Nyuma y’igihe abantu bajya impaka z’umukinnyi uzakina filime ikurikiraho ya Spiderman, ubuyobozi bwa Sonny Pictures na studio ya Marvel bemeje ko umukinnyi ukiri muto w’umwongereza Thom Holland ariwe mukinnyi mukuru bazifashisha.
Thom Holland w’imyaka 19 niwe wahiswemo ngo abe ariwe uzakina filime ya Spiderman ikundwa na benshi ,nyuma y’isuzuma yakoreshejwe akaritsinda nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Sonny Pictures . Yagize ati “ Dufite abasore benshi bakiri bato bakina neza cyane ariko isuzuma Thom Holland yanyuzemo , ryo ririhariye.”
Thom Holland watorewe kuzakina Spiderman nshya itarahabwa izina
Spiderman izakurikiraho izayoborwa na John Watts , isohoke tariki 28 Nyakanga 2017. Muzabanjirije iyi nshya igiye gukinwa zakinywe na Andrew Garfield(Amazing Spiderman) na Toby Maguire wakinnye Spiderman ya mbere. Thom Holland uzaba ari umukinnyi mukuru yakinnye muzindi filime harimo The Impossibe, In the heart of the sea,Wolf hall n’izindi zinyuranye. Uretse iyi Spiderman nshya, Tom Holland azakina nka Spiderman muri filime ya Captain America mu gice cyayo cyitwa Civil War yo ikazasohoka muri 2016.
Iyi niyo myambaro Spiderman aba yambara mu rwego rwo kugira ngo atamenyekana
Spiderman ni filime ivuga ku musore uba usanzwe afite intege nkeya, nyuma yo kurumwa n’igitagangurirwa, kimuteramo ubumara bumuha ingufu zidasanzwe bwo kuguruka yifashishije indodo nk’iz’igitagangurirwa, agatangira gukiza abantu no kurwanya ibibi. Ikundwa n’ingeri zose ariko by’umwihariko abana.
TANGA IGITECYEREZO