Kigali

Premier League: Chelsea yarihanijwe, Liecester irasitara naho Arsenal yo ikomeza kubabaza abakunzi bayo

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:18/04/2016 9:43
0


Mu gihe shampiyona yo mu gihugu cy’u Bwongereza igenda igana ku musozo, hakomeje kubaho gutungurana no gutakaza icyizere cyo guhatanira igikombe kuri amwe mu makipe, mu mikino yabaye Chelsea ikaba yarihanijwe na Man City, Liecester irasitara naho Arsenal ikomeza gutera agahinda abafana.



Mu mikino y’umunsi wa 34 wa shampiyona yo mu gihugu cy’u Bwongereza, mu mikino yabaye kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru gishize, uwari utegerejwe cyane ni uwa Chelsea yari yakiriye ikipe ya Manchester City, ikaba yaratsindiwe ku kibuga cyayo ibitego 3 byose ku busa. Man City yatsindiwe ibi bitego byose na Serigio Aguero ku munota wa 33, uwa 54 n’uwa 81, mu gihe Chelsea yo yanabonye ikarita itukura yahawe umuzamu Thibaut Courtois.

Kuri iki Cyumweru nibwo hari hatagerejwe imikino myinshi ikomeye, ikaba yaranabayemo gutungurana cyane. Ikipe ya Liecester itaraherukaga gutsindwa, habuze gato ngo itsindwe na West Ham United, ariko iza kubasha kwishyura umukino urangira banganya ibitego 2-2. Ikipe ya Arsenal yongeye gutoneka abakunzi bayo ihita inatakaza amahirwe yo kuza mu makipe arwanira igikombe, nyuma yo kunganyiriza ku kibuga cyayo na Crystal Palace yishyuye igitego cyayo cyari cyatsinzwe na Alexis Sanchez.

Mu yindi mikino yabaye, ikipe ya Liverpool yari yasuye Bournemouth yabyitwayemo neza iyitsinda ibitego 2-1, mu gihe Manchester United yihagazeho iwayo itsinda Aston Villa 1-0, Everton inganya na Southampton 1-1, Sunderland itsinda Norwich City ibitego 3-0, NewCastle United itsinda Swansea City ibitego 3-0 naho Watford itsinda West Bromwich 1-0. Kuri uyu wa Mbere, hategerejwe umukino rukumbi ugomba guhuza Stoke City iza kwakira Tottenham Hotspur ku isaha ya saa tatu z’ijoro.

Kugeza ubu mu gihe amakipe hafi ya yose asigaje imikino 4 ngo shampiyona irangire, Liecester City iracyayoboye izindi ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 73, Tottenham ikaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 65, Manchester City ku mwanya wa gatatu n’amanota 60 inganya na Arsenal iri ku mwanya wa kane, Manchester United ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 56, West Ham United ku mwanya wa gatandatu n’amanota 53, mu gihe nka Liverpool iri ku mwanya wa munani naho Chelsea ikaba ku mwanya 10.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND