Zula Karuhimbi, ni umukecuru w’imyaka ibarirwa mu 100, ufite amateka adasanzwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, kuko yabashije kurokora abantu barenga 150 akoresheje amayeri yo gukangisha abicanyi “Nyabingi”. Afite imidari yambitswe n’abantu batandukanye barimo na Perezida Kagame.
Zula Karuhimbi, ni umukecuru bigaragara ko agikomeye ndetse ubasha kwigenza nyamara avuga ko afite imyaka ibarirwa mu 100, akemeza ko ku ngoma y’umwami Yuhi Musinga yibuka ko yari umukobwa w’inkumi. Karuhimbi atuye mu mudugudu wa Gaseke, mu kagari ka Musa, mu murenge wa Ruhango wo mu karere ka Ruhango mu Ntara y’amajyepfo y’u Rwanda.
Zula Karuhimbi imbere y'inzu ye iri mu karere ka Ruhango
Iyo uganiriye n’abaturage bo mu gace Karuhimbi atuyemo, ntibashidikanya kukubwira iby’ubutwari bw’uyu mukecuru, bavuga ko yarokoye abantu benshi muri Jenoside yakorewe abatutsi, mu bantu barenga 150 yahishe akabarinda abicanyi akoresheje amayeri yo kubabeshya ko afite nyabingi mu nzu, hakaba hari harimo abatutsi bahigwaga, abahutu n’abatwa bari bazwiho kwamagana ubwicanyi ndetse n’abazungu.
Muri iyi nzu no mu nkengero zayo niho Karuhimbi yahishe abahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi
Karuhimbi yivugira ko yabashije kurokora abatutsi 100, abahutu 50, abatwa 2 ndetse n’abazungu 3, aba bose bakaba baramuhungiyeho kuko yari asanzwe azwiho umutima w’urukundo n’impuhwe kuva kera no mu bihe bya mbere ya Jenoside, hanyuma bageze iwe abahisha mu nzu no mu bice bitandukanye by’urugo rwe, maze ahimba amayeri yo gutega ibintu by’imiti ya Kinyarwanda mu marembo y’urugo rwe maze Interahamwe n’abasirikare ba Leta yo mu gihe cya Jenoside baramuka binjiye iwe akababwira ko mu nzu ye harimo nyabingi zishobora kubagirira nabi.
Amayeri yo kubeshya ko afite kandi yambaza Nyabingi niyo yamufashije gutera ubwoba abicanyi
Karuhimbi avuga ko yari yarahimbye amayeri akanabwira abo yari ahishe ko azajya akangisha abicanyi ko abitse nyabingi mu nzu ye, bityo abicanyi bashakaga guhinyuza akaba yarahitaga ababwira ko agiye guhamagara nyabingi ze, hanyuma abahishwe bakitaba babigenza uko Karuhimbi yari yarababwiye, abicanyi nta kuzuyaza bagakizwa n’amaguru.
Mu muryango wa Zula Karuhimbi, niho yagendaga atega ibintu by'imiti ya Kinyarwanda agamije gutera ubwoba abicanyi
Karuhimbi n’ubwo atari yishoboye cyane mu gihe cya Jenoside, yabashije kujya agaburira abo yari ahishe mu gihe cyose Jenoside yabaga kuko bahabaye mu gihe cy’amezi atatu cyose Jenoside yamaze iba hirya no hino mu bice bitandukanye by’u Rwanda, kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994.
Mu mwaka wa 2007, ubwo hashimirwaga abantu bagize ubutwari bwo guhisha abantu bahigwaga mu gihe cya Jenoside, Zula Karuhimbi nawe ari mu bambitswe umudari w’ishimwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, uyu mudari we akaba awugendana ku rukenyerero hamwe n’undi yahawe n’ubuyobozi bw’idini ya Islam mu Rwanda.
Karuhimbi agendana imidari ibiri ku rukenyerero; umwe yawuhawe na Perezida Paul Kagame naho undi awuhabwa n'ubuyobozi bwa Islam mu Rwanda
N’ubwo ariko uyu mukecuru yambitswe umudari ndetse akaba anashimirwa ubutwari yagize mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, ni umuturage ubayeho mu buzima bumugoye, n’ubwo avuga ko ntacyo ashobora gusaba ubuyobozi ngo bumufashe, ahubwo ko akavuga ko ubuyobozi bwo bubonye ari ngombwa bwazibwiriza bukamufasha.
Igisenge cy'inzu ya Karuhimbi kirashaje kuburyo iyo imvura iguye avirwa
Inzu Karuhimbi yahishemo abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, yagiye iraswaho amasasu ariko ntiyagwa, gusa ntibibujije ko ishaje kandi imuvira mu gihe cy’imvura. Ni inzu ya cyera cyane mu myaka y’1980, abanamo n’umwana w’umukobwa umubereye umwisengeneza (Karuhimbi amubereye nyirasenge) bombi bakaba babana muri iyi nzu n’inka baherutse guhabwa muri gahunda ya girinka. Nta wundi muntu wo mu muryango babana, kuko umugabo wa Zula Karuhimbi n’abana be batatu bapfuye.
Umwisengeneza wa Zula Karuhimbi babana muri iyi nzu
Niyigeza Zulfat; uyu mwisengeneza wa Zula Karuhimbi, avuga ko muri rusange we na nyirasenge batabayeho neza kuko badafite n’isambu, we akaba ashakisha akazi kugirango haboneke icyabatunga kuko nyirasenge Karuhimbi we ashaje akaba atapfa kubona imbaraga zo gukora akazi kababeshaho.
Inka ya Zula yahawe vuba aha muri gahunda ya Gira inka, yirirwa muri iki kiraro ninjoro ikarara mu nzu abamo
Mbabazi Francois Xavier; umuyobozi w’akarere ka Ruhango, yatangarije Royal TV mu minsi ishize ko nawe uyu muryango awuzi kandi ko hari ibyo babemereye, nyuma yo kubaha inka muri gahunda ya girinka bakaba bateganya no kubakira uyu mukecuru inzu kuburyo mu gihe cya vuba azaba atuye ahantu heza atakivirwa.
TANGA IGITECYEREZO