Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2015 ubwo umunyamakuru Sandrine Isheja Butera yizihizaga isabukuru y’imyaka 27 y’amavuko, mu birori by’akataraboneka yari yateguriwe n’umukunzi we Kagame Peter, yaje no kumwambika impeta bemeranywa imbere y’imbaga kuzibanira akaramata.
Ibi birori byabereye ahitwa Bougaianvilla i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, byari byateguwe neza bigizwemo uruhare na Kagame Peter umaze igihe akundana na Isheja Sandrine, n’ubwo byari ibirori abatumiwemo bari biteze ko ari iby’isabukuru y’amavuko, bakaba kimwe na Isheja Sandrine ubwe baje gutungurwa n’uko amata yabyaye amavuta bikarangira Kagame Peter anambitse impeta Sandrine Isheja.
Byari ibyishimo kuri Isheja Sandrine nyuma y'uko Kagame Peter ateye ivi hasi akamusaba ko bazibanira
Ubwo umuhanzi Christopher wari watumiwe muri ibi birori yatangiraga kuririmba indirimbo ye y’urukundo ashimisha abari bitabiriye ibi birori, Kagame Peter yahise apfukama ahishura impeta yari afite ayambika Isheja Butera ndetse ahita anamusaba ko yazamubera umugore, n’ubw’ubwuzu bwinshi Sandrine arayakira ndetse amwemerera ko bazibanira akaramata.
Ibirori byari byiteguwe byari ibyo kwishimira imyaka 27 uyu munyamakuru amaze ku isi
Nyuma yo kwambika iyi mpeta (Fiancailles), ibirori byarushijeho kuryoha no gushimisha abari babyitabiriye, ndetse na Sandrine Isheja nawe yerekana ko yishimiye bidasanzwe kuba yemeranyijwe na Kagame Peter kuzabana akaramata. Uyu Kagame Peter, yamaze imyaka isaga itanu ari inshuti isanzwe ikomeye ya Sandrine Isheja, nyuma baza gutangira gukundana ubu bakaba bamaze igihe kirenga umwaka.
Ubwo Christopher yaririmbaga ngo "Ndagukunda mbivuze habona", Kagame Peter yahise abishyira mu ngiro
Mu bari bitabiriye ibi birori, harimo inshuti za Sandrine Isheja ziganjemo abanyamakuru nka Uncle Austin, Umurungi Cynthia bakunda kwita Ginty, Antoinette Niyongira ukorera Radio 10 n’abandi benshi batandukanye, aba bose bakaba banyuzwe n’uburyohe bw’ibi birori byasojwe hagaragara icyizere ko n’ibirori by’ubukwe bwabo byegereje.
Ibi birori byaranzwe n'ibyishimo byinshi cyane kuri Kagame Peter, Sandrine Isheja n'inshuti zabo.
Ibirori by'isabukuru ya Sandrine byarangiye aba bombi bemeranyijwe kuzasezerana bakabana akaramata nk'umugabo n'umugore
TANGA IGITECYEREZO