Kigali

Miss Mutesi Jolly wabuze umubyeyi afite amezi 6 gusa, kuva mu buto yakuranye intego yo kwirwanira ishyaka

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:22/03/2016 15:39
9


Miss Rwanda 2016; Mutesi Jolly, yakuranye intego yo kuzirwanira ishyaka nyuma yo kubona ubushobozi bw’umugore yaboneye kuri nyina wamureze n’abavandimwe be batanu, akabageza kuri byinshi ari wenyine dore ko se wa Jolly yatabarutse ubwo uyu Nyampinga yari amaze amezi atandatu gusa avutse.



Miss Mutesi Jolly wavutse tariki 15 Ugushyingo 1996, azuzuza imyaka 20 y’amavuko mu mpera z’uyu mwaka wa 2016. Ni bucura mu muryango w’abana 6, umuryango ugizwe n’abakobwa batatu n’abahungu batatu.  Se umubyara, Serwiri Sylver yitabye Imana mu mwaka w’1997, ubwo uyu Nyampinga w’u Rwanda yari uruhinja rw’amezi atandatu gusa, hanyuma nyina Ingabire Immaculée amurerana na bakuru be na basaza be ari wenyine kandi abasha kubageza kuri byinshi.

Inyarwanda

Mu kiganiro Miss Mutesi Jolly yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yashimangiye ko yatewe intimba no kumenya ubwenge agasanga atagira se ndetse akaba atanamuzi kuko byumvikana ko yamubuze akiri uruhinja, gusa ngo kurerwa na nyina wenyine byatumye ubu yaba umuhamya mu kugaragaza ubushobozi bw’umugore.

Nyina wa Miss Mutesi Jolly yari anamushyigikiye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016

Nyina wa Miss Mutesi Jolly yari anamushyigikiye mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016

Nabuze papa mfite amezi atandatu. Gukura ntamufite byatumye nkura nirwanira ishyaka kugirango nubake ejo hanjye hazaza. Kurerwa na mama wenyine akangeza aho ngeze ubu n’abavandimwe banjye, byatumye mbona ko umugore ashoboye, nkura mbona ko umugore ntacyo atashobora, bityo nkura nanjye nshaka kugirango nzirwanire ishyaka - Mutesi Jolly

jolly

Mutesi Jolly agaragaza ko biba bitoroshye gukura urerwa n’umubyeyi umwe kandi igihe kikaba kigera umuntu akifuza ko wa mubyeyi yaba akiriho ngo arebe uburyo uwo yibarutse hari icyo yagezeho mu buzima, ariko nanone akavuga ko uwahuye n’ibyo byago adakwiye kwiheba, ahubwo ko akwiye gushikama agaharanira kwiyubahisha no guhesha ishema umuryango akomokamo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jean aime8 years ago
    komeza wubahishe umuryango wawe.
  • titi8 years ago
    you are very gifted!
  • maningi 8 years ago
    nagwa nawe yasigaranye na maman we, nabavandimwebe uwo numuteto numunezero umusaze
  • ddd8 years ago
    ni byiza aiko dukeneye kumva igikorwa wakoze waba uri wenyine cg uri kumwe na bagenzi bawe(ibisonga ) nkuko tubona Sharifa ari kubigenza kurusha uko tubona wifotoza muti tourism tour cg mu rugo iwanyu. kORA IBIKORWA TUZAKWIBUKIRAHO PLZ
  • Anne Marie8 years ago
    sha nareke imiteto hari abataragize amahirwe yo gukura bafite numuntu numwe ubaba hafi,, gusa amahirwe masa kuri we
  • annah kimenyi 8 years ago
    gusa ntibyoroshye gukurira mubuzima nkubwo kuko harabababuze cg babafit babayeho mubuzima bubi so haranira icyaguteza imbere wew ubwawe kuko ababyeyi ntimuhorana doreko bavugako iyowihesheje agaciro uba ugahaye ababyeyi bawe bakwibarutse haranira kutazaba umurizo mumuryango wawe. kdi wihe imana nibwo bwenge kurusha ibindi byose bizagufasha kubahoneza kurusha ho .amahirwe masa kdi uzawibuka gushimimana mubuzima bwawe bwaburimusi bizagufasha
  • uwamahoro grace8 years ago
    Imana ikomeze igushyigikire numuryango wawe
  • gigi8 years ago
    ariko uyu mwana muzaduha amakuru yibikorwa bye ryari? kuvamyatorwa ntagikorwa kizima muratubwira yakoze .rwose muri kumusebya mumugire inama atangire akore dore nigihe kirikumucika.nahom ibyo murata murwanda hari imfubyi nyinshi kabisa
  • 8 years ago
    Wow



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND