Kigali

Ubuhanzi bwo gushushanya ku muhanda ni ubundi buhanzi bwanyuzwamo ubutumwa bukanatunga umuntu – AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:16/06/2015 20:19
0


Ubuhanzi bwo gushushanya ku mihanda buzwi mu cyongereza nka Street Art, ni ubugeni bwo gushushanya bukorerwa ku bikuta ndetse no mu mihanda. Ibi bishushanyo usanga bikoranye ubuhanga ku buryo umuntu wese atabasha gusobanukirwa ibisobanuro bw’igishushanyo ari kubona mu maso ye.



Ubu bugeni bwageze no mu Rwanda aho muri iki cyumweru gishize mu bice 3 byo mu mujyi wa Kigali haberaga ibikorwa bo gushushanya ku nkuta, igikorwa cyateguwe n’umushinga wa ‘Kurema, kureba, kwiga’ kikaba cyari kiyobowe n’umunyabugeni kabuhariwe w’umunyakenya Wise Two, umaze kuzenguruka isi yose kubera ubu buhanzi.

Ku cyumweru twanyarukiye kuri Discover Rwanda - Youth Hostels ku kacyiru hamwe mu hantu 3 habereye iki gikorwa, maze tuhasanga urubyiruko rufite ibizinga by’amarangi ku ntoki no ku myenda – bari gushushanya bayobowe n’uyu munyabugeni Wise Two.

Street Art

Street Art

Iki gishushanyo Wise Two amaze kugishushanya mu bihugu byinshi byo ku isi. Aha cyashushanywaga kuri Dscover Rwanda ku Kacyiru kikaba cyaratwaye iminsi 2

Ben Rushagara, umwe muri uru rubyiruko twahasanze avuga ko gukorana na Wise Two bigiye kumwungura byinshi mu buhanzi bwe. Ben avuga ko “icyo gukorana na Wise Two bizangezaho ni ukwiga uko abandi ba artistes (abahanzi) bamaze kugera ku rwego rwo hejuru bakora.”

Kimwe mu bishushanyo bashushanyije muri izi mpera z’icyumweru kuwa 6 no ku cyumweru, Ben yagerageje kukidusobanurira cyane ko ubona ko gifite ubusobanuro busobetse ku buryo utapfa kugisobanukirwa nawe utari umuhanzi.

Ben asobanura iki gishushanyo yagize ati: “Iki gishushanyo kivuga uruhurirane rw’imico inyuranye, cyangwa se twashatse gushyira hamwe imico myinshi muri iki gishushanyo. Nk’uko ubibona, urabona ko iki gishushanyo kirimo mask, iyi mask rero ifite byinshi isobanura mu muco w’abanyafurika.”

Street Art

Ben adusobanurira iki gishushanyo, akaba ari umwe mu bagishushanyije mubona mu mafoto abanza

Judith Kaine, uhagarariye uyu mushinga wa ‘Kurema, kureba, kwiga’ avuga ko uyu ari umushinga ugamije kuzamura ubuhanzi bwubaka umuco mu rubyiruko. Bakaba barazanye umuhanzi w’umunyakenya ukomeye ku rwego rw’isi muri ubu buhanzi, aya akaba ari amahirwe ku bahanzi b’abanyarwanda yo kuzamura impano zabo babifashijwemo na Wise Two.

Avugaku mpamvu yatumye batoranya aho gushushanya, Judith yagize ati:  “Discover Rwanda ni umuterankunga w’iki gikorwa, nibo bari gucumbikira abahanzi turi gukorana kandi ni ahantu heza ku buryo kuhashushanya ari byiza. Kuri The Office turi gukorerayo amahugurwa y’abahanzi naho niyo mpamvu twajyanyeyo iki gikorwa naho ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara turakorerayo kuko ari ahantu hagutse kandi haboneka urubyiruko cyane ko ubu ari ubuhanzi bukundwa n’urubyiruko.”

Street Art

Mbere yo gushushanya barabanza bagaca imirongo mfatizo

Street Art

Sreet Art

Street Art

Kuri Discover Rwanda, uko wahasize kuwa 6 usubiyeyo ntiwahamenya kubera ko inkuta zaho zose bazishushanyijeho

Street Art

Judith Kaine, umuyobozi wa Kurema, kureba, kwiga nawe yarashushanyaga

Street Art

Urubyiruko rw'u Rwanda rwitabiriye kugaragaza impano rufite mu gushushanya ku nkuta

Street Art

Wise Two na Judith bashushanya

Street Art

Wise Two ayobora Ben mu gushushanya

Wise Two ni umuhanzi ukora ubu buhanzi bwo gushushanya ku mihanda w’umunyakenya, akaba amaze kugera mu bihugu binyuranye byo ku isi nka Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa New York aho ubu buhanzi busanzwe bwarateye imbere cyane, muri Canada, mu Rwanda n’ahandi aho avuga ko akoresha ubuhanzi bwe kugira ngo atange ubutumwa bw’amahoro ndetse anahindure umuryango wa muntu.

IMG_3 (Large)

Iyi ni ishusho ya Nelson Mandela Wisetwo yashushanyije i Nairobi muri Kenya ku ishuri mpuzamahanga rya Leta zunze ubumwe za Amerika

IMG-20140516-WA0002

Iyi nayo ni ifoto ya Luther King yashushanyije kuri iri shuri twavuze haruguru

No mu byumba naho ashushanyamo.

Street Art

Ikimuranga ni amarangi aba yanduye ahantu hose

Evode Mwemezi, umukozi ushinzwe gutegura ibikorwa kuri Discover Rwanda avuga ko kuba aba bahanzi barashushanyije kuri iyi iki kigo bizabongerera isura nziza kuko biteye amatsiko kubibona bityo abantu bakaba bazaboneraho kujya bahasura baje kwirebera ubwiza bw’ibishushanyo bihashushanyije.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND