugwa mu itangazamakuru no kumenyekana

Ni kenshi uzasaga umuhanzi utifitemo impano yirirwa afungura imirongo  ya za facebook,instagram,twitter (Fake accounts) zitandukanye kugirango ajye ashyiraho ibihangano bye abitaka ubwiza kugirango abantu bibeshye ko afite abafana kandi ariwe ubyikorera. Izo (Fake accounts) kandi anazikoresha mubintu bishobora gutuma akurura itangazamakuru ngo rigire icyo rimubazo maze akunde avugwe.Usibye nibyo uzasanga ashora  amafaranga menshi mubaturage ngo bajye bahamagara amaradiyo basaba indirimbo ze kabone nubwo zaba zibishye bidasubirwaho.Sibyogusa  kuko usanga uyu muhanzi kenshi ahora mubitangazamakuru avuga ubusa ,asebya bagenzi be,mugihe abandi ibitangazamakuru aribyo bibishakira kubera ibikorwa by’indashyikirwa baba bagezeho.

4.Ntashaka kwiga no kumenya ibyamufasha mumuziki we

Ni gacye cyane uzabona umuhanzi nkuyu yafata umwanya  ngo yige igikoresho cya muzika kimwe byibuze mubuzima bwe.Nyamara aho umuziki nyarwanda uri kugana bigaragara ko  abafana batacyemera uwababeshya ko yabararimbiye mugihe cyose atabahaye umuziki wa Live.Mu marushanwa akomeye basigaye basaba uzi Live n’ibindi.

5.Gukoresha ibiyobyabwenge no guhora mu myenda

Umuhanzi utazi aho ashaka kugana yizera ibiyobyange kurenza ibindi byose.Iyo bimaze kumurenga asigara ari uwo guteza ibibazo kurusha uwo kubicyemura.Asigara ari uwo kwica izina ry’uruganda rwa muzika kuko urugero aba atanga rutatuma umubyeyi areka umwana we ufite impano ngo yinjire muri muzika.Kubera kwibeshya ko yamamaye usanga ahora mu myenda y’amafaranga aba yagujije hirya no hino  kubera gushaka kubaho  mubuzima buhenze cyangwa se bwa bamwe yigana.

Gukora umuziki ni impano kandi ni akazi nkakandi,byanze bikunze iyo winjiyemo nta mpano ubifitemo birangira bigutamaje kabone nubwo waba wakoze ibingana iki ngo wigaragaze nkushoboye.Izi ngingo eshanu zakwereka bamwe mubahanzi bo mu Rwanda batazi icyo bashaka ahubwo bahora mu mwijima  wo kwiyita abanyamuziki kandi hari izindi mpano zabo bagakwiye gushyiramo  ingufu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hahaha8 years ago
    abo ni neG the general, pfla na marshal mampa.
  • Claudine8 years ago
    Nkubu Lil G ugasanga yirirwa avuga ngo yarangoye abakobwa 80....ngo yirirwa aca amafaranga...nkuriya abona hari aho azagera koko?
  • komera 8 years ago
    Hari ibintu tugomba gutandukanya. Umuziki ni mugari cyane. Harimo byinshi kdi bisaba impano zitandukanye. Mbona ikibazo gihari ari ukutamenya icyo buri umwe afite hanyuma akisunga abandi bafite ibyo abura. Hari abazi kwandika, hari abafite amajwi meza, hari abazi gucuranga.... Ku isi ni bake bafite byose! Elvis Presley bavuga ko nta ndirimbo n'imwe yanditse kdi ntibyatumye ataba legend! Quincy Jones ni hit, kdi nta ndirimbo nimwe tumuzimo, ibye ni production.... Menya icyo ufite then wisunge abandi. wihatiriza wirundaho byose. Kdi ntukajye wanga critiques, kuko abameze nka Adams barakenewe muri music industry. Tht's it.
  • 8 years ago
    Wa munyamakuru we.Wagirango umaze iminsi undeba mumutima.Ubu niyo ushaka wari gukora liste yabo...,asnah,m izzle birirwa bavuga Riderman wagirango ntabwo bafite ibindi baririmba
  • karisto8 years ago
    gisa cyinganzo
  • kwihangana david8 years ago
    Sinemeranya nawe nagato kuko naguha liste yabahanzi benshi bivugwa ko badafite impano kdi bamaze kugera Kure muri music haba mu-rwanda cyangwa mu mahanga kdi umenyeko ibintu byahindutse ibintu byose ni mu mutwe wangu nonese ko hari benshi bafite impano mubamaririki ko namwe abanyamakuru mwitana bamwana ngo nimwe mwica umuziki kubera za giti June an hue nemera umuntu ufite creativite mubintu bye njye nemera izzo indirimbo ze ziranduhura zituma mwenyura iyo narakaye
  • uwase diane8 years ago
    Ubuse tuvugishe ukuri nkumuntu watwaye 24 million akaba atajya gukora video no kwa meddy akajyayo aruko Christopher amujyanye yo uwo afite gahunda mu music kweli? Mubona video riderman akora koko Maze ngo bafite impano nonese iyo atambura izzo harikibazo barikugirana ko bakora kdi bafite impano Jay ko nawe byamuyobeye ahubwo a babantu mubakoreho inkuru muvuge impamvu basubiye inyuma ubwo nabwo nibakubitwa muzavuga ko atarukutagira impano se tubyemerereko ko music yacu ifite ikibazo
  • gaga8 years ago
    abo ni ba aline gahongayire hhhh
  • 8 years ago
    nibyo kbx ubwo ingegera bull dog na p fla biyumve
  • 8 years ago
    Nizereko Abaririmba Gospels Batarimo! Abaye Arimo Yaba Ari Kwisebya Cyane. Nkatwe Turirimba Gospels, Twiha Agaciro Kuko 2ba 2zi Icyo Dukorera.
  • kwizera8 years ago
    Byose nukuri pe gusa ntabafite impano barapfpukiranwa kandi nimwe banyamakuru bambere bapfobya tarent zu Rwanda kuko umwanya munini muwuha ibyo hanze Ukibaza c bo baturusha iki? Babandi bigana rero ntabona bashobora kuba bafite impamvu kuko ibyo. Bigana usanga aribyo bikunzwe bivuze mwese noneho nimugambane muzamure.muzika nyarwanda ishingiye ku muco ariko. Bizater urubyiruko gukora rushyizeho umwete kandi bamwe mubanyamamuru bagabanye kurya giti kugirango bakande play



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND