Aherekejwe n’abakobwa bahatanaga mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2016, yasuye abamugariye ku rugamba bahoze mu ngabo z’u Rwanda, barasangira bagira n’umwanya uhagije wo kuganira.
Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2016, nibwo Miss Mutesi Jolly yajyanye n’abakobwa bari bahagarariye intara zose n’umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016, bajya gusura abahoze mu ngabo z’u Rwanda bamugariye ku rugamba, iki gikorwa kikaba cyaratekerejwe n’uyu Nyampinga w’u Rwanda nk’umuhigo yari yarihaye ubwo yari muri aya marushanwa ariko agamije no kwitura ineza aba bamugariye ku rugamba bamugiriye.
Miss Rwanda Mutesi Jolly n'abo bahatanaga mu marushanwa basuye kandi basangira n'abamugariye ku rugamba hamwe n'abafasha babo
Tariki 11 Gashyantare 2016, nibwo abakobwa 24 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2016 bari basuye aba bahoze mu ngabo z’u Rwanda biganjemo abamugariye ku rugamba, aho bari bari kumwe n’abafasha babo bibumbiye muri koperative ikora ibijyanye n’ubukorikori bise “Mutima w’urugo” igamije guteza imbere ingo zabo bafasha abagabo babo bamugaye.
Icyo gihe ubwo aba bakobwa bageraga i Kanombe mu murenge wa Nyarugunga, bishimiwe cyane n’aba bamugariye ku rugamba n’abafasha babo, babasaba ko na nyuma y’amarushanwa abazatsinda bazasubira kubasura. Kuri Miss Mutesi Jolly ariko ho hari umwihariko, kuko bitari inshuro ya mbere abasura dore ko yigeze no kubasura mbere yo kujya mu marushanwa ya Miss Rwanda, ibi bikaba byaratumye bamwizeza ko bazamusengera agatsindira iri kamba rya Miss Rwanda 2016, ibi bikaba byaratumye yiyumva nk’ubafitiye umwenda wo kujya kubasura.
Ibiganiro hagati y'aba bakobwa n'abamugariye ku rugamba, byanajyanye no gusangira byose byaranzwe n'ibyishimo
Miss Mutesi Jolly yabwiye Inyarwanda.com ko yafashe icyemezo cyo gutumira abandi bakobwa bahatanaga mu marushanwa ya Miss Rwanda, agamije kujyana nabo nk’uko n’ubushize bajyayo bari kumwe, ikindi kandi akaba ashaka ko bakomeza gukorana no guhuza imbaraga nk’abantu bashishikajwe no kwimakaza ibikorwa byiza.
Nyuma yo gusura aba bamugariye ku rugamba ubwo bari mu ngabo z’u Rwanda ndetse n’abafasha babo, iri tsinda ry’abakobwa ryanaganiriye nabo, barasangira ibyishimo biba byose, buri wese kuri buri ruhande akaba yishimiye cyane iki gikorwa. Uretse n’ibyo ariko, Miss Mutesi Jolly yanabageneye ibahasha irimo inkunga yabageneye nk’ikimenyetso cyo gushyigikira ibikorwa byabo by’ubukorikori.
Iki gikorwa cyaranzwe n'ibyishimo n'urugwiro ku mpande zombi
TANGA IGITECYEREZO