Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2016, igikorwa cyo gushaka abakobwa bazahagararira intara n’umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016 cyakomereje mu Ntara y’Uburasirazuba, aho abakobwa batandukanye bari babukereye bahuriye muri imwe muri hotel ziherereye mu mujyi wa Kayonza aho iki gikorwa cyabereye.
Abakobwa 14 nibo bari biteguye guhatana gusa nyuma yo gupimwa ibiro n’uburebure fatizo bishingirwaho kugirango umukobwa ahabwe amahirwe yo guhatana, abagera kuri batatu basezerewe hasigara 11 ari nabo bageze imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe nk’ibisanzwe na Mike Karangwa, Miss Rusaro Carine na Mugabushaka Jeanne de Chantal bakunda kwita Eminente.
Iyi ntara niyo yagerageje kugira ubwitabire buri hejuru muri uyu mwaka ugereranije n'izindi ntara
Aha abakobwa bari bategereje gutanga umwirondoro wabo no gupimwa ibiro n'uburebure
Uyu aratanga umwirondoro ku mukozi ubishinzwe
Ubwo abakobwa bose biyerekaga akanama nkemurampaka
Mike Karangwa, Eminente na Miss Carine Rusaro bagize akanama nkemurampaka
Uyu mukobwa yahisemo kwiyereka akanama nkemurampaka yambaye ikanzu ishushanyijeho igipupe(Mickey mouse) bitangaza bamwe
Nyuma yo kwiyerekana, no gusubiza ibibazo buri mukobwa yabazwa n’akanama nkemurampaka, aka kanama nkemurampaka kaje kwemeza ko abakobwa batanu barimo: Nikita Kaneza, Akili Delyla, Ariane Uwimana, Abi Gaelle Gisubizo, na Uwase Rangira Marie D’Amour.
Uwase Rangira Marie D'Amour yagiriwe icyizere cyo guhagararira intara y'Uburasirazuba
Kaneza Nikita nawe azaserukira iyi ntara
Uwimana Ariane nyuma yo kugerageza amahirwe umwaka ushize bikagorana, kuri ubu yagiriwe icyizere
Abakobwa batoranijwe hamwe n'akanama nkemurampaka mu ifoto y'urwibutso
Aba nibo bazaserukira intara y'Uburengerazuba
Tubibutse ko aba bakobwa batanu biyongereye ku bandi 11 bari bamaze gutoranywa mu Ntara y'Amajyaruguru, Uburengerazuba, n'Amajyepfo,kuri ubu hakaba hasigaye umujyi wa Kigali kugirango abakobwa batangire umwiherero(Boot-camp).
Andi mafoto yaranze iki gikorwa turayabagezaho mukanya gato kari imbere...
TANGA IGITECYEREZO