Umuvugabutumwa, umuririmbyi akaba n’umunyamakuru Eddy Kamoso, yabuze aho acira n’ayo amira ubwo yabazwaga iby’ubusambanyi no gutera inda umukobwa w’umuyoboke w’itorero rye, arya iminwa ku makuru yahamijwe n’abo basengana banemeje ko ibi byaha yabikoze akanabibasabira imbabazi.
Eddy Kamoso yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yakoraga ikiganiro cyitwaga “Imbaraga mu guhimbaza” kuri Radio 10, aho yari n’umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Tariki 8 Kamena 2009 yagiye gukomereza imirimo nk’iyi mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, aho mu mirimo ye isanzwe hiyongereyeho n’umurimo w’ivugabutumwa.
Muri Mutarama 2012, nibwo byatangiye kuvugwa ko Eddy Kamoso wari umukuru w’abaririmbyi mu itorero Assemblies of Fellowship mu gihugu cy’u Burundi ndetse akaba yari yaramaze no kwimikwa akaba umushumba muri iri torero, yateye inda umukobwa yayoboraga mu itorero ndetse icyo gihe akaba yaranahise ahagarikwa ku mirimo ye.
Eddy Kamoso ni umuvugabutumwa umaze kwamamara. Aha yari kumwe n'umuhanzikazi Esther Wahome
Nyambere Gaspard, umukuru w’iri torero ry’i Bujumbura, icyo gihe yatangaje ko Eddy Kamoso wari umukuru w’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana (Worship team), yaguye mu cyaha cy’ubusambanyi aho yaryamanye n’umukobwa yari abereye umuyobozi mu itorero. Nyambere yagize ati: “Iyi nkuru imaze kumenyekana mu itorero, twahamagaye Eddy Kamoso tumubaza ibyerekeranye n’ibyo yakoze kandi yari umukristu w’intangarugero, Eddy Kamoso yisobanuye avuga ko icyo cyaha yemera neza ko yagikoze ndetse akaba asaba imbabazi itorero ndetse n’Imana by’umwihariko.”
Pasteur Christine umwe mu bayobozi b’iri torero Assemblies of Fellowship ku murongo wa telefone, icyo gihe aganira na Inyarwanda.com we yagize ati: “Ni koko Eddy Kamoso yakoze amabi, aryamana n’umwigeme kandi batasezeranye imbere y’Umukama”. Uyu muyobozi yavuze ko Kamoso yasabye imbabazi Imana ndetse n’itorero bityo ngo nta gushidikanya azisubiraho abe umukristo w’ukuri.
Nyamara n’ubwo aba bayobozi be bavuze ko yabyemeye akanasaba imbabazi, Eddy Kamoso uri mu Rwanda muri iyi minsi yahageze arya iminwa, gusa ntiyerura ngo ahakane ko ibyamuvuzweho ari ibinyoma n’ubwo yanze no kubyemera mu buryo bweruye, kimwe n’ibijyanye n’imibanire ye n'uwahoze ari umugore we Nicole, ubu bamaze gutandukana.
Eddy Kamoso n'uwahoze ari umugore we witwa Nicole. Gutandukana n'umugore we ari umuvugabutumwa ntibyagiye bivugwaho rumwe
Ubusanzwe Kamoso yashakanye byemewe n’amategeko na Kabale Nicole wakunze kwibera mu mujyi wa Kigali mu gihe Eddy Kamoso yabaga I Bujumbura, ariko bakaba bari bataratandukana imbere y’amategeko n’ubwo batari bakibana.
Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru w’ikiganiro Ten Gospel Show ibijyanye n’amakuru yo gutandukana n’umugore we, n’ibindi byagiye bimuvugwaho kandi ari umuvugabutumwa, Eddy Kamoso yahise avuga ko we ibi yagiye yanga kugira icyo abivugaho, agaragaza ko yagiye atukwa cyane akanavugwaho ibintu bibi ariko Imana ikaba yaramufashije akabasha kubirenga.
Eddy Kamoso kandi yakomeje ku by'ubusambanyi no gutera inda umuyoboke we byigeze kumuvugwaho, ariko yanga kwerura ngo abihakane cyane ko abayobozi b’itorero irye i Burundi bavuze ko yabyemeye akanabisabira imbabazi, gusa mu magambo macye akaba yaravuze ko bamwise umusambanyi, ikiremba n’umujura, ariko byose akaba abishyira imbere y’Imana yo izi byose.
Eddy Kamoso yatangaje ko kugeza ubu ari mu Rwanda aho ari mu biganiro n’ibinyamakuru bitandukanye byifuza ko yabikorera, akaba azatangaza icyo bazaba bemeranyijwe mu minsi micye, aho biteganyijwe ko yakomeza mu bijyanye n’iyobokamana n’ibwirizabutumwa abinyujije mu itangazamakuru.
TANGA IGITECYEREZO