Kigali

Kaymu yifurije Stromae kurwara ubukira nyuma y’aho ahagarikiye ibitaramo bye kubera uburwayi

Yanditswe na: Inyarwanda
Taliki:19/06/2015 13:49
0


Igitaramo kidasanzwe cyari cyiteguwe n’imbaga y’abanyarwanda, kwakira Umwana murugo nkuko byagiye bigarukwaho cyane mu bihe byo gutegura icyi gitaramo



Akaba ari igitaramo cyari cyateuwe na Positive Production ifatanyije n’ibigo bitandukanye bikunze gushyigikira umziki mui rusange mu Rwanda.

Rwanda Nziza celebration nkuko icyi gitaramo cyari cyiswe kikaba cyari giteganijwe kuba kuwa 20 Kamena 2015 kuri Stade Amahoro I Remera,ndetse ibyangombwa byose byari byakozwe kugira ngo icyi gitaramo kizabe kidasanzwe ndetse ntikizibagirane mu bihe by’abanyarwanda nde rw’u Rwanda yaba kuruha ndetse no kururhande rwa Stromae n’ikipe ishinzwe ibikorwa bye.

Stromae yaje kugira ibibazo bijyanye ni ubuzima aho byabaye ngombwa ko asubizwa mu bubiligi igitaraganya ndetse bimuviramo guhagarika igitaramo yarafite muri Kinshasa habura amasaha make ngo gitangire,gusa mu Rwanda hari hakiri icyizere ko ashobora kuza kuhakorera igitaramo nkuo byari biteganyiijwe. Gusa nyuma gato nibwo abaganga bemeje ko ubuzima bwe bwahungabanyijwe cyane kandi ko agikeneye igihe cyo kwitabwaho n’abaganga mbere yuko asubira mu bikorwa bye bya muzika ko igitaramo cyo mu Rwanda kiri mu bitaramo 10 bigomba gusubikwa.!

Ibi bikaba byaratangajwe bwa mbere na Auguri production akaba ari nayo ishinzwe ibikorwa bye k’urwego mpuzamahanga ndetse nyuma ibinyamakuru mpuzamahanga bitangaza iyi nkuru.

Kaymu natwe tukaba twifatanyije na Stromae ndetse tumwifuriza kurwara ubukire

Kubari baguze amatike k’urubuga rwacu bakaba bari butangire gusubizwa amafaranga yabo kuva kuri uyu wa 17 Kamena 2015.

Ibihangange ku isi nka Hilton yavuze ko ibitaramo bya Stromae yabonye ari ntagereranywa mu bitaramo byose yaba yarabonye,uyu musore rero akomeje kwitwara neza aho muri Mawazine music festival abagera kuri 183,000 bitabiriye igitaramo cye aha akaba yarahize igitaramo cyabaye umwaka ushije cya Rihanna na David Guetta kitabiriwe n’abagera ku 150,000.

Kaymu Rwanda ikwifurije kurwara ubukira…






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND