RFL
Kigali

Miss Mutesi Aurore yavuze ibigwi umukunzi we Mbabazi Egide yifuza ko Imana yabafasha bakarushinga

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:14/04/2016 8:37
21


Miss Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, yavuze ibigwi anarata cyane umukunzi we Mbabazi Egide uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amugaragaza nk’umusore w’ikirenga abandi bakobwa benshi cyane barota kuba bakundana nawe.



Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye buherekejwe n’ifoto y’umukunzi we Mbabazi Egide; Miss Mutesi Aurore yagaragaje uburyo yahiriwe no gukundana n’uyu musore abona nk’uw’ikirenga mu buzima bwe, ndetse akaba anamubona nk’umusore abandi bakobwa bashobora guhorana inzozi zo gukundana nawe. Ubu butumwa kandi bwari buherekejwe n’amagambo yo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Miss Mutesi Aurore na Mbabazi Egide mu buryohe bw'urukundo rwabo

Miss Mutesi Aurore na Mbabazi Egide mu buryohe bw'urukundo rwabo

Miss Mutesi Aurore ati: “… Mukunzi wanjye abakobwa hafi ya bose bashobora kurota kugira, abahungu bakwiye kukwigiraho bakamenya icyo gukunda ari cyo. Gukundana nawe ntacyabasha kunshimisha nkabyo. Nkunda ubuzima mbayeho, byose mbishimira umukunzi w’igitangaza nkawe. Nakunze  kuva kera isura yawe yuzuye uburanga n’amaso yawe atagira uko asa, ariko icyo ngukundira kurusha ibindi ni umutima wawe usa ukwawo. Isabukuru nziza mwiza wanjye, nkwifurije ibyiza gusa. “

egide

auroreAho aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mbabazi Egide akunda kuba ari kumwe kenshi na Miss Aurore

Muri Gashyantare uyu mwaka ubwo Miss Mutesi Aurore nawe yagiraga isabukuru y’amavuko, nawe yari yabwiwe na Mbabazi Egide amagambo yuzuyemo imitoma imutaka, ibi bikaba bishimangira uburyoye bw’urukundo rwabo rugeze aharyoshye. Egide yagize  ati: “Isabukuru nziza kuri uyu mwamikazi w’uburanga Aurore Mutesi Kayibanda, biratangaje uburyo ugenda ugera kuri byinshi ukuri muto, mu by’ukuri ni iby’icyitegererezo... Ntakindi nakwifuriza kitari ibyishimo, no kugira byinshi bituma uhora umwenyura... Akira urukundo rwinshi... Ndagukunda cyane...”

aurore

Mu kiganiro Miss Mutesi Aurore yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yagaragaje ko atewe ishema cyane n’uyu musore wamutwaye umutima, kandi ibyo kuba bakora ubukwe bakambikana impeta y’urudashira nabyo akaba yizeye ko igihe kizagera Imana ikabikora. Gusa ntagaragaza igihe baba bateganya kurushinga.

aurore

aurore

aurore

aurore

aurore

Miss Mutesi Kayibanda Aurore na Mbabazi Egide bamaze igihe kitari gito bagaragaza ko baryohewe n'urwo bakundana

Miss Mutesi Kayibanda Aurore na Mbabazi Egide bamaze igihe kitari gito bagaragaza ko baryohewe n'urwo bakundana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • didas8 years ago
    nice couple kbs bakomerezaho ndabona ari neza kbs.
  • 8 years ago
    Muraho mbese hagomba iki kugirango igitekerezo mucyakire ?
  • 8 years ago
    Muraho mbese hagomba iki kugirango igitekerezo mucyakire ?
  • 8 years ago
    Muraho mbese hagomba iki kugirango igitekerezo mucyakire ?
  • 8 years ago
    Muraho mbese hagomba iki kugirango igitekerezo mucyakire ?
  • kabeja eric8 years ago
    Nice couple
  • Isaac Mugisho8 years ago
    Muraho muraho njye nshimishwa no kubona abantu bakundana ndetse bakabishyira kumugaragaro , gusa ntagazwa knd nkababazwa nuko akenshi birangira batandukanye ntakintu kizima bagezeho ugusanga urukundo rwabo rwararanzwe nirari ryisi gusa nta vision igaragara bafite birambabaza cyane kuberako akenshi baba ari abantu bafite ubushozi ndetse nubumenyi ,njye nkaba nkeka ko biterwa nuko umwana wumukire ashaka kubana nuwumukire kabone nubwo ntarukundo rwaba ruhari bararu crea .
  • thierry8 years ago
    muraryoshye Imana izabajye imbere mumigambi yanyu kbsa congz
  • muhire callixte8 years ago
    sha nukuri muraberanye imana ihire imigambi yanyu
  • Leo8 years ago
    it's buetfull couple truly!
  • Gift8 years ago
    Woooooo ndabikundira caneeee nange iconama mbifuriza igihe kizagere mwambikane impeta nkikimenyetso curukundo kdi muzagume gukunda bihebuje much love both.
  • 8 years ago
    Barahaze
  • DIDI8 years ago
    Waou!!!!! muraberanye rwose. all the best
  • vincent dukuze8 years ago
    imana ibakomereze ibyifuzo byabo!!
  • 8 years ago
    gusange ndabonamubera urukundorwanyu ntiruzigere rugiriherezo doreko bamwebaba bifuzakomwatana mubimeamatwi mubihorere.
  • bitoryi8 years ago
    wowe urashonje? tugufashe iki?
  • anitha8 years ago
    biransetsa ukuntu abantu bose bazi ko Aurore ari malayika,umwana yabaye indaya akiri akana na Egide arabizi ko amuca inyuma,ahubwo kazi kwiyorobeka gusa
  • Uwitonze8 years ago
    @anitha ariko ntimukagire ishyari aba bana ni meza pe nge aurore ndamukunda cyaneeee afite ubwiza n indero rwose
  • munyamulenge claude8 years ago
    Anitha ntukagire ishyari ryokubona abimereye neza gusa miss Aurore na Egide courage kabisa muraberanye cyane naho amagambo yabantutukirimu isi ntazashyira ndabakunda cyane nice couple
  • Anonymous 8 years ago
    @anita njye ndagira ngo nkwibarize ubwo buraya ushinja miss Aurore ni wowe wamwinjije mubyo umushinja, wamushakiye abagabo cg yagutwaye abagabo? kuko ubivuga nkubizi neza mugomba kuba mwarabihuriyemo twibwirire rwose tubimenye, ikindi nibaza Egide uwo niba abizi ko mbona bakundana ataramureka nuko akunda ibirara cg anezezwa nuko bamuca inyuma? Nyabu mbere yo kuvuga ujye ubanza ukarage ururimi 7 mukanwa ubone gufata ijambo





Inyarwanda BACKGROUND