RFL
Kigali

David Beckham na Victoria Beckham baba bagiye gutandukana

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:12/02/2016 9:30
2


Nyuma y’igihe urugo rw’ibyamamare Victoria na David Beckham rufatwa nka rumwe mu ngo z’ibyamamare zikomeye kandi zirangwa n’urukundo n’imibanire myiza, hari amakuru yemeza ko ubu umubano wabo utifashe neza ndetse bakaba bari mu nzira zo kwaka gatanya bagatandukana.



Ikinyamakuru The Sun cyo mu gihugu cy’u Bwongereza, kivuga ko muri iyi minsi imibanire itifashe neza hagati y’umuririmbyikazi akaba n’umunyamideli Victoria Beckham n’umugabo we David Beckham wamamaye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga. Mu mishinga mishya ya Victoria Beckham ntihagaragaramo ko ateganya kuba hafi y'umugabo we nk'uko bisanzwe, kuko harimo kujya gukorera ibikorwa by’ubucuruzi bwe muri Hong-Kong, mu Butaliyani no mu Bufaransa, hanyuma David Beckham we akaguma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakunze kuba kuva yajya kuhakina umupira w’amaguru.

beckham

Ikinyamakuru kizwi ku izina rya OK! Magazine, cyo kivuga ko imibanire yabo itari myiza inagenda iganisha ku gushaka gatanya bagatandukana burundu. Gatanya yabo, bivugwa ko yaba mu zahenze ku isi, ikaba yatwara akayabo k’amadolari y’Amerika. Iki kinyamakuru kivuga ko nyuma yo kubona hari ibyo batumvikanaho, bicaye bakemeranywa ko batandukana burundu umwe akimenya.

beckham

David Beckham na Victoria Beckham, bamaze imyaka 18 bashakanye, bakaba bafitanye abana bane b’abahungu. David Beckham w’imyaka 40 y’amavuko, yabaye icyamamare mu makipe nka Manchester United, Milan AC, PSG na Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu cy’u Bwongereza yabereye rutahizamu igihe kirekire. Umugore we Victoria w’imyaka 41, yamenyekanye nk’umuririmbyikazi mu itsinda rya Spice Girls, akaba kandi ari umucuruzikazi unakora cyane ibijyanye n’imideli.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    I am tug boat
  • pansiyo pascal8 years ago
    ntacyaha,yakoze gumeka koko!,ooh ahubwo yatanze agashya kubari bagategereje pe!





Inyarwanda BACKGROUND