RFL
Kigali

Hategekimana waririmbye ‘Ni wowe Mugenga’ agiye gushyira hanze album nshya

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:29/09/2015 10:59
1


Hategekimana wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Ni wowe Mugenga’ aritegura igitaramo cye kizashyira hanze album ye ya mbereyise “Mugende mwigishe”



Ubwo yagiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yadutangarije ko iki gitaramo ateganya gukora mu ntangiriro z’umwaka utaha, kizaba kimurika album ye ya mbere iriho indirimbo 10 zose zifite ubutumwa bukubiye mu nsanganyamatsiko y’izina rya Album“Mugende mwigishe”.

Yagize ati “Nifuzaga ko buri mukristu wese n’undi muntu wese wemera Imana agomba kumenya ko ubuzima bwe ari ubuzima bw’Imana, aho umuntu ari hose agomba kwigisha akabera abandi isomo ribaganisha ku Mana

Hategekimana Joseph yatangiye muzika afite imyaka 8 ubwo yaririmbaga mu makorari hanyuma atangira kuririmba indirimbo ze bwite ubwo yari afite imyaka 15. Mu mwaka wa 1998 ni bwo yaririmbye indirimbo abantu bakunze cyane yitwa ‘Ni wowe Mugenga’, nyuma iza gukurikirwa n’izindi nka Nzagusingiza, Maranatha, Yezu ubuhungiro bw’abarushye, Mbera igikoresho, Louer le Seigneur, Merci, n’izindi nyinshi.

Hategekimana Joseph asanga abantu bose bagomba kuba abakozi b'Imana

Hategekimana Joseph asanga abantu bose bagomba kuba abakozi b'Imana

Inyinshi mu ndirimbo ze, Joseph yadutangarije ko yagiye azifashwamo n’itsinda ryitwa ‘Lumiere de vie’ bo mu muryango witwa ‘JTC(Jeune Temoin de Christ)’ cyangwa urubyiruko ruhamya Kristu bo muri Centre Christus.

Ubusanzwe Hategekimana Joseph aririmba muri korari ‘Il est Vivant’ yo muri pariwasi ya Reagina Pacis ku Kinmironko.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwamahoro Marie Jeanne8 years ago
    Muraho neza? ndi Madame Hategekimana Joseph, icyo navuga ni uko Joseph akunda Imana kuruta byose. Icyo namuvugaho cy'ingenzi mu buzima, ni uko yatanga ibyo atunze byose nawe ubwe akitanga kugira ngo ingoma y'Imana yogere hose. Yifuza ko Yezu yamenywa na bose binyuze cyane cyane mu ndirimbo ze, kuko indirimbo ze sose (zigera mu 100) yazihimbiye Imana. Nta n'imwe arahimba itari iya gospel. Ndabimushimira, natere imbere agere kure, mpora musabira kugera aho Yezu yifuza ko azagera. Murakoze. Sa Chère Femme Jeanne.





Inyarwanda BACKGROUND