Nyuma y’ibyumweru bitagera kuri bibiri umuraperi Riderman na Miss Agasaro Nadia batangaje ko bari mu rukundo, kugeza ubu bamaze gutangaza umunsi nyawo w’ubukwe bwabo. Asinah Mukasine watandukanye na Riderman nyuma y’imyaka 8 bari mu rukundo, ni umwe mu bahawe ubutumire aratungurwa cyane ariko atangaza ko azabwitabira ndetse akabatera inkunga.
Mu kiganiro yagiranye na Sunday Night kuri uyu wa 12 Nyakanga 2015, Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yatangaje umunsi nyawo w’ubukwe bwe na Miss Agasaro Nadia ndetse atumira uwahoze ari umukunzi we Asinah Mukasine kuri ubu ufite ishavu n’agahinda kuba yaratandukanye na Riderman kandi ntabanze guteguzwa. Ubukwe bwa Riderman na Miss Agasaro bukaba buteganijwe kuwa 16/08/2015 ariwo munsi bazambikana impeta.
Umukunzi mushya wa Riderman, Miss Agasaro Nadia Farid
Riderman abajijwe icyo avuga ku bijyanye no kuba Asinah aherutse kwandika ibaruwa ifunguye akavuga byinshi bimushenguye umutima nyuma yo kumenya ko Riderman bari barambanye agiye gukorana ubukwe n’undi mukobwa kandi Riderman akaba ataratangarije Asinah ko atakimukunda, Riderman yavuze ko abantu bashobora kwicara bakagucira urubanza bakagufata nk’aho ari wowe mugizi wa nabi kandi mu by’ukuri urengana.
Riderman na Asinah basangiye akabisi n'agahiye mu gihe cy'urukundo rwabo mu myaka 8
Ibi Riderman yabitangaje nyuma y’aho Asinah aherutse kuvuga ko Riderman yamuhemukiye akamutungura ntamuteguze ko bagiye gutandukana ahubwo akisanga agejejweho ubutumire bw’ubukwe bwe na Miss Agasaro Nadia mu gihe Asinah ahamya ko byamutunguye kuko atari azi ko Riderman akundana na Miss Agasaro. Riderman avuga kuri ubu buhemu ashinjwa, yagize ati:
Nk’uko mwabibonye muri message(ubutumwa) yanditse(Asinah) yaravuze ati Riderman twasangiye amabanga menshi so ayo ni amabanga ye ahubwo mutumiye mu bukwe bwanjye. Ubukwe bwanjye burahari ni 16/08/2015(gusezerana no kwambikana impeta),gusaba no gukwa bizaba kuwa 24/07/2015.
Umuraperi Riderman watwaye igikombe gikomeye mu muziki nyarwanda cya PGGSS ku nshuro ya 3
Umukunzi mushya wa Riderman, Miss Agasaro Nadia Farid ufite ikamba rya Miss Mount Kenya 2015, aherutse gutangariza inyarwanda.com ko atigeze ahemukira Asinah ngo amuce inyuma ahubwo ko yakundanye na Riderman akamwemerera urukundo rw'iteka nyuma yo kumenya neza ko Riderman na Asinah bamaze gutandukana burundu. Ku ruhande rwa Asinah, yifurije Miss Agasaro kuzabyara hungu na kobwa kandi amusaba kuzakunda Rukundo(Riderman), bombi abasaba kuzubakira ku Mana kuko aribwo urugo rwabo rwazakomera.
Umuraperi Riderman n'umukunzi we Miss Agasaro Nadia Farid bagiye kwambikana impeta
N’ubwo Riderman yamaze gutandukana burundu na Asinah, Asinah aherutse gutangaza ko agikunda cyane Riderman bitewe no kuba barasangiye amabanga menshi, bagasangira akabisi n’agahiye bityo abibwira ko bagiye kuba abanzi ngo baribeshya. Yakomeje avuga ko nubwo bitoroshye kubyikuramo ariko ko agahinda afite kazagera aho kagashira kuko n’abapfakaye bakomeza ubuzima. Asinah yagize ati:
Abatekereza ko Gatsinzi abaye umwanzi wanjye baribeshya kuko siko biri ni inshuti namenye cyane twagiranye amabanga menshi twasangiye akabisi nagahiye. Donc twarabanye turaziranye, ariko inzira zitandukanye zintunguye sinabyiteguraga n’ubu ndacyamukunda kuko urwukuri ntirusaza. Ariko yahisemo kandi umuntu ukunda umwifuriza ibyiza niyo mpamvu mugihe anezerewe nanjye ndabimwubahiye umunezero we niwo wanjye nubwo bigoye iyo utunguwe, utanabwiwe ugashiduka ubona invitation wari uherukana n'umuntu akigukunze nawe ntanicyo washidikanyaga.
Nyuma yo gutungurwa cyane, Asinah yatangaje ko ubu bukwe bw'uwahoze ari umukunzi we Riderman, azabwitabira ndetse ngo azitanga mu bushobozi afite abahe intwererano ariko ngo ntashobora kuzanga Riderman kuko urukundo rw'ukuri rudasaza.
Dore Ibaruwa ifunguye Asinah aherutse kwandika ikubiyemo ibimushengura umutima nyuma yo gutandukana na Riderman
Asinah yatangaje ko atazibagirwa ibihe byiza yagiranye na Riderman
TANGA IGITECYEREZO