RFL
Kigali

Eddy Kenzo azanye BET Awards i Kigali, yongera kwemeza ko abyarwa n’umunyarwandakazi

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:24/07/2015 11:26
3


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana ku isaha ya saa yine zuzuye nibwo Umuhanzi Eddy Kenzo asesekaye i Kigali, aho aje kwitabira iserukiramuco rya muzika Kigali Up. Uyu musore akaba aje yitwaje igihembo cya BET Award aherutse kwegukana avuga ko yishimiye cyane kukimurikira abavandimwe be b’abanyarwanda.



Ku kibuga cy'indege i Kanombe Eddy Kenzo yakiriwe na bamwe mu barimo gutegura Kigali Up, hamwe n'itangazamakuru ryari ritegerezanyije amatsiko uyu mugabo waherukaga mu Rwanda mbere gato y'uko yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yegukanye igihembo cy'umuhanzi wakunzwe cyane n'abafana mu bihembo mpuzamahanga bikomeye bya BET Awards bitangirwa i Los Angeles.

Uyu musore wari utuje ariko agaragaza akanyamuneza mu maso yahise atangaza ko yishimiye kuzanira abanyarwanda iki gihembo kuko yumva nabo ari cyabo. Ati " Hano murabizi ni mu rugo hakabiri. Instinzi yanjye ni iy'abanyarwanda nziko munkunda kandi munshyigikira. Ubwo nerekezaga muri Amerika nari mvuye hano mu Rwanda, maze mbasha kwegukana iyi BET Award. Byari byiza kandi ntewe ishema no ku zanira iki igihembo abanyarwanda tukiishimira twese hamwe."

Eddy

Eddy Kenzo

Eddy Kenzo yageze i Kigali aherekejwe n'abazamufasha mu gitaramo barindwi, hamwe n'abandi 18 banyuze iyo hasi

Eddy Kenzo

Aka kana kahise gasanganiza Eddy Kenzo indabyo kamuha ikaze mu rwagasabo

Eddy Kenzo

Eddy Kenzo

Eddy Kenzo

Eddy Kenzo

Ubwo umunyamakuru yarabajije Eddy Kenzo icyo atekereza iyo yibutse ubuzima bubi yakureyemo. Yagize ati “ Ni ibintu biba bikomeye cyane nabuze umubyeyi wanjye nkiri muto, mara igihe kinini ntajya ku ishuri nk’abandi bana. Sinabashije kumenya uko bikwiye amateka yahashize hanjye, N’ubu  nziko mama wanjye akomoka i Butare ariko simpazi, ntabwo nzi umuryango wanjye. Nta nakimwe nzi. Ubwo nibwo buzima bwanjye bubabaje.”

Eddy Kenzo

Eddy Kenzo

Bwa mbere mu mateka i Kigali hasesekaye BET Award izanywe na Eddy Kenzo, umusore w'umugande ukomoka kuri nyina w'i Huye

Mu butumwa yageneye abahanzi nyarwanda, yababwiye ko kugirango batere imbere bagere ku rwego mpuzamahanga bagomba gushyira imbere umuco n’injyana gakondo yabo akaba ariyo bubakira ubuhanzi bwabo.

Ati “ Ntabwo washyira ku isoko ibihangano bikozwe mu muco w’abanyamerika n’ibihugu byo mu burengezabuba bw’isi ngo ubemeze, kuko ni ibyabo siwabikora neza kubarusha. Ntabwo bashobora kubikwemerera kuko ntibyaba byiza kurusha ibyabo. Abahanzi nyarwanda nababwira ko bagomba kwita cyane ku nganzo y’umwimerere wabo wa Kinyarwanda wa kinyafurika.”

Eddy Kenzo

Eddy Kenzo yasigiye BET Award ye abamwakiriye ku kibuga cy'indege, arigendera abasaba ko bayimusangisha aho aza kuba ari nibamara kuyishimira no kuyifotozanya uko babishaka

 Reba indirimbo 'Sitya Loss' yatumye Eddy Kenzo yamamara cyane. Aha yari yasubiwemo n'itsinda ry'Abanyamerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • akayezu joselyne9 years ago
    welcome eddy
  • Kriss 9 years ago
    Nyamuneka mumushakire family ye uyu mwana aritonda ntameze nka babasZi bandi b'u uganda agaragazA rwose ko afite umuco mwiza
  • eric9 years ago
    tumuhayikaze murwagasabo nu mwana wacu kbs





Inyarwanda BACKGROUND