Abanyamakuru b’imikino hano mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2016 nibwo basuye mugenzi wabo Gakuba Abdul-Jabbar Romario; umunyamakuru wa Voice of Africa ndetse na Azam Tv mu ishami ry’imikino, uyu akaba yaragizwe impfubyi na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abanyamakuru bagera kuri 23 nibo basuye mugenzi wabo utuye i Nyamata mu rwego rwo kwifatanya nawe muri ibi bihe, bagamije kumuba hafi ndetse no kumwereka ko atari wenyine n'ubwo yabuze ababyeyi n'abavandimwe be bahitanywe na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w'1994.
Bakiva mu modoka abanyamakuru bakiriwe na Romario (wambaye umuhondo)
Bakigera mu muryango wa Romario, aba banyamakuru bari bamusuye bahawe ikaze mu muryango we abereka umuryango dore ko kuri ubu yabaye umuntu w'umugabo, akaba afite umugore n’abana 3. Yabahaye ikaze anabagaragariza ibyishimo yatewe no kuba bamutekerejeho bakamusura, bakifatanya nawe muri ibi bihe biba bitamworoheye.
Abanyamakuru bicaye baruhuka nyuma yurugendo bari bakoze bava i Kigali kugera i Nyamata
Romario yasobanuriye abanyamakuru bari bamusuye amateka ye cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ababwira uburyo umuryango we wose waguye muri Jenoside yakorewe abatutsi, aho yifashishaga amafoto akabereka abo yabuze mu muryango we.
Romario aha ikaze abanyamakuru bagenzi be bari bamusuye
Uko Romario yatangaga ikaze umwana we yegeraga abashyitsi abaganiriza nawe abaha ikaze ku giti cye
Nyuma yo kuganiriza abanyamakuru akanabaha ubuhamya bw’uko yabuze ababyeyi, abavandimwe ndetse na benshi mu muryango we. uwari uhagarariye abanyamakuru bamusuye akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda; Butoyi Jean Claude, yafashe ijambo mbere na mbere ashimira abanyamakuru bagenzi be baje kwifatanya n’umuvandimwe wabo muri ibi bihe.
Romario yifashishije amafoto yerekana ahahise h'umuryango we (aha yerekaga Butoyi na Furaha ibikubiye mu mafoto ye n'umuryango we ya cyera)
Aha Romario yerekaga abanyamakuru muri rusange ifoto y'umuryango we
Usibye gushimira abanyamakuru, Butoyi yagaragaje ko ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda ari ishyirahamwe ritabereyeho guhuzwa n'akazi gusa, aho yibukije abanyamakuru bari aho ko igikorwa bakoze ari icy'ubuvandimwe kandi kitagarukiye gusa kuri Romario.Perezida w'ishyirahamwe ry'abanyamakuru b'imikino Butoyi yashimiye Romario ku iterambere rye
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru yashimiye bikomeye umunyamakuru Romario kuba atarigeze aheranwa n’agahinda ngo bimubuze kwiteza imbere, amushimira kuba yarakoze kandi ubu akaba amaze kugera kuri byinshi harimo no kuba afite umuryango. Aha uyu muyobozi yongeye gushimira umufasha wa Romario kuba amuba hafi umunsi kuwundi ndetse anabasaba ko urukundo rwabo rwazaba imbuto no ku bakiri bato.
Romario n'umuryango we barikumwe nabana b'abashyitsi baje kumusura
Nyuma ya Butoyi, umufasha wa Romario yafashe umwanya ashimira bikomeye abanyamakuru baje kubasura, aho yagaragaje ubuzima butoroshye yabanagamo na Romario wabaga ari mu gahinda mu bihe nk’ibi byo kwibuka abe bazize Jenoside, gusa agaragaza ko uko iminsi yicuma ariko Romario agenda agira intege kandi hamwe n’Imana akaba kuri ubu atakigira ubuzima bugoranye muri ibi bihe.
Hafashwe ifoto y'urwibutso ku banyamakuru bamusuye n'umuryango we
Uyu mubyeyi nawe yasabye abanyamakuru ko umutima w’urukundo bagaragarije Romario utagarukira gusa ku mugabo we, ahubwo wazakomeza no kubandi bityo urukundo rugakomeza kuganza mu mitima y’abanyamakuru b’imikino.
TANGA IGITECYEREZO