Umunyarwandakazi Gasaro Grace uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arasaba abanyarwanda ko bamushyigikira bakamutora, bakamuha amahirwe yo gutsindira ikamba rya Nyampinga wa Afrika mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika(Miss Africa USA 2015).
Irushanwa ry’ubwiza rya Miss Afrika USA rihuza abakobwa b’abanyafrika baba mu gihugu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri uyu mwaka wa 2015 ni ku nshuro ya kabiri habonetse umunyarwandakazi uri mu bahatanira iri kamba mu gihe iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 10 kuva mu mwaka wa 2005 ubwo iri kamba ryambikwaga umunya Liberia Hariette Thomas.
Gasaro Grace umunyarwandakazi uri guhatanira ikamba rya Miss Africa USA
Bizuru Grace uzwi nka Gasaro Grace umunyarwandakazi uri mu bakobwa 21 (Reba hano urutonde rw'abakobwa bari guhatana na Gasaro Grace) bari guhatanira iri kamba rya Miss Africa USA, akaba ariwe uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, ahanganye n’abandi bakobwa baturutse mu bihugu by’Afrika bitandukanye bigera kuri 26 birimo: Ethiopia, Nigeria, Ghana, Uganda n’ibindi.
Grace Gasaro niwe uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss Africa USA
Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com Grace Gasaro w’imyaka 20 y’amavuko ubarizwa muri Leta ya Maryland mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko aramutse atsindiye iri kamba rya Miss Africa USA 2015, yazaza mu Rwanda agakomeza umushinga yatangije witwa Africa’s Girls Power(Imbaraga z’umukobwa w’umunyafrika) ugamije gufasha abakobwa batishoboye akabafasha kwiteza imbere.
Gasaro Grace uhagarariye u Rwanda mu irushanwa Miss Africa USA 2015
Bizuru Grace uzwi nka Gasaro Grace yatangije umushinga ugamije gufasha abakobwa bahuye n'ibibazo bitandukanye
Gasaro Grace avuga ko abakobwa yaheraho afasha ari abahuye n’ibibazo by’ihohoterwa, gufatwa ku ngufu, ubukene, abashyingiwe ku ngufu n’abandi babayeho nabi bafite ubwenge ariko bakabura umuntu wabagira inama z’ibyo bakora bikabateza imbere.
Grace Gasaro uri guhatanira ikamba rya Miss Africa USA
Mu byo Gasaro Grace yazabakorera afashamo abo bakobwa, harimo kubahuriza hamwe akabashyira mu nzu imwe irimo amazi n’umuriro, akabashyira mu mashuri y’imyuga, akabishyururira amafaranga y’ishuri akabaha n’ubundi bufasha bw’ibanze.
Gasaro Grace uheruka mu Rwanda umwaka ushize wa 2014 mu kwezi kwa Nyakanga, yadutangarije ko ubwo ahaherutse, yabashije guhura na bamwe muri abo bakobwa bahuye n’ibibazo bitandukanye, arabaganiriza, buri umwe amubwira icyo yumva yakora kandi kikamufasha kubaho mu buzima busanzwe.
Gasaro Grace umwe mu bakobwa 21 bahatanira ikamba rya Miss Africa USA
Kugeza ubu amatora kuri interineti yaratangiye aho utora inshuro imwe mu masaha 12 ukabikorera ku rubuga rwa Missafricausa Aho usabwa gukanda Like ukaba umaze gutora inshuro ya mbere.
Grace Gasaro arasaba abanyarwanda ko bamushyigikira
Gasaro Grace akaba asaba abanyarwanda ko bamushyigikira bakamutora, bakamwongerera amahirwe yo guhagararira umugabane wa Afrika wose kandi bikaba byaba ari ishema ry’abanyarwanda bose kuko byaba bibaye ku nshuro ya mbere mu mateka y’iri rushanwa. KANDA HANO UREBE UKO WAMUTORA,
Grace Gasaro umunyarwandakazi uhatanira Miss Africa USA 2015
Bizuru Gasaro Grace ati;
Icyo nsaba abanyarwanda ni ukuntora ugakanda Like hejuru y’ifoto yanjye, abanyarwanda tuziho gukundana, gushyigikirana, ndabasaba ko banshyigikira nkabona amahirwe yo gutsindira Miss Africa USA.
Grace Gasaro ati"icyo nsaba abanyarwanda ni ukuntora"
Biteganijwe ko umuhango wo gutangaza uwatsindiye iri kamba rya Miss Africa USA 2015, uzaba kuwa 29 Kanama 2015. Ikamba rya Miss Africa USA 2014 ryatsindiwe n’umunya Ethiopia Miss Meron Wudneh mu gihe muri 2005 ubwo iri rushanwa ryatangizwaga, ryaje kwegukanwa na Miss Hariette Ayodele Thomas w’umunya Liberia.
Miss Meron Wudney (hagati) niwe watsindiye ikamba rya Miss Africa USA 2014, ni umunya Ethiopia
KANDA HANO UTORE GASARO GRACE UMUHE AMAHIRWE YO KWEGUKANA MISS AFRICA USA
TANGA IGITECYEREZO