Nyuma yo kwerekeza mu Bufaransa aho yagiye gukurikirana amasomo ye, Miss Akiwacu Colombe yemeza ko agikomeje gukurikirana imishinga ye yo kubakira incike za Jenoside yakorewe abatutsi, kandi mu mpera z’uyu mwaka inzu zikazuzura zitwaye akayabo ka miliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, Miss Akiwacu Colombe yatangije igikorwa cyo kubakira abatishoboye inzu ebyeri zigezweho zifite agaciro ka miliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (15.000.000). Icyo gihe Miss Colombe yatangaje ko yashatse inkunga mu bigo bitandukanye afatanyije n’umuryango w’abana barokotse Jenoside, kuri iyo nkunga babasha kubona ubushobozi bwo gutangira kubakira incike za Jenocide izi nzu zigezweho kandi zijyanye n’igihe.
Aha Miss Colombe yatangizaga ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka izi nzu i Rwamagana
Nyuma yo gutangiza uyu mushinga, Miss Colombe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014, yagiye gukomereza amasomo ye muri Kaminuza yigisha iby’Ubucuruzi yo mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yiga mu ishami ry’ubucuruzi bw’ibigezweho (Commerce de Luxe). Gusa ibi ngo ntibyatambamiye umushinga we, kuko inzu zigeze kure zubakwa kandi ba nyirazo bakaba bazazitaha mu minsi ya vuba.
Miss Akiwacu Colombe (mbere y'uko ajya kuba i Paris), ubu agaragara mu ishusho nshya
Miss Colombe ugaragara nk’uwahinduwe n’ikirere ndetse n’ubuzima abayemo i Paris, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagize ati: “Mbayeho neza nta kibazo mfite, naho amazu akomeje kubakwa ararangirana n’uyu mwaka hanyuma ashyikirizwe bene yo”
Miss Colombe avuga ko uretse n’aya mazu, indi mishinga yasize atangije mu Rwanda irimo iyo yafatanyije na bagenzi be, igikomeje kugenda neza kuko hari abantu bari mu Rwanda babikurikirana umunsi ku wundi. Gusa avuga ko ubu ashyize umutima cyane ku masomo ye ari nayo yamujyanye i Burayi.
Iyi niyo shusho ya Miss Akiwacu Colombe aho asigaye aba mu gihugu cy'u Bufaransa
TANGA IGITECYEREZO