Nyuma yo kwegukana igikombe cyabo cya gatanu cya UEFA Champions league bikanabahesha icyubahiro cyo guhita bakibika burundu mu bubiko bwa Nou camp, abakinnyi b’ikipe ya FC Barcelona nyuma y’intsinzi yabo y’ibitego 3-1 imbere ya Juventus de Turin birumvikana ko ibyishimo byari byinshi cyane kuri bo muri iyi weekend.
Muri iyi nkuru tukaba tugiye kubagezaho amwe mu mafoto aba bakinnyi cyangwa abakunzi babo bagiye bakoresha n’ubutumwa bwabaga buyaherekeje nk’uko tubikesha ahanini urubuga rwa Dail Mail.
Umunya Brazil Neymar Junior De Santos utarahwemye kugaragaza ko atewe ishema no gukinana na bagenzi be Messi na Suarez bose bakomoka muri Amerika y'Amajyepfo, we yashyize hanze iyi foto iherekejwe n'igikombe
Messi yashyize hanze iyi foto agaragaza igikombe n'intoki enye nk'ikimenyetso ko amaze gutwarana n'iyi kipe ibikombe bine bya Champions league(Iyi foto yayifotoreje mu rwambariro nyuma gato y'umukino)
Luis Suarez we yashyize kuri Instagram ye ifoto ari kumwe na bagenzi be, Abastar b'i Barcelona(Suarez, Neymar na Messi), hanyuma n'indi y'ikipe yose bishimira igikombe
Javier Mascherano yashyize kuri Twitter ifoto y'ikipe yose mu byishimo mu rwambariro
Mu gitondo cyo ku Cyumweru, Messi yongeye gushyira kuri Instagram ifoto arimo afata ifunguro rya mugitondo akikijwe ku ruhande n'igikombe
Andres Iniesta watoranyijwe nk'umukinnyi w'umukino witwaye neza(Man of the match) nawe yashyize hanze ifoto ye arimo asoma igikombe anerekana ko agitwaye ku nshuro ye ya kane
Gerard Pique kuri Twitter yashyizeho ifoto yishimira igikombe muri ubu buryo yiywera agasegereti
Neymar n'inshuti ze za hafi bifotoreje ku gikombe iyi foto nayo igaragara kuri instagram
Dani Alves yifotoranije n'umuryango we, maze iki gikombe agitura by'umwihariko se umubyara
Ivan Rakitic wafunguye amazamu mu mukino wa nyuma, yifotoranije n'umukobwa we barimo bamwenyura
Neymar usanzwe uzwiho kwifata amafoto menshi(Selfie), birumvikana ko byari ibindi bindi ku nshuro ye ya mbere yari yegukanye UEFA Champions league. Aha yifotozanyaga n'umuhungu we
Messi mu rwambariro n'umuhungu we Thiago
Myugariro Marc Bartra nawe yishimiye iki gikombe cyane n'ubwo atari imikino myinshi yagaragayemo
Umuhanzikazi Shakira usanzwe ari umukunzi wa Gerard Pique yashyize hanze iyi foto nyuma gato y'umukino, arangije ayikurikiza amagambo avuga ko ari Ijoro ryiza cyane yishimiye n'umuryango
Umutoza Luis Enrique yashyize kuri Twitter ifoto y'igikombe. Arangije ati " Ubu kiri mu gikapu! Turakishimira hamwe"
Ivan Rakitic yabyutse ku cyumweru yifotoreza mu buriri n'umugore we Raquel Mauri, agaragaza ko yishimira uruhare yagize mu bikombe bitatu bamaze gutwara muri uyu mwaka
TANGA IGITECYEREZO