Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2016, Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2016; Miss Mutesi Jolly, yasuye abana bo mu kigo cya “Kura Neza Center” basangira amata ndetse nyuma y’uko bimukoze ku mutima afata icyemezo cyo kujya abagenera amata ya buri kwezi mu gihe kingana n’umwaka wose.
Iki giko cya “Kura Neza Center” giherereye mu mudugudu wubatse mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo ko mu mujyi wa Kigali, kikaba cyarashinzwe na Musabyimana Albert mu mwaka wa 2012 aho yari agamije gufasha abana bakomoka mu miryango y’abana b’impfubyi birera bitewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi, gusa ibi yaje kubirenga asanga akwiye guha ikaze abana bose bakomoka mu miryango itishoboye, agamije kubafasha gukora neza bakunda ishuri kugirango bakurane icyizere cyo kuzagira ahazaza heza.
Miss Mutesi Jolly yasangiye n'aba bana amata, ibyishimo bibabana byinshi
Abana bakirwa muri “Kura Neza Center” ni abari hagati y’imyaka 3 n’imyaka 6, ubu ikigo kikaba kibarizwamo abana 115 kandi bakaba batishyura ariko umubyeyi ubishoboye akaba ashobora gutanga amafaranga 3000, ariko utayabonye ntibibuze umwana kwakirwa. Aba bana bahabwa amasomo nk’abana b’incuke, hanyuma bakajya banagenerwa amafunguro cyane cyane amata, ibi bikaba ari nabyo byakoze ku mutima Miss Mutesi Jolly yiyemeza kujya kubasura abashyiriye amata, akaba yahavuye yemeye ko buri kwezi azajya abaha amata kugeza igihe cyose azaba yambaye ikamba rya Miss Rwanda 2016.
Uyu mugabo uhagararanye na Miss Mutesi Jolly niwe washinze iki kigo
Musabyimana Albert washinze iki kigo, yatangarije Inyarwanda.com ko yanyuzwe cyane no kubona uyu mukobwa ajya kubasura, amusabira umugisha kandi aboneraho gushimangira ko iki kigo yagishinze nyuma yo kubona ko nawe kuba yarize akabasha kugira icyo yigezaho, nta kindi yakwitura igihugu kitari ukugira uruhare mu burere bw’abana hagamijwe gutegura neza ejo habo hazaza.
Nyuma y’igihe gito yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2016, Miss Mutesi Jolly akomeje gukora ibikorwa bishimwa n’abatari bacye ndetse bifite uruhare runini mu iterambere rusange ry’igihugu. Muri ibyo bikorwa harimo n’ubwusungane mu kwivuza yageneye abaturage bo mu ntara y’Uburengerazuba bagera ku 1000, hakabamo ibikorwa byo gusura abamugariye ku rugamba n’abandi bantu batandukanye, hakaba hiyongereyeho n’iki gikorwa cyiza cyo gusura aba bana akanabemerera ko azabagenera amata mu gihe cy’umwaka wose.
Aba bana bazamara umwaka wose bahabwa amata buri kwezi na Miss Jolly
TANGA IGITECYEREZO