Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore, yongeye kwerekana ko agishengurwa n’urupfu rwa musaza we Hirwa Henry bakundaga kwita Henry Wow umaze imyaka itatu avuye kuri iyi si, uyu akaba yari umwe mu basore batatu bari bagize itsinda rya KGB ryakunzwe cyane muri muzika nyarwanda mu myaka ishize.
Imyaka itatu irashize Hirwa Henry bakundaga kwita Henry Wow avuye ku isi y’abazima, uyu akaba ari umuvandimwe wa Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore, akanaba umwe mu bari bafatiye runini itsinda ry’abaririmbyi rya Kigali Boys ryamenyekanye cyane nka KGB.
Miss Mutesi Aurore, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yongeye kugaragaza ko agishengurwa bikomeye n’urupfu rw’uyu musaza we n’ubwo imyaka ibaye itatu batakiri kumwe kuri iyi si y’abazima. Uyu mukobwa yongeye kandi gushimangira urukundo yakundaga uyu musaza we kandi azahora amukunda iteka.
Uri musaza wanjye w’igikundiro natangiye gukunda cyane nkiri muto, kandi kuri njye umunsi ugenda niwo munsi nababaye kurusha iyindi. Gusa ibyo nkwibukiraho twagiye dusangira kuva uri umusore muto, byujuje umutima wanjye ibyishimo n’umunezero. Warakuze kandi wigaragaza nk’umugabo w’ukuri kandi ushyira mu gaciro, kandi buri munsi mu gihe cy’ubuzima bwanjye bwose nzahora ngutekereza. Imyata itatu ubu irashize... Nzahora ngukunda kandi ngukunda cyane. Ruhukira mu mahoro wowe byose kuri njye. Miss Mutesi Aurore
Henry Wow waguye mu kiyaga cya Muhazi aho yari yasohokanye na bagenzi be, yatabarutse akiri muto dore ko yavutse tariki 6 Kamena 1985, akaba yaravukiye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi ku babyeyi be Kayibanda Ladislas na Mukazera Olive bamubyaranye n’abakobwa bane barimo na Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore, aba bakobwa bakaba ari nawe musaza wabo rukumbi bagiraga.
Nyuma yo kuvukira i Burundi yanahize igice kimwe cy’amashuri ye abanza, hanyuma ayarangiriza mu Rwanda; i Gikondo mu mujyi wa Kigali maze ahita atangira amashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa Kabuga (APERWA), ayasoreza i Gikondo ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya APAPE. Yabashije kwiga umwaka umwe muri Kaminuza y’Icungamutungo ya Kigali (KIM) ari nayo yaje gutabaruka yitegura gukomerezamo umwaka we wa kabiri.
Aha Henry Wow n'ababyeyi be bari bagiye gushyigikira Miss Aurore ubwo yatorerwaga kuba Miss Rwanda 2012
Hirwa Henry utazibagirana mu mitima ya benshi yatabarutse ku itariki ya mbere y’ukwezi gusoza umwaka wa 2012. Hari kuwa Gatandatu tariki ya mbere Ukuboza 2012 ahagana mu masaha y’igicamunsi ubwo inkuru y’incamugongo yakwiraga mu banyarwanda ivuga ko Hirwa Henry benshi bitaga Henry Wow, umusore wari uzwiho ubuhanga, kwicisha bugufi, kuba umunyarwenya no kugira urugwiro, yaguye mu kiyaga cya Muhazi aho yari yagiye gutemberera n’inshuti ze.
Mu bijyanye na muzika, uyu musore muri 2003 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye i Gikondo mu mujyi wa Kigali nibwo yihuje na bagenzi be babiri, Skizzy na MYP maze bakora itsinda ryiswe “Kigali Boys” cyangwa se KGB, aba bakaba bazwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe cyane mu Rwanda nk’iyitwa Abakobwa b’I Kigali ari nayo yabo ya mbere bashyize ahagaragara, hakaza iyitwa Arasharamye yakunzwe birenze urugero, iyitwa Ibiremwa by’umwijima, iyitwa Byasaze n’izindi bakoze kugeza ubwo yavaga kuri iyi si.
Kuva Henry Wow yatabaruka, benshi barimo inshuti, abo babanye n’abo mu muryango we ntibarabasha kwakira urupfu rwe rwatunguranye kuko yagiye umunsi byari byitezwe ko ari uw’ibyishimo kuri we n’inshuti ze bari basohokanye. Mu bakomeje kugaragaza ko bashenguwe kandi n’ubu bagishengurwa n’urupfu rw’uyu musore, harimo mushiki we Miss Mutesi Kayibanda Aurore ukunze kwandika ubutumwa bukomeye agaragaza urukundo yakundaga musaza we, n’ubu akaba asa n’aho atarabasha kubyiyumvisha.
TANGA IGITECYEREZO