Umuhanzi Intore Massamba umaze iminsi ku mugabane w’i Buraye aho yagiye mu bitaramo byo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora, kuri uyu wa Gatandatu w’iki Cyumweru twasoje yataramiye mu murwa mukuru w’u Bufaransa i Paris, aho yari kumwe na Ben Kayiranga ndetse n’itorero nyarwanda riba mu Bufaransa.
Mu kiganiro twagiranye na Massamba yadutangarije ko cyari igitaramo cyiza kitabiriwe n’abantu benshi bataramanye mu muziki gakondo nyarwanda hafi amasaha 5 yose.
Ati “Byari ibirori byiza cyane, cyari igitaramo cyo kwibohora, abantu bishimye cyane. Ben Kayiranga yari hari cyane hamwe n’itorero riba mu Bufaransa.”
Byari ibihe byiza cyane ku muryango nyarwanda utuye mu Bufaransa n'inshuti zabo
Ambasaderi Jacques Kabale nawe yari yitabiriye iki gitaramo
Massamba yabakumbuje u Rwanda
Massamba na Ben Kayiranga usanzwe ukunze kuba aherereye mu Bufaransa bahuriye muri iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO