Kigali

CHAN:RWANDA 1-2 RDC-Full Time

Yanditswe na: Inyarwanda
Taliki:30/01/2016 14:57
15


Tugiye kubagezaho uko umukino uri guhuza u Rwanda na Congo wa kimwe cya kane uri kugenda.



Stade:Amahoro

Itariki :31 Mutarama 2016

Isaha:Saa cyenda

Umukino wa 1/4 CHAN 2016:RWANDA VS RDC

Ababanjemo ku Ruhande rw'u Rwanda: Eric Ndayishimiye, Celestin Ndayishimiye, Emery Bayisenge, Abdul Rwatubyaye, Ombarenga Fitina, Iranzi Jean Claude, Yannick Mukunzi, Amran Nshimiyimana, Innocent Habyarimana, Tuyisenge Jacques na Sugira Ernest.

Ababanjemo ku ruhande rwa Congo: Ley Matampi, Joyce Lomalisa, Badou Bompunga, Joel Kimwaki, Mechak Elia, Doxa Gikanji, Heritier Luvumbu, Nelson Munganga, Merveille Bope, Jonathan Bolingi Mpangi na Yannick Bangala.

Abafana

Mbere yo kwinjira barica akanyota

Abafana

Uku niko abafana bari ku murongo bategereje kwinjira muri Stade

Abakinnyi bageze mu kibuga ,hamaze kuririmbwa indirimbo zubahiriza ibihu byombi

Tuyisenge Jacques, kapiteni w'Amavubi wari ufite Ikibazo cy'imvune ni umwe mubabanje mu kibuga

01':Umukino utangijwe na Congo

01':Congo ibonye koroneli ya mbere ku buryo buhushijwe na Mechak

02':Coup Franc  ya 2 y'Amavubi ku ikosa ryakorewe Ombolenga rikozwe na Mechak.Igiye guterwa na Iranzi Jean Claude.

05':RWANDA 0- 0CONGO

06':Sugira bamushyize hasi ariko ntihatangwa Coup Franc

10':Gooooal ,Igitego cya mbere cya Congo.Igitego gitsinzwe na Doxa Gikanji ku ishoti rikomeye ateye Bakame ntiyamenya aho umupira uciye.

Ikipe ya Congo iri kurusha u Rwanda ,ahanini iri gucisha imipira ku mpande

15':Doxa Gikanji ahawe ikarita y'Umuhondo kubera ikosa akoreye Iranzi Jean Claude.

19':Kuburangare bw'abinyuma b'Amavubi,Congo yari ibonye icya 2 ariko umupira  watewe na Johnattan Bolingi Mpangi
wikubita ku mutambiko w'izamu

Elia Mechak wa Congo uca ku ruhande rw'ibumoso yagoye cyane Ombolenga Fitina.

18':Coup Franc ya mbere ya Congo iri ahantu habi ku ikipe y'Amavubi.

24':Amavubi yari ahererekanyije neza umupira ariko Ndayishimiye Celestin ahindura umupira nabi.

27':Elia Mechak acenze abinyuma b'Amavubi 3 , bamukoreraho ikosa.Coup Franc ya Congo ariko itagize icyo ibyara.

28:Amakosa y'Amavubi amaze kuba 10 ku 10 ya Congo.

30':Sugira Ernest yari ahawe umupira imbere y'izamu ariko yaraririye.

34':Coup Franc ya Congo ku mupira ukozwe na Mukunzi Yannick ariko itagize icyo itanga.

36':U Rwanda rubuze igitego cyari cyabazwe ku ishori ryari ritewe na Habyarimana Innocent,umunyezamu wa Congo awerekeza muri koloneli.

U Rwanda ruri kugerageza guhuza umupira ariko bagahana 2 uwa 3 ntibikunde. Hagati mu kibuga Congo iri kurusha Amavubi ndetse no ku mpande Elia Mechak yazonze abinyuma b'Amavubi.

45':Jean Claude  Iranzi ahawe ikarita y'umuhondo kubwo gukandagira Bolingi

45'+2'

HT:Rwanda 0- 1 Congo

46':Amavubi atangije igice cya 2

Nshuti Dominic Savio arasimbuye

52':Koroneli y'u Rwanda ariko umunyezamu wa Congo arawufata

53':Amavubi atangiye gusatira.Abonye indi Koroneli ariko Rwatubyaye ashyizeho umutwe uca kuruhande.

55':Gooooooaal,igitego cy'u Rwanda, Ernest Sugira abonye igitego cy'Amavubi, icya 3 atsinze muri iri rushanwa ku mupira yari aherejwe neza  na Iranzi Jean Claude

58':U Rwanda ruri kotsa igitutu cyane Congo ndetse bari guhererekanya neza  cyane umupira

59':Koroneli y'u Rwanda.Ikarita y'umuhondo ihawe HERITIER LUVUMBU wa Congo

65'Sugira akomeje kugora ab'inyuma ba Congo, n'ubu atumye u Rwanda rubona indi koloneli

67:Coup franc iri ahantu habi cyane ku ikipe y'u Rwanda, Amavubi

70':Sugira Ernest abuze igitego cya 2 cyari cyabazwe na benshi nyuma yo gusiga ab'inyuma ba Congo arengeje umupira umunyezamu (kumuroba)uca hejuru y'igiti cy'izamu.

