RFL
Kigali

Israel Mbonyi agiye gutaramira abakunzi be mu Bubiligi azakurikizeho ibindi bitaramo i Burayi no muri Amerika

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:20/04/2016 11:26
6


Israel Mbonyi; umuhanzi nyarwanda ukunzwe n’imbaga nyamwinshi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye kwerekeza mu gihugu cy’u Bubiligi aho azataramira abakunzi be muri uku kwezi gutaha kwa Gicurasi, nyuma yaho akazagenda anakora ibindi bitaramo mu bihugu by’i Burayi na Amerika.



Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Israel Mbonyi yatangaje ko yatumiwe mu gihugu cy’u Bubiligi aho azakorera igitaramo tariki 28 z’ukwezi gutaha kwa Gucurasi, ubu imyiteguro ikaba igeze kure cyane ko azaririmba umuziki w’umwimerere (Live), ndetse n’ibyangombwa bimwemerera kugenda nabyo akaba yaramaze kubishyikira.

Mbonyi

Israel Mbonyi avuga ko kuwa Mbere tariki 25 Mata 2016 aribwo azahaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe, ariko agafata indege imujyana mu gihugu cy’u Buhinde aho yakunze kuba cyane mu gihe yigaga amasomo ye ya Kaminuza, muri iki gihugu akaba ari ho azava tariki 13 Gicurasi 2016 yerekeza i Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi, hanyuma kuwa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2016 akorere igitaramo mu mujyi wa Bruxelles.

Israel Mbonyi mu gitaramo aheruka gukorera muri Hoteli Serena ya Kigali umwaka ushize

Israel Mbonyi mu gitaramo aheruka gukorera muri Hoteli Serena ya Kigali umwaka ushize

Israel Mbonyi yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko afite n’ibindi bitaramo bitandukanye ku mugabane w’u Burayi aho abantu benshi bo mu bihugu binyuranye bakomeza kumusaba ko yazajya kuhakorera ibitaramo, ndetse hakaba n’ibyo ateganya muri Amerika, gusa ibi byose akaba adashobora gutangaza amakuru menshi kuri byo mu gihe atararangiza kugirana nabo amasezerano ajyanye nabyo.

Israel Mbonyi ni umuhanzi ukiri muto ariko ufite impano n’ubuhanga muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, indirimbo ze nka Number One, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, ku migezi, Ndanyuzwe n’izindi zikaba zarigaruriye imitima ya benshi mu banyarwanda baba mu gihugu no hanze yacyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Nibyiza cyane kugyayo arikose, ubwo we azagaruka kweri??? Murwanda hariki gituma ishami ryose rishibutseho imbuto nziza ry'igira imahanga?? Ndishimye ariko nanone binteye amakenga iyo zaburayi nomuri USA nink'ikuzimu umuntu ugiyeyo ntagaruka mbabaroga. Nonekoko na Mbonye dukunda baramujyane??? Mana tabara abanyarwanda otherwise ntamuntu ufite impano nziza yo kuririmba uzasigara muriki gihugu.
  • karangwa8 years ago
    Nibyiza kuriwe ndetse nokubanyarwanda twese murirusange. Arikose mbaze ababizi, murwanda haba iki gituma ishami rose rishibutse ryigira iyo za burayi na USA? Aho hantu (USA) ko hameze nk'ikuzimu ra, ugiyeyo ntagaruka. None na MBONYI wacu dukunda aragiye koko?? Yewe nzaba mbarirwa iby'abanyarwanda. Uziko habaye nkomw'isoko, niho tujyana ibyiza gusa, ibibi akaba aribyo dusiga murugo ngo tubirye.....
  • martha8 years ago
    courage!
  • Rosine8 years ago
    Jyenda ubwire abantu icyo Imana yagushyizemo hari imitima ikeneye kuruhuka biciye murubwo butumwa Imana yagushyizemo so go go &go gusa ntuzampere nkabandi ahubwo kora nkawe mwizina rya yesu
  • Jacques M8 years ago
    Imana ikomeze ikwagure kandi ukujye imbere mubyo ukora byosse. Amasengesho menshi no gusoma ijambo ry'Imana. Le reste Dieu s'en occupe. Merci
  • theogene8 years ago
    Rwose tukwifurije urugendo rwiza genda ukorere Imana niyo yaguhamagaye kandi izagushoboza





Inyarwanda BACKGROUND