Umuhanzikazi Paccy yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Niba ari wowe”, aya mashusho akaba yarayakoreye mu mujyi wa Dubai, amutwara akayabo k’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni enye n’igice na miliyoni esheshatu.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, nibwo Paccy yerekeje mu mujyi wa Dubai akorerayo amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Niba ari wowe” agamije kurushaho kongera ireme mu byo akora ndetse no kwagura muzika ye, iyi ndirimbo yashyize hanze icyarimwe amajwi n’amashusho byayo kuri uyu wa gatanu ikaba ari wo mushinga we wa mbere mu mwaka wa 2016.
Aha Paccy yasobanuraga iby'umushinga w'iyi ndirimbo ye nshya
Iyi ndirimbo “Niba ari wowe” ya Paccy, ibikorwa byo kuyitunganya yatangarije Inyarwanda.com ko byamutwaye akayabo kari hagati y’ibihumbi bitandatu (6.000) n’ibihumbi umunani (8.000) by’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga ko ari hagati ya 4,500,000 na 6,000,000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.
REBA HANO AMASHUSHO YA "NIBA ARI WOWE":
Mu muhango wo kumurika iyi ndirimbo ye, Paccy yari ashyigikiwe n’ibyamamare nyarwanda bitandukanye byashimwe igikorwa yakoze binamusaba gukomeza gushyira imbaraga mu bihangano bye no gukomeza kwigaragaza nk’umuhanzikazi ushoboye.
Khizz Kizito wo muri Incredible ari naho iyi ndirimbo yatunganyirijwe, nawe yavugaga ku by'iyi ndirimbo
Miss Sandra Teta nawe yari yaje gushyigikira Paccy
Umuhanzikazi Jody nawe yari yaje gushyigikira mugenzi we
Danny Nanone nawe yari ahari
Muyoboke Alexis nawe yari yagiye muri uyu muhango
Umunyamakuru Mike Karangwa nawe ntiyatanzwe muri iki gikorwa
Umuhanzi Mani Martin n'umunyamakuru David Bayingana bari bahari
Dj Theo na Uncle Austin
Bernard Bagenzi nyiri Incredible Records ari nawe watunganyije aya mashusho
AMAFOTO: NIYONZIMA MOSES
TANGA IGITECYEREZO