Kigali

Butera Knowless azaririmbana n’ibyamamare Ali Kiba na Fally Ipupa mu gitaramo cy’amahoro i Kampala

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:20/04/2016 16:53
23


Umuhanzikazi Butera Jeanne D’Arc , uzwi nka Knowless muri muzika nyarwanda, yamaze kwemeranywa n’abategura igitaramo cy’umunsi w’amahoro ko ku nshuro ye ya kabiri azaririmba mu gitaramo cy’uyu mwaka, igitaramo azahuriramo n’ibyamamare birimo Ali Kiba na Fally Ipupa, i Kampala muri Uganda.



Buri mwaka tariki 21 Nzeri, hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’amahoro, ibi bikaba byaraturutse ku gitekerezo cy’umukinnyi w’amafilime w’umwongereza witwa Jeremy Gilley washinze umuryango udaharanira inyungu yise “Peace One Day”, hari mu mwaka w’1999. Kuva ubwo, buri mwaka haba igikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro, ahatangirwa ubutumwa bwo kwimakaza ubumwe n’amahoro mu batuye isi bose.

Umwongereza Jeremy Gilley aha yari i Kigali muri Nzeri umwaka ushize

Umwongereza Jeremy Gilley aha yari i Kigali muri Nzeri umwaka ushize

Ubwo uyu munsi wizihizwaga umwaka ushize, igitaramo cyo kuwizihiza cyabereye mu Rwanda kuri Petit Stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali, ahari hatumiwe abahanzi b’ibyamamare muri Afrika barimo Aki Kiba wo muri Tanzania, Ice Prince wo muri Nigeria, Innos B wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’abahanzi nyarwanda barimo itsinda rya Urban Boys na Butera Knowless.

Knowless agiye yagiriwe icyizere ubugira kabiri ngo asusurutse abakunzi ba muzika ariko anatange ubutumwa bw'amahoro

Knowless agiye yagiriwe icyizere ubugira kabiri ngo asusurutse abakunzi ba muzika ariko anatange ubutumwa bw'amahoro

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2016, nibwo umwongereza Jeremy Gilley uri mu Rwanda yabonanye na Butera Knowless bagirana ibiganiro, bemeranywa ko tariki 21 Nzeri 2016, uyu muhanzikazi azaririmbana n’abandi bahanzi b’ibyamamare mu gitaramo cya “Peace One Day” kizabera i Kampala ahitwa Lugogo Cricket Oval, aho azaba ari kumwe n’abahanzi bo muri Uganda nka Maurice Kirya na Cindy Sanyu, hanyuma hakazaba hari Ali Kiba wo muri Tanzania, Ice Prince wo muri Nigeria ndetse n’icyamamare Fally Ipupa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

knowless

Butera Knowless na Jeremy Gilley, nyuma y'ibiganiro bagiranye mu mujyi wa Kigali

Butera Knowless na Jeremy Gilley, nyuma y'ibiganiro bagiranye mu mujyi wa Kigali

Butera Knowless yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko kongera kumuhitamo byatewe no kuba barishimiye uburyo yitwaye mu gitaramo cy’umwaka ushize, hakiyongeraho kuba abakunzi ba muzika bo muri Uganda baragaragarije abategura iki gitaramo ko ari we muhanzi wo mu Rwanda bifuza, bityo nawe akaba yiteguye kuzakora ibishoboka byose ngo azashimishe abazitabira icyo gitaramo.

 Umwaka ushize Ice Prince na Ali Kiba batanze ubutumwa bw'amahoro i Kigali

Umwaka ushize Ice Prince na Ali Kiba batanze ubutumwa bw'amahoro i Kigali

Uyu mwaka, mu bahanzi bazasangira urubyiniro na Knowless harimo na Fally Ipupa

Uyu mwaka, mu bahanzi bazasangira urubyiniro na Knowless harimo na Fally Ipupa

REBA HANO INDIRIMBO "KO NASHIZE" YA KNOWLESS:







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisa8 years ago
    Wowwwww! Jyukubita ibifite agatubutse nkibi mwana. urabikwiye cyane tuzaza kugushyigikira twabyambariye.
  • kiki8 years ago
    nizereko hazakoreshwa playback
  • nene8 years ago
    Komezutsinde mukobwa mwiza wiha agaciro bikandenga !!! Love u!!!!
  • florence 8 years ago
    knowless arabikwiye kabsaa !! arashoboye cyane nakomeze
  • Phieso8 years ago
    Knowless courage mukobwa wikerekezo tukurinyuma kabisa
  • amahoro8 years ago
    nonese uyu mwongereza ko mbona atabikorera iwabo kandi ariho bayakeneye cyane,twe turayafite Imana ishimwe, yagiye se USA ko polisi yaho imaze abirabura usibyeko n abandi itabasiga,ugakubitaho ko buri wese ubishatse atunga imbunda bahora bamarishanya,hah uyu muzungu nawe ni umunyamayeri yabonye Africa ariho hava ifaranga ati reka nihangire umurimo,turabazi sha ba rutuku sibo bazakutubuza amahoro se? ubwo yaje Afurika kugirango yerekane ko ariho dukeneye amahoro kuko tutayafite lol,arabonako uRwanda rutekanye kurusha england iwabo so najyane ikunwiriza cye mu burayi na amerika,naho ibyacu turabizi rutuku we. sinanze kubwiriza amahoro ariko ibi bikorwa na ba rutuku biba bifite ikibyihishe inyuma,kuko kuri tv zaho nakindi berekana cya Afurika atari intambara bahora baduteza,na bene wacu bishwe n inzara n abahunga,nta kiza bashobora kwerekana nyamara nibyo byinshi cyane kurusha ibibi,hanyuma bo bakiyerekana nk ababa muri paradizo,nyamara iyo ugezeyo urumirwa,ubona abarara munsi y ibiraro,abishwe n inzara basabiriza ukibaza uti se burya barahaba,lol nyamara bashaka kwerekana ko biba Afurika gusa,so nibi ngo amahoro rero ni agakino,nitwe tuzi amahoro nta rutuku wayadytoza cg ngo ayadukundishe,ntawe udukunda kwirusha,nyamara ubijyanye iwabo bagusamira hejuru bati jyana muri Afurika izo nyigisho niho babuze amahoro kandi ubwo USA umwaka ushira hishwe abantu batari munsi ya 3000 bazira ubusa,lol kuko ntamahoro bafite nyine.
  • X8 years ago
    Kera kabaye ugiye hanze yu Rwanda nubwo ari hano hafi Uganda, ark se nkwibarize, buriya nuramuka ukoze interview uzavuga mukihe kirkmi?? twizere ko uzitwaza Clement
  • bosco8 years ago
    knowles sindakubona mubiganiro byicyongereza nka ba teta nabandi kd ngo ugiye kurangiza kaminuza. hhhhhaha uzegere vanessa na miss sandra bagukoreshe ikiganiro wikubite hasi
  • sonia Iradukunda8 years ago
    abantu musebya knowless ngo nta rurimi azi nimwiririre kuko ibyo azi bifite aho bimugejeje so mujye mureka gusebanya ,knowless komerezaho nkurinyuma lv u bzuu
  • Bb8 years ago
    Hhhjh, erega nabakamutumiye muribyo biganiro barabizi ko avuga rumwe nk...., rero ntawakora ikosa ryo kwiyicira ikiganiro nkana. ahubwo s muraya mafoto ko baterekanye clement kuko sinemera ko yaganiriye naba bazungu wenyine pee
  • Kageruka8 years ago
    Courage kabisa mukobwa wacuuu. Turagukunda cyaneeee
  • Mulinga8 years ago
    Ariko nkibi bigoryi byamashyari gusa ntibiba binabona ko arugutigihe? Niryari butera atagiye mumahanga? Niryari se atazengurutse? Injiji gusa. Hanyuma umuhamagaro we nuwokuvuga indimi? Mwanjygera mwe. Nge byananshimisha agezeyo akavuga ururimi rwacu kuko nirwo ndangagaciro yacu nabo bagasemuza. Messi ko ntacyongereza azi ntago mwirirwa mwasaze muri za Google translate ngo mukunde mumenye Icyo atekeereza?? Kuba umu star nikise?? Nukwemposa mwanjiji zinyeshyari mwe.
  • Clara8 years ago
    Ariko kg yo gusebanya nangahe?Rata mukobwa mwiza komeza ukore nubundi iyo uteye imbere abanyamashyari bariyongera bihorere!Ntabwo twagukunda twese gusa nkunda ko uziko hari nabatakwemera ariko turabatsinda bakabibona!Turi kumwe nawe muri byinshiiii.Jtm Kabebe
  • Clara8 years ago
    Ariko kg yo gusebanya nangahe?Rata mukobwa mwiza komeza ukore nubundi iyo uteye imbere abanyamashyari bariyongera bihorere!Ntabwo twagukunda twese gusa nkunda ko uziko hari nabatakwemera ariko turabatsinda bakabibona!Turi kumwe nawe muri byinshiiii.Jtm Kabebe
  • Aline8 years ago
    Cngz ku Butera ndakwemera san
  • jeje8 years ago
    Congz butera wanjye tukuri inyuma komeza ugere kure nibyo tukwifuzaho
  • Cliff8 years ago
    @mulinga, witukana ibintu sintambara. keretse niba knowless musangiye inyungu kuko ndumva aho uri wenda kwihonda kugikuta ubabazwa nubusa ugera naho wivamo werekana aho uvuka. so, kuba abantu bavuga ngo knowless numuswa ntugomba kubatuka nubwo ukuri kuryana. umuswa mundimi numuziki
  • Christine8 years ago
    Songa mbere Knoless tukuri inyuma
  • pacifique8 years ago
    nibyiz
  • Mulinga 8 years ago
    Cliff weeee uwo nkunda ndamurinda nkanahangana nicyaricyo cyose cyashaka kumwicundagana ho we ahomvuka bazi urukundo noguhanganira uwukunda. Umuswa ni wowe rero ubura icyukora ukaza kuribwa niterambere ryabandi. Ikibibakoresha ntanikindi nishyariiiii muterwa nintambwe abana babanyarwandakazi bazigukora bababagezeho muraho mukanagujwe gusa. Ugasanga umuntu agiye kuri net arebye undi ahwageze aratangiye ahinduranyije ubuzima ngwaha arandika asebya abandi ngodukunde tubone ko byacitse uwomuntu ntacyo ashoboye. Nongeye kubisubiramo mbwira mwemweseee mwanungunitse kuberibyiza byabandi ko muri injijiiiiiiiii.





Inyarwanda BACKGROUND