73':Mu gihe igice cya mbere Mechak wa Congo ariwe wigaragaje cyane , kugeza ubu aho igice cya 2 kigeze Jean Claude Iranzi  w'Amavubi niwe uri kwigaragaza cyane

76':Coup Franc y'Amavubi ku ikosa rikorewe Nshuti Dominique Savio ariko umupira uca hejuru y'izamu.

77':Iranzi ahawe gasopo ya nyuma n'umusifuzi nyuma yo gukorera ikosa kapiteni wa Congo Joel Kimwaki. Amakosa 19 kuri 16 ya Congo

82':Rwatubyaye Abdul ugize ikibazo cy'imvune  asimbuwe na Faustin Usengimana

84':Usingemana Danny asimbuye Iranzi Jean Claude

85':Coup Franc iri hafi cyane y'izamu ry'Amavubi. Umupira Luvumbu ateye neza ariko Bakame awukuyemo

86':Koroneli ya Congo

86':Indi koroneli ya Congo ariko Faustin Usengimana akijije izamu

88':Savio akorewe ikosa rivuyemo Coup Franc y'Amavubi,Bayisenge ayiteye umunyezamu wa Congo awukuramo

Hongeweho iminota 3 kuko 90 y'umukino yo yarangiye

Full Time:Rwanda 1-1RDC

Abakinnyi bose bicaye mu kibuga,abatoza abri kubagira inama mbere y'uko bongerwa iminota 30 yo kwikiranura(Extra Time)

Iminota yo kwikiranura iratangiye. Agace k'iminota 15 niko batangiye

92':Mechak wari wagoye Amavubi mu gice cya mbere ariko mu gice cya 2 bikanga, asimbuwe na Mombo

94':Ku ishoti rikomeye Sugira abuze ikindi gitego

 97':Luvumbu ateye ishoti rikomeye ariko Bakame awukuramo awerekeza muri koloneri

100':Mombo abuze igitego cya Congo  cyari cyabazwe

104'Bangala wa Congo ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Nshuti Savio

105':Umukinnyi wa Congo wari ufunze urukuta akoze umupira, u Rwanda rubonye indi Coup Franc , Bayisenge ayitera hejuru

Agace ka mbere kararangiye

Nyuma y'akaruhuko gato abakinnyi bahawe, agace ka kabiri karatangiye.

108':Ku ruhande rwa Congo habaye ugusimbuza , Munganga avuyemo asimburwa na Tulenge

110':Usengimana Danny ateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa Congo arikuramo

112':Congo ibonye koloneri ivuye kuri Coup Franc

113':Goooooaal,igitego cya 2 cya Congo gitsinzwe na Bompounga

Kugeza ubu Amavubi ari gukina ari 10 kuko Sugira Ernest yajyanywe hanze kuvurwa kubera imvune yagize kandi u Rwanda rukaba rwamaze gusimbuza yari yemerewe.

115':Acumbagira, Sugira asubiye mu kibuga

117':Tulenge abuze igitego cyari cyabazwe

118':Sugira Ernest aragaragaza agahinda kenshi nyuma yo gukina ariko  acumbagira

119':Abafana b'Amavubi bamwe batangiye gusohoka

Umupira urarangiye.Congo ikomeje muri 1/2

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • afsa 8 years ago
    Amavubi weeeeeee
  • 8 years ago
    yooooooooo
  • 8 years ago
    ndbabaye weeeee turatsinzwe kweli???//
  • olivier bagambe 8 years ago
    Ndikubakurikira ndi uganda abo bahungu bashyirimo agatege tubishyure. kandi ndabashimiye cyane kutugezaho uyu mupira
  • alexandre8 years ago
    ntibyoroshye ariko ya mana y urwanda turabikora
  • 8 years ago
    Congo turayishura
  • lambert nizeyimana8 years ago
    amavub aratsind 2-1
  • Karangwa malawi8 years ago
    Natwe turabanyarwanda turihano malawi.tubarinyuma kaneeee abasore bacu +2650994226048
  • patrick8 years ago
    ikipe yu Rwanda gutsinda byari ibyayo rwose nuko yirangayeho
  • Nsengiyumva jean Baptiste8 years ago
    Amavubi .ntako atagize ariko ababurana aribabiri umwe abagiza nkana .nibihangane rero .bagende bategure champion nahubutaha .
  • Pasteur Rutikanga Gabriel 8 years ago
    Ndababaye kandi ukunda u Rwanda wese yababara abanyarwanda turi mu mahanga twari inyuma ya amavubi yacu kandi Abasore ba Amavubi bitanze ariko amahirwe ntaduzekeye. Twihangane. Ndashimira Inyarwanda.com yafashije benshi kumenya aya makuru
  • mm8 years ago
    Ni agahinda gusA amavubi muradusebeje imbere y'ibisamagwe
  • ally8 years ago
    Oyeeeeeeeeeeee congo yacu
  • emily8 years ago
    Nta shyaka rwose.twari gutsinda.bibabere isomo.babahe ibiryo barye.nta mbaraga nicyo aba Congo man baturushije
  • byukusenge marine8 years ago
    ntako amavubi atagize ,nubwo tubabaye ariko nagaciro kuba chani irikubere murwanda.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND