RFL
Kigali

Kwibuka30: Ibisigo 10 bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi - VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/05/2024 16:32
0


Kimwe n’uko hari indirimbo zitandukanye zikubiyemo amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, hari n’imivugo y’abasizi nyarwanda bakoze igaruka kuri aya mateka mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kwirinda ko ibyabaye byazongera kubaho ukundi.



Muri iki gihe cy’iminsi 100 u Rwanda n'Isi bakomeje kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasizi bakomeje kugira uruhare runini mu gusana imitima y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko na none bigisha amateka abavutse nyuma y’icyo gihe.

Dore bimwe mu bisigo bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi:

1.     Kera cyane turi abana – Nyiranyamibwa Suzanne

Umuhanzikazi akaba n'umusizikazi uzwi cyane mu bihangano byifashishwa mu bihe byo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Suzane Nyiranyamibwa yashyize hanze 'Kera cyane turi abana,' igisigo kivuga uko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwari rutekanye.

">

2.     Wihogora Ndahari – Umusizi Tuyisenge

Umusizi w'umuhanga kandi umaze igihe muri uyu mwuga, Tuyisenge Olivier nawe yakoze mu nganzo maze ahumuriza u Rwanda rwahuye n'amage, ashimangira ko ahari ngo atange umusanzu we mu kongera kwiyubakira igihugu kizira urwango mu gisigo yise 'Wihogora Ndahari.'

">

3.     Nguhoze – Umusizi Murekatete

Umusizikazi Murekatete Claudine uri mu bakobwa bamaze kwandika izina mu busizi nyarwanda, yahojeje u Rwanda rwacuze imiborogo mu 1994 ubwo Abatutsi bicwaga umusubirizo, mu gisigo yise 'Nguhoze.'

">

4.     Where Are You – Saranda Poetess ft Junior Rumaga

Umusizikazi Saranda yahuje imbaraga na Junior Rumaga umaze kubaka ibigwi mu busizi maze bibaza byinshi ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, baganiriza abishwe bazira uko bavutse.

">

5.  Ndahari - Mukuru w'Ikaramu

Umusizi wiyise Mukuru w'Ikaramu yakoze mu nganzo agaruka ku bihe by'umwijima byaranze u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nubwo atari ahari icyo gihe ariko ubu ahari ngo afatanye n'abandi banyarwanda mu kubaka igihugu.

">

6.     Intashyo – Clenia Dusenge

Dusenge Clenia umenyerewe nka Madedeli muri Sinema nyarwanda, yafashe umwanya akora igisigo gikubiyemo intashyo z'abarokoye abanyarwanda barangajwe imbere n'Inkotanyi, ndetse n'iz'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, banze guheranwa n'agahinda bakiyemeza kwiyubaka.

">

7.     Holding Onto The Wind- Essy Williams ft Saranda Poetess

Abasizikazi Saranda Poetess na Essy Williams bahuje imbaraga bakora igisigo kiri mu ndimi ebyiri; Icyongereza n'Ikinyarwanda. Muri iki gisigo, bagaruka ku ngaruka zavuye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n'igisobanuro cyo Kwibuka.

">

8.  We lost when we forgot - Malaika Uwamahoro

Mu 2020, umunyarwandakazi Malaika Uwamahoro yakoze igisigo kiri mu rurimi rw'Icyongereza kigaruka ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni mu minsi 100 gusa, atanga ubutumwa buvuga ko abanyarwanda bakwiye guhora bibuka aya mateka mabi kugira ngo atazongera kubaho ukundi.

">

9.     Nyobora ku Isoko – Bahati Innocent

Nyobora ku Isooko, ni umuvugo umusizi Bahati Innocent yakoze ku bufatanye na Masharika, ukaba ubumbatiye inama nziza n'umurage urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwifuza ku babyeyi mu rwego rwo kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma Jenoside yongera kuba aho ari ho hose ku isi.

Muri uyu muvugo hari aho Bahati agira ati: "Nyobora isooko imwe imara inyota ituma nibuka niyubaka aho kwibuka niyahura, nyobora isooko imwe imara inyota nyobora none nyobora Dawe."

">

10. Strength in the Struggle By Angel Uwamahoro & Ines Giramata

Muri iki gisigo, abasizikazi Uwamahoro Angel na Ines Giramata bashimiye Inkotanyi zaraye amajoro zitekereza uko zarokora u Rwanda n'Abatutsi bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaza ko nubwo rwari urugamba rutoroshye ariko babashije kurutsinda none ubu abanyarwanda bakaba bakomeje urugendo rwo kwiyubaka kandi batekanye.

">
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND