RFL
Kigali

Umukecuru wambitswe umudari na Perezida Kagame, yahishe benshi muri Jenoside akangisha abicanyi ‘Nyabingi’

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:22/04/2016 9:55
22


Zula Karuhimbi, ni umukecuru w’imyaka ibarirwa mu 100, ufite amateka adasanzwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, kuko yabashije kurokora abantu barenga 150 akoresheje amayeri yo gukangisha abicanyi “Nyabingi”. Afite imidari yambitswe n’abantu batandukanye barimo na Perezida Kagame.



Zula Karuhimbi, ni umukecuru bigaragara ko agikomeye ndetse ubasha kwigenza nyamara avuga ko afite imyaka ibarirwa mu 100, akemeza ko ku ngoma y’umwami  Yuhi Musinga yibuka ko yari umukobwa w’inkumi. Karuhimbi atuye mu mudugudu wa Gaseke, mu kagari ka Musa, mu murenge wa Ruhango wo mu karere ka Ruhango mu Ntara y’amajyepfo y’u Rwanda.

Zula Karuhimbi imbere y'inzu ye iri mu karere ka Ruhango

Zula Karuhimbi imbere y'inzu ye iri mu karere ka Ruhango

Iyo uganiriye n’abaturage bo mu gace Karuhimbi atuyemo, ntibashidikanya kukubwira iby’ubutwari bw’uyu mukecuru, bavuga ko yarokoye abantu benshi muri Jenoside yakorewe abatutsi, mu bantu barenga 150 yahishe akabarinda abicanyi akoresheje amayeri yo kubabeshya ko afite nyabingi mu nzu, hakaba hari harimo abatutsi bahigwaga, abahutu n’abatwa bari bazwiho kwamagana ubwicanyi ndetse n’abazungu.

Zula

Muri iyi nzu no mu nkengero zayo niho Karuhimbi yahishe abahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi

Muri iyi nzu no mu nkengero zayo niho Karuhimbi yahishe abahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi

Karuhimbi yivugira ko yabashije kurokora abatutsi 100, abahutu 50, abatwa 2 ndetse n’abazungu 3, aba bose bakaba baramuhungiyeho kuko yari asanzwe azwiho umutima w’urukundo n’impuhwe kuva kera no mu bihe bya mbere ya Jenoside, hanyuma bageze iwe abahisha mu nzu no mu bice bitandukanye by’urugo rwe, maze ahimba amayeri yo gutega ibintu by’imiti ya Kinyarwanda mu marembo y’urugo rwe maze Interahamwe n’abasirikare ba Leta yo mu gihe cya Jenoside baramuka binjiye iwe akababwira ko mu nzu ye harimo nyabingi zishobora kubagirira nabi.

Amayeri yo kubeshya ko afite kandi yambaza Nyabingi niyo yamufashije gutera ubwoba abicanyi

Amayeri yo kubeshya ko afite kandi yambaza Nyabingi niyo yamufashije gutera ubwoba abicanyi

Karuhimbi avuga ko yari yarahimbye amayeri akanabwira abo yari ahishe ko azajya akangisha abicanyi ko abitse nyabingi mu nzu ye, bityo abicanyi bashakaga guhinyuza akaba yarahitaga ababwira ko agiye guhamagara nyabingi ze, hanyuma abahishwe bakitaba babigenza uko Karuhimbi  yari yarababwiye, abicanyi nta kuzuyaza bagakizwa n’amaguru.

Mu muryango wa Zula Karuhimbi, niho yagendaga atega ibintu by'imiti ya Kinyarwanda agamije gutera ubwoba abicanyi

Mu muryango wa Zula Karuhimbi, niho yagendaga atega ibintu by'imiti ya Kinyarwanda agamije gutera ubwoba abicanyi

Karuhimbi n’ubwo atari yishoboye cyane mu gihe cya Jenoside, yabashije kujya agaburira abo yari ahishe mu gihe cyose Jenoside yabaga kuko bahabaye mu gihe cy’amezi atatu cyose Jenoside yamaze iba hirya no hino mu bice bitandukanye by’u Rwanda, kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994.

Mu mwaka wa 2007, ubwo hashimirwaga abantu bagize ubutwari bwo guhisha abantu bahigwaga mu gihe cya Jenoside, Zula Karuhimbi nawe ari mu bambitswe umudari w’ishimwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, uyu mudari we akaba awugendana ku rukenyerero hamwe n’undi yahawe n’ubuyobozi bw’idini ya Islam mu Rwanda.

Karuhimbi agendana imidari ibiri ku rukenyerero; umwe yawuhawe na Perezida Paul Kagame naho undi awuhabwa n'ubuyobozi bwa Islam mu Rwanda

Karuhimbi agendana imidari ibiri ku rukenyerero; umwe yawuhawe na Perezida Paul Kagame naho undi awuhabwa n'ubuyobozi bwa Islam mu Rwanda

N’ubwo ariko uyu mukecuru yambitswe umudari ndetse akaba anashimirwa ubutwari yagize mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, ni umuturage ubayeho mu buzima bumugoye, n’ubwo avuga ko ntacyo ashobora gusaba ubuyobozi ngo bumufashe, ahubwo ko akavuga ko ubuyobozi bwo bubonye ari ngombwa bwazibwiriza bukamufasha.

