Kigali

Champions league: Ibitego byarumbye, amakosa ya Martial agereranywa n’ubugoryi – UKO IMIKINO YAGENZE

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/10/2015 10:05
0


Imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi ya UEFA Champions league yakomeje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aho nyuma y’uko amakipe yo mu matsinda ane ya nyuma akinnye kuwa Kabiri, ubu amakipe ari mu matsinda atanu ya mbere nayo yakinaga imikino yayo ya gatatu ari nayo isoza imikino ibanza.



Imikino yabaye uyu mugoroba yaranzwe muri rusange no kurumba kw’ibitego, by’umwihariko umukino wari utegerejwe na benshi wabereye mu gihugu cy’u Bufaransa kuri stade ya Parc de Princes, aho ikipe ya Paris Saint Germain yari yakiriye ikipe ya Real Madrid yo muri Espanye maze izi kipe ziza kugwa miswi, umukino urangira ari 0-0.

Ronaldo

Kabuhariwe Ronaldo wabiciye bigacika muri Brazil no mu makipe nka Real Madrid yitabiriye uyu mukino, gusa ashobora kuba ataryohewe no kutabona igitego na kimwe

Ronalfo

Ronaldo

Ronal

Ronaldo

Cristiano Ronaldo yagerageje uburyo butandukanye ariko ntibwatanze umusaruro

Ronaldo

Christiano Ronaldo ahanganye na Blaise Matuidi

Zlatan

Ku rundi ruhande Zlatan Ibrahimovic nawe yotsaga igitutu Real Madrid

Zlatan

Real Madrid

Real Madrid

Real Madrid

Real Madrid

Real Madrid

Wari umukino w'ishiraniro ariko utabonetsemo igitego

Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo

Umufana yaciye murihumye abashinzwe umutekano, asanga Ronaldo mu kibuga aramuhobera gusa abashinzwe umutekano bahita bamukura mu kibuga

Cristiano Ronaldo

Yahise asohorwa mu kibuga

Undi mukino wari utegerejwe, ikipe ya Manchester United yari yerekeje Moscow mu murwa mukuru w’u Burusiya, aho yari yakiririwe n’ikipe ya CSKA Moscow, amakipe yombi nayo aza kurangiza umukino anganyije igitego 1-1.

Martial

Antony Martial yagarutsweho cyane nyuma y'umukino

Kimwe mu byaranze uyu mukino ni amakosa y’ubwana yakozwe na Antony Martial ubwo yakoraga umupira n’intoki ku munota wa 14 arwanya ko bawumurenza(bamuroba nk’uko bivugwa muri ruhago),byaviriyemo iyi kipe guterwa penaliti, nubwo umuzamu De Gae yari akuyemo neza penaliti yatewe na Roman Eremenko, rutahizamu Seydou Doumbia wari wakurikiye neza akaba yahise asubyamo ishoti rikomeye, CSKA Moscow iba ibonye igitego cyayo hakiri kare, cyahaye akazi gakomeye Manchester United.

Antony Martial

Martial yafashe umupira n'intoki bitungura buri wese wakurikiranaga uyu mukino

De Gae

De Gae

De Gae

David De Gae yari yakuyemo penaliti neza gusa Doumbia yahise asubyamo

luis

Louis Van Gaal ntiyari yishimye mu gihe bari batarishyura igitego

Gusa Antony Martial yaje gukosora ikosa yari yakoze yishyura iki gitego ku munota wa 65, byatumye ikipe ya Manchester United ikura inota rmwe mu Burusiya, byanashimishije umutoza wayo Louis van Gaal, gusa ntibyabujije ko agereranya umukinnyi we Antony Martial nk’uwakoze ubugoryi muri uyu mukino.

Antony Martial

Antony Martial

Antony Martial

Antony Martial

Antony Martial

Antony Martial yashimiwe na bagenzi be ku nota rimwe yabahesheje, nyuma y'igitego cyo kwishyura

Dore bimwe mu bihe by'ingenzi byaranze uyu mukino


Undi mukino wari utegerejwe ni uwahuje ikipe ya Manchester City yakiraga ku kibuga cyayo ikipe ya FC Sevilla. Uyu mukino warangiye ikpe ya Manchester city itsinze ibitego 2-1, mu mukino Kevin De Bruyn yongeye kwigaragaza nk’intwari aho yatsinze igitego cyashyizemo ikinyuranyo ku munota wa 90, nyuma yaho Konoplyanka wa Sevilla yari yatsinze ku munota wa 30 igitego kishyuraga icyo bari bitsinze ku munota wa 3 gusa.

de bruyn

kevin

kevin

Kevin De Bruyne akomeje kugaragaza ko miliyoni 54 z'ama-Euro yatanzweho yari azikwiye

Undi mukino tutabura kugarukaho ni uwahuje, ikipe ya Juventus na Borussia Monchengladbach mu Butaliyani, nawo akaba ari umwe mu mikino itabonetsemo igitego na kimwe kuko amakipe yombi byarangiye aguye miswi, bifasha ikipe ya Juventus kurangiza imikino ibanza yo mu itsinda D ari iyoboye imbere ya Manchester city.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND