RFL
Kigali

Urban Boys n’umukobwa bashaka kugira igitangaza mu muziki bafatanyije kudidibuza ikidage – Video

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:17/04/2016 13:51
16


Humble Jizzo, Safi Madiba na Nizzo Mouhamed bagize itsinda rya Urban Boys, bifatanyije n’umukobwa ukiri muto witwa Babo, bafatanya indirimbo badidibuzamo indimi zitandukanye zirimo n’ikidage. Uyu muhanzikazi Babo, itsinda rya Urban Boys rishaka kumugira umuhanzikazi w’igitangaza mu Rwanda.



Hashize igihe mu birori no mu bitaramo bitandukanye, abasore bagize itsinda rya Urban Boys bagaragara bari kumwe n’umwana w’umukobwa, uyu akaba ari umuhanzikazi witwa Babo wabaye igihe kirekire mu gihugu cy’u Budage ubu akaba ari mu Rwanda ari naho agomba kumara igihe akorera umuziki we, aho abifashwamo n’itsinda rya Urban Boys.

Teta Barbara; umuhanzikazi ukoresha izina ry'ubuhanzi rya Babo. Aha yari mu gitaramo cya Asinah

Teta Barbara; umuhanzikazi ukoresha izina ry'ubuhanzi rya Babo. Aha yaririmbaga mu gitaramo cya Asinah

Abagize iri tsinda bavuga ko bafite byinshi bashaka gufashamo uyu mukobwa mu muziki we kuburyo mu minsi ya vuba azaba yabaye umuhanzikazi uhanzwe amaso na benshi muri muzika nyarwanda, ku ikubitiro bakaba baramaze gukorana nawe indirimbo yumvikanamo indimi zitandukanye zirimo ikinyarwanda, icyongereza ndetse n’ikidage.

Yaririmbanye na Urban Boys muri iki gitaramo cya Asinah cyabaye mu kwezi gushize

babo

Yaririmbanye na Urban Boys muri iki gitaramo cya Asinah cyabaye mu kwezi gushize

Iyi ndirimbo yitwa “ICH LIEBE DICH” bamaze no gushyira hanze amashusho yayo, ni indirimbo y’urukundo irimo amagambo menshi y’ikidage, ahanini aririmbwa n’uyu mukobwa Babo cyane ko ari we wabaye mu Budage kuburyo anafite abakunzi be baba muri iki gihugu kandi avuga ko bamushyigikiye cyane mu muziki we.

REBA HANO INDIRIMBO “ICH LIEBE DICH”:

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • micro8 years ago
    barashaka abo bararura ubwo uwo mwana wabandi koko arababaje pe
  • pat8 years ago
    It's a cool one guys keep it up
  • 8 years ago
    Wow I like this music
  • karimba 8 years ago
    ndabona video ari Sawa da nindirimbo izaba hit
  • christ8 years ago
    Iyindirimbo iraceka wallah courage babo tukurinyuma
  • Rukundo JAY'B8 years ago
    Urban boys guys keep it up im so great to hear that brothers that is so pretty god bless y'all keep it up guys please let's me know when you guys get some good news in Rwanda. I love that what you guys doing bobo komerezaho girl
  • 8 years ago
    Uyu nikirara yarananiranye
  • 8 years ago
    Ninziza pe
  • tom8 years ago
    uyu mwana se!!! bagiye kumuzamura nka Knowless??
  • jackaon8 years ago
    kabisa iyindirimbo ninzira
  • Mujawayesu Arodie8 years ago
    Ahaaa!!! Mbabajwe Nuwo Mwana Bagiye Kurarura.
  • 8 years ago
    NDABYISHIMIYE
  • star boy8 years ago
    bobo mumuzamure kbs courage basore bacu
  • Costa8 years ago
    Video ninziza kbs
  • dikof8 years ago
    Viel glück Urban boys; Deutsch ist ein schöne sprache; Ich würde mich freuen dich Safi in Deutschland zu sehen.
  • wiz8 years ago
    umva iyonjiji nayo umvaweho wiyita micro mutagiye murushwa nimitwaro mutikoreye





Inyarwanda BACKGROUND