Kigali

Kapiteni wa Kiyovu Sports yahawe impamyabushobozi ya Kaminuza ashimira Kayiranga Baptiste

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:28/02/2016 0:19
0


Alexis Ngirinshuti, kapiteni w’ikipe ya Kiyovu Sports arashimira by’umwihariko uwahoze amutoza muri iyo kipe Kayiranga Jean Baptiste kuba yaramwohereje ubwo yigaga anakina bikaba byatumye abasha kubona impamyabushozi ya kaminuza ku manota ashimishije.



Alexis  Ngirinshuti ni umwe mu banyeshuri bahawe impamyabushobozi ya kaminuza ubwo zatangwaga kuri uyu wa kane, tariki ya 25 Gashyantare 2016 mu ishuri ry’imyuga rya IPRC Kicukiro. Uyu ni umwe mu bakinnyi bake bakina muri shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda babashije kwiga bakagera aho barangiza kaminuza.

Ngirimana

Yiyongereye ku bakinnyi bake ba ruhago nyarwanda babashije kwigondera impamyabushobozi ya kaminuza

Uyu ukina ari myugariro mu ikipe yitoreza i Nyamirambo ku Mumena, yasoje amasomo ye ya kaminuza afite amanota 61 ku ijana mu ishami ry’Ubwubatsi (Civil Engineering) bimuhesha impamyabushobozi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza nyuma yo kwiga imyaka 3 muri IPRC Kicukiro nkuko yabibwiye Inyarwanda.com.

Alex

Kimwe na bagenzi be, Ngirimana Alexis (iburyo) yishimiye guhabwa impamyabushobozi ya kaminuza

Aganira na Inyarwanda.com, Ngirimana  Alexis, uyobora abakinnyi b’ikipe y’Urucaca mu kibuga nka kapiteni,  yavuze ko bitari bimworoheye kuba yarangiza amasomo ye ariko ko byashobotse kuko yabishyizeho umutima kandi akaba azi ko hamwe n’impano ye yo gukina ruhago, bizamugirira akamaro.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga

Ngirimana Alexis (wa mbere uturutse iburyo) ni we kapiteni wa Kiyovu Sports

Ngirimana yavuze ko ashimira cyane uwamutozaga ubwo yatangiraga kwiga kaminuza, Kayiranga Baptiste wamworoherezaga iyo yabaga ahugiye ku masomo ndetse yanamusaba impushya zo kuba yajya kwiga `akabyumva cyane’.

Ndashimira cyane Kayiranga Baptiste, ni umuntu nshimira cyane, ni we mutoza wanzamuye; nyine namubwiraga iby’amashuri yanjye akabyumva , Baptiste yaramfashije cyane kuko  urumva njyewe nagiye muri Kiyovu ari bwo nkijya muri kaminuza,  aramfasha cyane mbasha kurenga ahantu hakomeye ku buryo twatandukanye naramaze kurenga ahantu hakomeye [mu masomo], yego n’ikipe ibigiramo uruhare kuko umutoza ashobora kubyemera ariko ubuyobozi bw’ikipe  ntibubyemere  ariko burya umutoza ni we ubigiramo uruhare cyane kuba yakorohereza kwiga unakina. –Alexis Ngirinshuti

Kayiranga

Kayiranga Baptiste yorohereje Alexis Ngirimana kwiga

Ngirimana yavuze ko mu bandi batoza azi borohereza abakinnyi kwiga banakina harimo Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali.

Umubare w’abakinnyi bakina muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda biga cyangwa babashije kurangiza amasomo ya kaminuza ni muto cyane ugereranyije na bagenzi babo bakina indi mikino nka Basketball cyangwa Volleyball.

Impamvu bamwe mu bakinnyi barangiza amashuri yisumbuye ntibabe babasha gukomeza muri kaminuza ni uko bavuga ko bigoye bitewe n’umwanya muto ndetse n’amafaranga baba bahembwa  muri ruhago akaba ashobora gutuma bamwe babona kwiga nk’ibidafite akamaro cyane.

Alex Ngirinshuti we avuga ko byagora umukinnyi gukina yiga mu mashuri yisumbuye kurusha muri kaminuza kuko urangije amashuri yisumbuye aba amaze kuba umuntu mukuru ushobora gupanga uko yafatanya kwiga no kwiga ruhago.

Njyewe natangiye gukina shampiyona maze gusoza amashuri yisumbuye,nari nsanzwe nkina mu marushanwa ahuza ibigo by'amashuri (Interscolaire). Ni ukuvuga ngo iyo urangije ayisumbuye, uba umaze kuba mukuru ku buryo wafata icyemezo ukavuga uti ``ngiye gukina umupira gusa cyangwa ukavuga  uti` ngiye kwiga kaminuza gusa, njye rero maze gusoza ayisumbuye, naravuze nti `ngiye kwiga nakina’ nabikoze byombi kuko kwiga unakina birashoboka iyo ubihaye umwanya nubwo biba bigoye’’. Alex Ngirinshuti kapiteni wa Kiyovu Sports.

Ngirinshuti Alexis yabwiye Inyarwanda.com ko agenda akora ibiraka bitandukanye bijyanye n'ubwubatsi birimo by'umwihariko gukora imbata z'amazu (plan) akora cyane mu gihe yavuye mu kazi ko gukina umupira

Inama agira abashaka gukina baniga

Yagize ati “Inama nabagira, abari kwiga mbere na mbere, icyo nababwira ni uko ari ibintu bishoboka cyane, icyo upfa ni uko ubiha umwanya, ugaha umwanya umupira kuko uba ubona hari icyo uwukuramo,  n’ishuri ukariha umwanya kuko haba hari ikintu uba uzarikuramo, ukiporogarama, bikakuvuna kuko n’ubundi n’umupira w’amaguru kugira ngo ugere ku kintu gikomeye, ugomba kuvunika, n’amasomo rero kugira ngo uyarangize na byo birakuvuna ariko birashoboka; ni yo mpamvu rero abakinnyi barimo kwiga haba mu mashuri yisumbuye cyangwa kaminuza bagomba kumenya guha umwanya amasomo ndetse no guha umwanya akazi kuko umupira ni akazi’’.

Ashimangira ibi agira ati “Hari abantu bakora akazi gasanzwe ko mu biro baniga kandi bakabishobora, ni yo mpamvu rero gukina umupira w’amaguru uniga na byo ni ibintu bishoboka ntabwo aba ari ibintu bya hatari; inama nabagira ni ugushyiramo imbaraga mu masomo no mu mupira kuko byose birashoboka bazabikorera rimwe kandi bizakunda.

Alexis

Alex Ngirinshuti (wambaye icyatsi) ahanganye na Isaac Muganza wahoze ari rutahizamu muri Rayon Sports

Alex Ngirimana w’imyaka 26 yavukiye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, akaba yarize icyiciro rusange cy’amashuri  yisumbuye kuri College Adventiste y'i Gitwe, ayarangiriza mu ishuri rya ISETAR riherereye ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi mu ishami ry’Ubwubatsi (Construction).

Alex Ngirimana, yatangiye gukinira Kiyovu Sports, imwe mu makipe arambye cyane mu mupira w’amaguru kurusha andi mu Rwanda, kuva mu mwaka wa 2011, afite intego yo gukomeza gukora akazi ke neza, gukora cyane impano ye igatera imbere kurushaho ndetse akageza ikipe akinira ku byiza azaba ashoboye kuyikorera ndetse no gutera imbere kurushaho mu buzima busanzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND