Umuhanzi Mani Martin yaba agiye guhindura idini akaba Umuyisilamu kubera umukobwa Hadidja wamutwaye uruhu n’uruhande.
Uyu muhanzi ubusanzwe usengera mu Itorero rya ADEPR, ubu ari mu rukundo n’umukobwa usengera mu idini ya Islam ndetse nk’uko bigaragara akaba akomeye cyane ku myemerere ye ku buryo n’umukunzi we ashobora guhindura akamusanga muri iri dini.
Nk’uko ikinyamakuru Izuba Rirashe ari nacyo dukesha iyi nkuru kibitangaza, Mani Martin yemera ko akunda cyane Hadidja kandi ko kuba yahindura idini akamusanga muri Islam ari ibintu byoroshye abantu batagombye no gutindaho kuko n’ubwo bigoye bitavuze ko bidashoboka.
Kuri Mani Martin n'ubwo bigoye, birashoboka cyane kuba yajya mu idina ya Islam
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’Izuba Rirashe Martin yagize ati “Hadidja ni umukobwa w’umuyisilamukazi, ashobora kuba ari umukobwa numva nishimiye cyane ariko ku bw’impamvu z’amadini cyangwa imyemerere bikaba atari ibintu bitoroshye ariko njyewe nkaba numva mukunda.”
N’ubwo ariko abona ko idini rishobora gutuma bitamworohera, Martin asanga imbaraga z’urukundo zishobora kumukura muri ADEPR zikamugeza muri Islam nta kibazo na kimwe. Yagize ati
“Nabyo bibaye ngombwa kubera urukundo nabikora; urukundo rufite imbaraga zirenze kwemera kwacu. Urukundo rufite imbaraga zirenze ibintu byose, rwavanye Mavenge ku Rwesero rumujyana ku Munini, rwavanye Yezu mu Ijuru rumuzana hano ku Isi, ndumva rero atari njye wabasha kugira imbaraga zisumba izo rwari rufite no ku bandi. Urukundo rwose ruturuka ku Mana, n’urwo nkunda uwo mukobwa ruturuka ku Mana.”
Martin ngo asanga nta n'igitangaza kiri mu kuba yahindura idini
Bivugwa ko Mani Martin azashyirwa ari uko ajyanye muri studiyo imwe ndirimbo nyinshi yahimbiye uyu mukobwa Hadidja.
TANGA IGITECYEREZO