RFL
Kigali

Itsinda rya Dream Boys ryatangiye gufasha umwana waberetse ko afite impano ikwiye gushyigikirwa

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:18/04/2016 8:24
2


Nemeye Platini na Mujyanama Claude bagize itsinda rya Dream Boys, batangiye gufasha umuhanzi ukizamuka waberetse ko ashoboye kuririmba kandi akaba afite impano ikwiye gushyigikirwa, ibi bakaba barabibonye nyuma y’amarushanwa bari bamaze iminsi bakorera ku mbuga nkoranyambaga.



Guhera mu minsi ishize, Platini wo mu itsinda rya Dream Boys yatangije irushanwa yakoreraga ku rubuga rwa Instagram, aho yari yasabye abana bose biyumvamo impano yo kuririmba, ko bajya bifata amashusho baririmba indirimbo nshya ya Dream Boys na Jay Polly yitwa Birarangiye hanyuma bakabimwoherereza akabishyira kuri Instagram, abantu batandukanye nabo bagaha amahirwe uwo babona afite impano kuburyo yafashwa.

Nemeye Platini niwe watangije aya marushanwa ariko ubu birimo gukorwa mu izina rya Dream Boys

Nemeye Platini niwe watangije aya marushanwa ariko ubu birimo gukorwa mu izina rya Dream Boys

Kuri iki Cyumweru tariki 17 Mata 2016, nibwo hasojwe amarushanwa noneho bibera imbonankubone mu nzu ikoreramo Kina Music ari naho Dream Boys bakorera muzika yabo, umwana witwa Kayumba Patrick ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Petty Blaze akaba ari we watsinze amarushanwa, ndetse ahita atangira gufashwa n’itsinda rya Dream Boys.

Aha ni nzu ya Kina Music iherereye i Kibagabaga, ahasorejwe aya marushanwa

Aha ni nzu ya Kina Music iherereye i Kibagabaga, ahasorejwe aya marushanwa

Platini yabwiye Inyarwanda.com ko uyu mwana bazamukorera indirimbo ebyeri zombi zigatunganyirizwa muri Kina Music, hanyuma imwe muri zo bakaba bazanamwishyurira amashusho yayo, kandi ibyo bikaba ari nk’igeragezwa kuko nakomeza kurushaho kwitwara neza bashobora kuzamufasha n’ibindi birenzeho.

Ishimwe Clement uyobora Kina Music nawe yari ahari, ninawe uzatunganya indirimbo z'umuhanzi watsinze

Ishimwe Clement uyobora Kina Music nawe yari ahari, ninawe uzatunganya indirimbo z'umuhanzi watsinze

Petty Blaze; umuhanzi ukizamuka ugiye gutangira gufashwa na Dream Boys

Petty Blaze; umuhanzi ukizamuka ugiye gutangira gufashwa na Dream Boys

Platini avuga ko ibi babikoze mu rwego rwo kurushaho guteza muzika nyarwanda imbere baha amahirwe abahanzi bakizamuka bafite impano. Petty Blaze watsinze aya marushanwa, asanzwe ari umuhanzi ukizamuka bityo akaba ashobora kumubera amahirwe yamufasha kugera kure muri muzika ye.

REBA HANO INDIRIMBO "BIRARANGIYE" YA DREAM BOYS:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alice8 years ago
    mukomeje gushijyikira izina ryanyu indatwa naba babarebereho.
  • soso8 years ago
    Wow indatwa Keep help him agere mukarenge kanyu





Inyarwanda BACKGROUND