Kigali

Rwanda Leaders Fellowship ikuriwe na Rev Antoine Rutayisire yishimiye igihembo cya SIFA Rewards 2015

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/12/2015 15:32
1


Rwanda Leaders Felloship yashyikirijwe igihembo cya SIFA Rewards iherutse guhabwa n’umuryango Isange Corporation mu gikorwa cyo guhemba abantu batandukanye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu iyobokamana hano mu Rwanda.



Kuri uyu wa 4 tariki 10 Ukuboza 2015, ubwo bari kuri P.E.A.C.E PLAN mu nama itegura amasengesho y’abayobozi bakuru b’igihugu azaba mu ntangiroro z’umwaka utaha wa 2016, Rwanda Leaders Felloship yashyikirijwe iki gihembo na Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation. Iyo nama yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi Muligande Charles, abadepite n’abandi banyacyubahiro.

Rwanda Leaders Fellowship

Abagize umuryango Rwanda Leaders Fellowship mu nama itegura amasengesho y'umwaka utaha

Rwanda Leaders Fellowship

Rwanda Leaders Fellowship

Rwanda Leaders Fellowship

Iyo nama yari yitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye basanzwe bategura Rwanda Leaders Felloship

Iri huriro Rwanda Leaders Fellowship rikuriwe na Rev Pastor Dr Antoine Rutayisire ryahawe SIFA Awards mu gushimirwa rko ariryo yatangije Prayer Breakfast (Gahunda yo gusenga Imana mu gihe cy’akaruhuko). Iri tsinda kandi rizwiho gutegura amasengesho yo gushima Imana ahuza abayobozi bakuru b’igihugu n’abanyamadini, icyo gikorwa kikaba gikunze kuba mu ntangiriro za buri mwaka.

Rwanda Leaders Fellowship

Peter Ntigurirwa

Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation itegura SIFA Rewards

Rwanda Leaders Fellowship

Rev Dr Antoine Rutayisire ashyikirizwa SIFA Rewards 2015

Rev Dr Antoine Rutayisire uyobora itorero Angilikani Paruwasi ya Remera akaba n’umuyobozi mukuru wa Rwanda Leaders Fellowship, yishimiye cyane iki gihembo cya SIFA Rewards 2015 bahawe kuko ngo batari bazi ko hari abareba uburemere bw’ibyo bakora ngo bagere ku rwego rwo kuba babagenera ishimwe(Rewards).

Rwanda Leaders Fellowship

Abo muri Rwanda Leaders Fellowship bishimiye cyane iki gikombe cya SIFA Rewards

Rev Dr Antoine Rutayisire, yongeyeho ko icyo gihembo kigiye kubatera gukomeza kurushaho gukora cyane nyuma yo kumenya neza ko abanyarwanda bishimira ibyo bakora. Yavuze kandi ko Rwanda Leader Fellowship ifite gahunda yo gukomeza guhesha agaciro ko gusengera u Rwanda n'abanyarwanda kugira ngo Imana ikomeze ibe mu byo bakora byose.

Rwanda Leaders Fellowship

Rev Dr Antoine Rutayisire yishimiye igihembo bahawe avuga ko kibatege kurushaho gukora cyane

N’ubwo yishimiye igihembo bahawe, Rev Dr Antoine Rutayisire avuga ko mu Rwanda hari abantu benshi bakora ibikorwa by'indashyikirwa ku buryo gutoranyamo abo guhemba bigoye cyane. Kuri iyi ngingo yavuze ko gutoranya umunyarwanda wahabwa Prix Nobel byagorana kuko ngo bose baba barakoze bikomeye.

Rwanda Leaders Fellowship

N'ubwo bigoye kubatoranya Rev Dr Antoine Rutayisire yavuze ko abo guhemba bakoze ibikorwa by'indashyikirwa ari benshi

Mu muhango uherutse kuba kuwa 6 Ukuboza 2015 wo gutanga SIFA Rewards 2015 ku bantu bari mu byiciro 20, abandi bahembwe hari Musenyeri Smaragde Mbonyintege washimiwe kuba yarakoranye neza n’itangazamakuru, Pastor Ezra Mpyisi washimiwe kuba yaragize uruhare mu kumenyekanisha Bibiliya mu Kinyarwanda, Pastor Jules Mbabazi washimiwe kuba yaratangije ivugabutumwa ryo ku muhanda, Simon Kabera washimiwe kuba ari umuhanzi ufatirwaho icyitegererezo n’abandi.  

Amafoto; Niyonzima Moise






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUVUNYI Gustave9 years ago
    Iki ni cyo gihe kugirango igihugu cyacu gitezwe imbere n'abanyarwanda ubwabo kandi ibi byose igihe kirageze ngo bigerweho cyane hashingiye ku kwizera Imana no kuyoborwa na mwuka wera(roho mutagatifu).



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND