Irebe Model Agency, ikigo cy’imideli gisanzwe gitoza abanyamideli kikanategura ibikorwa binyuranye byo kuyerekana kiri mu myiteguro y’igikorwa cyo kwerekana imideli cyahariwe abantu banini, bitandukanye n’ibyari bimenyerewe.
Byari bisanzwe bimenyerewe ko abanyamideli baba aria bantu bato (bananutse), ariko Ireme Model Agency igiye gukora igikorwa cyo kwerekana imideli cyiswe “Plus Size Fashion Show”, aho abakobwa bazatambuka berekana imideli bari hejuru y’ibiro 100.
Uwizeye Vivine ufite ibiro 180 ni umwe muri aba bakobwa. Mu mashusho yamamaza iki gikorwa, Vivine avuga ko ari umwe mu banyamideli bateganya gutambukana umucyo tariki 12 Ukuboza, ubwo iki gikorwa kizaba aho kizabera mu nyubako nshya izwi nk’iya Makuza iherereye mu mujyi rwagati imbere ya Grand Pension Plazza ndetse akaba yishimiye kuzaba muri aba banyamideli.
Amir Mbera ukuriye Irebe Model Agency iri gutegura iki gikorwa, yatangarije Inyarwanda.com ko impamvu bateguye iki gikorwa bakagiharira abantu banini, ari mu rwego rwo kwereka abantu ko ibyo babatekerezaho bitandukanye n’ukuri ndetse kubatinyura no kubereka ko nabo bashoboye.
Amir yagize ati, “abantu banini barasuzugurwa, usanga abantu babafata nk’abanebwe cyangwa nk’abadafite icyo bashoboye. Iki gikorwa turi gutegura kigamije kwereka abantu bose ko n’abantu banini bashoboye, ndetse nabo ubwabo bakitinyuka kuko usanga hari n’abatinya kuva mu rugo kubera gutinya ko abantu babaseka.”
Kwinjira muri iki gitaramo biteganyijwe ko bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro (VIP), amafaranga 5,000 mu myanya isanzwe ndetse n’amafaranga 3,000 ku muntu ufite ikarita y’ishuri.
REBA AMASHUSHO YAMAMAZA IKI IGITARAMO
TANGA IGITECYEREZO