Igisenge cy'inzu ya Karuhimbi kirashaje kuburyo iyo imvura iguye avirwa

Igisenge cy'inzu ya Karuhimbi kirashaje kuburyo iyo imvura iguye avirwa

Inzu Karuhimbi yahishemo abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, yagiye iraswaho amasasu ariko ntiyagwa, gusa ntibibujije ko ishaje kandi imuvira mu gihe cy’imvura. Ni inzu ya cyera cyane mu myaka y’1980, abanamo n’umwana w’umukobwa umubereye umwisengeneza (Karuhimbi amubereye nyirasenge) bombi bakaba babana muri iyi nzu n’inka baherutse guhabwa muri gahunda ya girinka. Nta wundi muntu wo mu muryango babana, kuko umugabo wa Zula Karuhimbi n’abana be batatu bapfuye.

Umwisengeneza wa Zula Karuhimbi babana muri iyi nzu

Umwisengeneza wa Zula Karuhimbi babana muri iyi nzu

Niyigeza Zulfat; uyu mwisengeneza wa Zula Karuhimbi, avuga ko muri rusange we na nyirasenge batabayeho neza kuko badafite n’isambu, we akaba ashakisha akazi kugirango haboneke icyabatunga kuko nyirasenge Karuhimbi we ashaje akaba atapfa kubona imbaraga zo gukora akazi kababeshaho.

Inka ya Zula yahawe vuba aha muri gahunda ya Gira inka, yirirwa muri iki kiraro ninjoro ikarara mu nzu abamo

Inka ya Zula yahawe vuba aha muri gahunda ya Gira inka, yirirwa muri iki kiraro ninjoro ikarara mu nzu abamo

