RFL
Kigali

Abanyamideri banini barengeje ibiro 100 berekanye imideri bahamya ko bashoboye kandi baberwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/12/2015 0:56
12


Ni ku nshuro ya 3 mu Rwanda hategurwa igikorwa cyo kwerekana imideri ku bantu banini bafite ibiro birenga 100. Kuri iyi nshuro,iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 12 Ukuboza 2015 kibera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Makuza Peace Plazza.



N’ubwo kititabiriwe cyane, abanyamideri banini bagera ku 8 bitabiriye “Rwanda Plus Size Fashion Show” bashimishije abari aho mu kwiyerekana kwabo. Aba banyamideri bahinduranyishe imyambarire ndetse n’ingendo, bagaragaza ko nabo bashoboye kandi ko kwambara ukuberwa atari iby’abantu bananutse gusa.

Rwanda Leaders Fellowship

Rwanda Plus size Fashion

Abantu banini nabo bashobora kwambara neza kandi bakaberwa

Bamwe mu banyamideri banini bitabiriye iki gikorwa “Rwanda Plus Size Fashion Show” cyateguwe na Irebe Model Agency hari: Cyntea Iragena, Musanabera Masinzo Alice, Mukarugomwa Shadia, Beda Gradie, Uwiringiyimana Jeannette, Nyiramwiza Assia, Uwizeye Vivine na Keza Marlene.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Uwizeye Vivine umwe mu banyamideri banini uvuga ko afite ibiro 180, yasabye abantu banini by’umwihariko ab’igitsinagore kutisuzugura ahubwo bakumva ko nabo bashoboye, bafite imbaraga zo kwerekana imideri kandi bakanabyerekana. Yagize ati:

Abantu banini nabo barabashije barashoboye kandi gukora Modeling ni akazi nk’akandi, so dufite imbaraga zo kubikora rero tukanabyereka, nta kuntu abantu banini bazaheranwa no kutambara ngo bumve ko bataseruka ngo bajye mu bandi.

Rwanda Plus size Fashion

Uwizeye Vivine uvuga ko afite ibiro 180 kandi akaba ashimishwa n'ingano ye

Yakomeje avuga ko igihe byababayeho bakisanga ari abantu banini, ngo bakwiye kubyakira bakigirira icyizere, bagakunda Modeling no gukora siporo kuko bizabafasha no kurwanya uwo mubyihuho bakaba banabasha kwirinda indwara zitandukanye kuko kwerekana imideri ari akazi nk’akandi, gashobora kujya kabinjiriza igihe bahisemo kuba abanyamideri b’umwuga. 

Reba hano uko byari bimeze mu mafoto

Rwanda Leaders Fellowship

Rwanda Leaders Fellowship

Modeling

Rwanda Plus size Fashion

Rwanda Plus size Fashion

Rwanda Leaders Fellowship

Rwanda Leaders Fellowship

Rwanda Plus size Fashion

Rwanda Leaders Fellowship

Modeling

Rwanda Plus size Fashion

Rwanda Leaders Fellowship

Rwanda Plus size Fashion

Rwanda Leaders Fellowship

Rwanda Leaders Fellowship

Rwanda Plus size Fashion

Rwanda Plus size FashionRwanda Plus size FashionRwanda Plus size FashionRwanda Plus size FashionRwanda Plus size Fashion

Rwanda Leaders Fellowship

Modeling

Modeling

Modeling

Rwanda Plus size FashionRwanda Plus size Fashion

Rwanda Plus size FashionRwanda Plus size FashionRwanda Plus size Fashion

Rwanda Plus size Fashion

Amafoto: Jean Luc Habimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsabimana fidele Castro 8 years ago
    Biratangaje
  • titi8 years ago
    usibye umushanana ntakindi kibabereye
  • Hope8 years ago
    This is not what they should be doing, they should go to the gym to exercise and try hard to lose weight, this is not healthy!
  • mahoro8 years ago
    Ntakigenda rwose n' ukwishakira amaramuko!!!! Ibintu binjyanye n' imideri barabyiga bakabikora nk' umwuga!!! Umuntu munini yirinda kwambara ibintu bimwegereye binafunze hejuru ( pas moulant, ca doit etre decolute tout pres du corps) kandi ningobwa kumenya imiterere y' umuntu( morphologie)
  • jemie 8 years ago
    number 7 ni sawa kabisa namukunze umuzi nampe aka number ke,ari kuri 7 hamwe na 10,11,12,NO kuri 15
  • Mimi8 years ago
    Ariko rero harimo n'abo mbona bafite ibiro bisanzwe bitari byinshi cyane. Gusa uwo wa 180kg uvuga ngo yishimiye uko angana arabeshya kandi natitonda iyo ngano niyo izanamwica. Najye muri gym nashake abashinzwe iby'imirire bamufashe gukora regime naho ibyo byo ntabyo ntitwabona abantu bapfa ngo dukome amashyi. Wapi kabisa
  • kalisa8 years ago
    Shaw!!!
  • ul8 years ago
    mujye muri sport mufate na regime mwabantu mwe ahaaaaaaa
  • katie8 years ago
    You people shut the fuck up you're not perfect either . Vous n'avez pas de vie so u start talking shit about others. These women are proud of their bodies so no matter what you say, it won't change anything. Anywaez chercher quoi foutre de votre vie merdique esti
  • BAZIMAZIKI8 years ago
    Barakoze kwihangira imirimo.gusa ntibite ku kumurika imideri ahubwo baharanire ubunyangamugayo bahane kandi bacyahe cyane VIVINE ukomeje kugaragaza ubutekamutwe.
  • BAZIMAZIKI8 years ago
    Barakoze kwihangira imirimo.gusa ntibite ku kumurika imideri ahubwo baharanire ubunyangamugayo bahane kandi bacyahe cyane VIVINE ukomeje kugaragaza ubutekamutwe.
  • BAZIMAZIKI8 years ago
    Barakoze kwihangira imirimo.gusa ntibite ku kumurika imideri ahubwo baharanire ubunyangamugayo bahane kandi bacyahe cyane VIVINE ukomeje kugaragaza ubutekamutwe.





Inyarwanda BACKGROUND