RFL
Kigali

Chameleone, Radio na Weasel bari bakubitiwe mu gitaramo cyarimo Fariouz, Jody, Dj Pius, Charly na Nina

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:19/04/2016 9:19
3


Nyuma y’igitaramo cyari cyiswe “Rwanda-Burundi Night” cyabereye i Kampala kuwa Gatatu tariki 15 Mata 2016 hakaririmba abahanzi nyarwanda nka Jody, Dj Pius, Charly na Nina ndetse n’umurundi Big Fariouz, abagande Jose Chameleone na Radio na Weasel bo bari bagiye gukubitwa Polisi irahagoboka.



Muri iki gitaramo cyagombaga kuririmbamo abahanzi b’abanyarwanda, umurundi Fariouz n’abagande Jose Chameleone n’itsinda rya Radio na Weasel, aba bahanzi b’ibyamamare muri Uganda bo ntibabashije kuririmba ari nabyo byatumye bari bagiye gukubitwa bakaza gutabarwa na Polisi yo muri iki gihugu.

Abahanzi nyarwanda n'umurundi Big Farious bo babashije kuririmba mbere y'uko imvura igwa

Abahanzi nyarwanda n'umurundi Big Farious bo babashije kuririmba mbere y'uko imvura igwa

Ikinyamakuru Bigeye cyo muri Uganda, kivuga ko aba bahanzi banze kuririmba bavuga ko imvura yahise igwa yari gushyira mu kaga ubuzima bwabo. Ku ruhande rwa Jose Chameleone, ngo yavuze ko kuba indangururamajwi (microphone) bakoreshaga baririmba yari icometse ku muriro w’amashanyarazi kandi imvura ivanze n’imirabyo n’inkuba yaragwaga, byarashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga, bityo akaba yarategereje ko imvura ihita n’ubwo yatinze bikarangira ataririmbye.

Chameleone yari yaje muri iki gitaramo ari kumwe n'umufasha we

Chameleone yari yaje muri iki gitaramo ari kumwe n'umufasha we

Iki kinyamakuru kivuga ko Weasel na Radio nabo batangiye kotswa igitutu maze bakifatanya na Jose Chameleone bagaragaza ko bitaza gushoboka ko baririmba, ibi bigatuma babasaba ko bajya ku rubyiniro vuba na bwangu bakaririmba cyangwa bakabasubiza amafaranga yabo bari bishyuye, ibi bakaba barabibabwiraga bashaka no kubakubita. Ibitutsi n’urugomo rw’abafana byaje guhagarikwa na Polisi ya Uganda yabafashije bakagera mu modoka zabo bagahita bacika. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Josue Ashimwe8 years ago
    Ba bihirije abafana wana.
  • 8 years ago
    bagize amakos ,mbe hoho podium ntiyari yubatsee kuburyo banyagirwa...?
  • sadiki jacuoe8 years ago
    Jyewe mbona ubwo ariubusambo





Inyarwanda BACKGROUND