Mbabazi Francois Xavier; umuyobozi w’akarere ka Ruhango, yatangarije Royal TV mu minsi ishize ko nawe uyu muryango awuzi kandi ko hari ibyo babemereye, nyuma yo kubaha inka muri gahunda ya girinka bakaba bateganya no kubakira uyu mukecuru inzu kuburyo mu gihe cya vuba azaba atuye ahantu heza atakivirwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JP8 years ago
    None se ko atitabwaho kdi yarakoze ibyananiye benshi? imidari ni myiza ariko ntiyayitwikira
  • xxxx8 years ago
    Arko tujye dushyira mugaciro abantu uyumukecuru yarokoye nzineza ko ntawutuye munzu nkiyi bamwe bubakiwe amazu meza ndetse babayeho neza arko mumyaka yose ishize ubu nibwo mugiye kumwubakira azayibamo se agiye kwizazira hhhh mukecu Imana niyo izakwitura ineza wakoze naho abantu twibagirwa vuba
  • keza8 years ago
    cyakora rwose ubuyobozi nabwo burakabya ni gute umuntu wakoze ikintu nkiki bunanirwa kumwubakira inzy yamabati 30 nibura koko mukayimugirira neza mukamuha nibyangombwa byose!!! ubuse uyu we kuki FARG itamufasha niba mutabishoboye mushyireho ikigega abanyarwanda tuzayatanga tumwubakire ibi ni ugukabya rwose!!!
  • eva8 years ago
    Uyu mukecuru yagize akamaro kanini ariko bigaragara ko n'abo yafashije nta n'umwe umwitayeho!nyamara nari nzi ko ineza yiturwa indi!
  • Rutikanga8 years ago
    Mbega Umukecuru wakoze igikorwa cy'Ubutwari? Imana imuge Umugisha kuko yakoze igikorwa cy'urukundo kibereye kandi gishimwa n'isi yose. Kurundi ruhande ariko twasaba ko ubuyobozi bumwita ho akabona uko abaho ,ahantu heza. Imana ikomeze imugirire neza.
  • kerry8 years ago
    Imana yonyine izakwiture ibyiza wakoze, naho abantu twibagirwa vuba..!!?
  • nana8 years ago
    njye hari ibintu ntajya mpfa kumva ni gute uyu mukecuru wakoze imirimo yubutwari adafashwa cyane ko anashaje??abo bantu yarokoye wasanga banabayeho neza ntawujya no kumureba...ngaye abantu bose babizi ndetse n'abacitse ku icumu muri ako gace batamukoreye ubuvugizi cg se ngo nabo bagire icyo bamufasha.mbabazwa n'abantu bibagirwa ahubwo bakireba gusa ntibite kuho bavuye!
  • ange8 years ago
    Yego Nyagasani ubu se habuze numwe umwitura koko???
  • 8 years ago
    Umuntu w'intwari nk'uyu kuki asaziye mu "ivundi"! Umudari wonyine uvuze iki ararana n'inka mu kazu ke?
  • Raoul8 years ago
    Umuntu wagaragaje ubutwari nk'ubwe kuki asaziye mu "ivundi"? Umudari yambitswe uvuze iki mu gihe ararana n'inka ye muri bene aka kazu?
  • lea8 years ago
    Ibaze vraiment.midali se bamwambitse niyo cadeau babonye yokumuha?barebe vuba kbsa bamushakire hokuba heza nibyamutunga.sikumwishura kubera yakoze neza ,kubera ineza yakoze nabwo azayihemberwa mwisi ariko nibura leta yakagobye kumwibuka ikaba reconnaisant pcq naubizi ashobora kuba afite numutima wokurera infubyi ariko akabura aho yabashira.
  • C8 years ago
    UNBELIEVABLE/ INCROYABLE! 1. INZU YE YAGOMBYE KUGIRWA MISEUM 2. UBUZIMA BWE BUGAKINWAMO FILM 3. AKUBAKIRWA, AKITABWAHO, AKAJYA ATUMIRWA MU BIGANIRO (RADIO, TV, SCHOOLS,...) AGATANGA UBUHAMYA
  • Julie8 years ago
    Imana imwongerere iminsi yo kurama Mumuhe number yanjye 0041799202595 cg mumps iyo namubonaho
  • Lysa8 years ago
    Ariko koko ubu nabyo bategereje ko Perezida Kagame ariwe uzavuga ngo bamwubakire. Koko inzu yo mu Ruhango y'ibyumba 3 yatwara amafranga angana iki ku buryo ubuyobozi bw'akarere buvuga ko hari ibyo bamwemereye. Ikindi ubu mu bantu bose 100 yahishe habuze abafite ubushobozi bwo kumufasha muri ubu bukene afite, namwe kabisa muzikubite agashyi murebe icyo mwamufasha.
  • ok8 years ago
    Ni ikimwaro kubantu bose barokokeye iwe. keretse niba bose natishoboye. Njye nkurikije ubukana bwabariya bagome bahekuye urwanda bari bafite, nakreba abantu bose bapfuye , nakwibaza ibibazo 3: 1. natanze iki ku Mana kugirango ndokoke? 2. Ubundi abapfuye bose nuko babuze ubayisha? abababonye se bikarenga bakicwa kandi batanzwe nababahishe,. uwabahishe we iyo akora nkibyo abandi bakoraga baba bakiri mu isi yabazima? 3. Nemera ko kurokoka haruko Imana yandinze kandi imfitiye umugambi mwiza ku mana, ariko kurokoka kwanjye yabinyujije kuruwo mucecuru ubaho, ese akwishuje igikiro cyibyo yagukoreye wamwishura iki? So Njye bimbaye uwo mucecuru nmuheka, icyo naba mfite cyose nshoboye gukora nagikora kubwe.
  • Hussein Maliki 8 years ago
    Allah aguhe umugisha kandi axaguhe amasaziro meza gusa ugirirwa ineza nuwo yayigiriye abagira Imana numugani wikinyarwanda basi mwe mwatangaje iyinkuru yuyu mubyeyi ntakuntu mwamwakira ubufasha nkatwe turigusoma iyinkuru tukaba twamufasha njye binteyisoni kubona umuntu wakoze ibikorwa nkabiriya ababara bingana kuriya yakagombye kuba arikugororerwa gusa Allah azamugororere kuko abisi nabisi
  • Ntawurikura François8 years ago
    Ntimukatubeshye nta mutwa wigezahigwa kiriyagihe. Mugemuvugibintu bisobanutse bitagaragazamo amarangamutima. Kubayaratunze nyabingi, sicyocyarikubuza abicanyi gukora ibyobakoraga! Ahubwo irinikinamico murimo gukora riteyurujijo. Nigute abantubatangaga amafraranga ntiyakirwe cyangwa banayakira ntibabure gukora amahano bagambiriye, nkaswe gukangishwa iyomyuka yanyabingi? Ese mushakakwerekanako Nyabingi ifitimbaraga kurenza imiriro bakoreshaga na masasu barasaga? Izamarere ubwozageraga ikibugo kobabarozi bahavugwaga batazihagaritse nayomaroziyabo? Ese abagurukiragaku ntaro baho kotutabonye bazihungiraho? Ntumukavuge ibintubidasobantutse nkaho abantu tubisoma tirinjiji.
  • Nyandwi rivaldi8 years ago
    Uyu mucyecuru yakoze neza.
  • mulindangabo8 years ago
    MUBO YAFASHIJE BAFITE UKO BAMEZE BAMWIBUKE
  • vercelle8 years ago
    Ushize impumu yibagirwa icyari kimwirukankanye! Muri abo bantu 150 yakijije bose habuzemo n'umwe wamusura ngo amuhe imfashanyo yo kubaka inzu yarokokeyemo? Imana iba ireba!





Inyarwanda BACKGROUND