RFL
Kigali

Byari ibihe bidasanzwe mu gitaramo cy’amasengesho y’ubuhanuzi ku Burundi- AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/06/2015 8:44
2


Kuri iki cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2015 kuva isaa kumi z’umugoroba, I Kigali ku rusengero rwa Christian Life Assemble(CLA) ruherereye I Nyarutarama, habereye igitaramo cyo gusengera Abarundi cyateguwe n’abaramyi batandukanye b’I Burundi no mu Rwanda.



Iki gitaramo cy’ubuhanuzi ku gihugu cy’u Burundi kitabiriwe mu buryo budasanzwe ndetse kinezeza buri wese wakitabiriye. Benshi bakibonetsemo biganjemo Abarundi, basenganaga ibyiringiro by’uko hari ikintu gikomeye Imana igiye kubakorera kandi kizanezeza Abarundi bose.

uburundi

Abari muri icyo gitaramo bafatanye urunana basengera igihugu cy'u Burundi,Miss Rwanda Kundwa Doriane(hagati)nawe yari yaje gusengera Abarundi

Abarundi Gospel

Abarundi n'abanyarwanda bari muri icyo gitaramo bavuga ko hari ikintu gikomeye Imana igiye gukorera u Burundi

Dudu

Dudu hamwe n'itsinda ry'abahanzi b'abarundi bagaruriye benshi ibyiringiro mu mitima yabo

Burundi

Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu benshi b'urubyiruko rwiganjemo abarundi

Icyo gitaramo kiswe “Isengesho ryacu ku Burundi” kitabiriwe n’abahanzi batandukanye bavuye I Burundi banakomeje cyane imitima ya bagenzi babo bihebye kubw’ibiri kubera mu gihugu cyabo. Hanabayeho umwanya wo gutanga ituro ryo gufasha impunzi z’abarundi zibayeho mu buzima butari bwiza.

Prayer

Abo bahanzi b’Abarundi bataramiye abari aho mu gitaramo cy’isengesho ry’ubuhanuzi; ni Dudu Niyukuri, Maya Nzeyimana, Fabrice Nzeyimana n’abandi benshi ukuyemo Apotre Apolinaire utahabonetse kuko yatengushywe n’indege yari kumuvana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Praying for burundi

Fabrice Nzeyimana n'umugore we Maya bahumurije imitima y'abarundi benshi bari aho

Burundi

Benshi mu bari aho barishimye cyane bagarurirwa ibyiringiro muri bo kuko hari icyo bahanuye Imana igiye gukora ku Burundi

Burundi

Nyuma y'iki gitaramo abahanzi b'abarundi n'abanyarwa bari gutegura kuzajya gusura impunzi z'abarundi zibaye nabi

Abahanzi benshi b’Abanyarwanda bahimbaza Imana mu mpano zabo z’uburirimbyi, nabo bahumurije Abarundi bababwira ko ibiri kuba Imana ibizi kandi ikaba yiteguye kubarwanirira. Abo bahanzi ni Tonzi, Gaby, Alex Dusabe, Dominic, Gahongayire, Patient, Phanny, Serge ,The Blessing n’abandi.

Burundi

Umuhanzi Dominic Nic nawe yahumurije abarundi

The Blessing Family

Itsinda The Blessing Family ryahumurije Abarundi

Burundi

Alex Dusabe nawe yari yitabiriye iki gitaramo

Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Pastor Mucyonesha Andre uyobora Christian Life Assemble Nyarutarama ahabereye iki gitaramo, yanejejwe cyane n’icyo gitaramo anatangaza ko hari gutegurwa umunsi wo kuzajya gusura no gufasha impunzi z’Abarundi, icyo gikorwa kikaba kiri gutegurwa n’abahanzi bo mu bihugu byombi.

Burundi

Nyuma y'iki gitaramo harategurwa umunsi wo kuzajya gusura impunzi z'abarundi ziri mu Rwanda 

Burundi

Iki gitaramo kitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye

Maya Nzeyimana umwe mu bahanzi bavuye I Burundi yabwiye inyarwanda.com ko ibyabereye muri icyo gitaramo batari babyiteze. Akaba yashimishijwe cyane no kubona abanyarwanda babashyigikira bagasengera igihugu kitari icyabo kandi bakabikorana umutima w’urukundo. Yasabye abarundi kutiheba kuko Imana itari kurebera ibiri kuba ahubwo ifite umugambi kandi mwiza ku gihugu cy’u Burundi.

REBA AMWE MU MAFOTO Y'IKI GITARAMO CYO GUSENGERA ABARUNDI

Burundi

Abahanzi bo mu Rwanda nabo bifatanyije n'abarundi

Notre Priere pour le Burundi

Iki gitaramo cyashimishije abarundi benshi banashimiye cyane abanyarwanda babashyigikiye

Gusengera Abarundi

Umwe mu bari muri icyo gitaramo

Gaby Kamanzi

Aime Uwimana na Gaby Kamanzi mu gitaramo cyo gusengera u Burundi

Phanny Wibabara

Phanny Wibabara wo muri The Sisters na we yaremye agatima abarundi 

Burundi

Umuhanzi Tonzi nawe yari yaje kwifatanya n'abarundi mu gusengera igihugu cyabo

Gaby

Umuhanzi Gaby Kamanzi yahumurije  imitima y'abarundi

Luc Buntu

Umuramyi Luc Buntu

Burundi

burundi

Byari ibihe bidasanzwe ku Barundi n'Abanyarwanda mu mwuka wo guhanurira igihugu cyabo

Burundi

Umuhanzi Eddie Mico nawe yahumurije abarundi

Burundi

Aba ni bamwe mu bari muri icyo gitaramo

Prayer to Burundi

Umuramyi Fabrice Nzeyimana yashimiwe cyane n'itorero Christian Life Assembly

Dudu

Uyu muhanzi ni umuvandimwe wa Fortrand w'i Burundi

Singer Maya

Umuririmbyikazi Maya Nzeyimana yahumurije imitima y'abarundi benshi

Gusabana n'Imana

Iki gitaramo cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe byo gusabana n'Imana

Burundi

Benshi bari mu mavuta yo kuramya Imana basengera igihugu cy'u Burundi

Burundi

Bamwe mu bari muri icyo gitaramo

Gusengera Abarundi

Bamwe mu bari muri icyo gitaramo bafashe amafoto n'abo bateherukanaga

Burundi

Abari muri icyo gitaramo buri wese yahawe ibyo kurya by'uruganda Altco Ltd

Burundi

Amafoto: Byishimo Espoir







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Musege Imana Izakora igikwiye
  • Ibra 8 years ago
    Byari ibihe byiza kandi bidasanzwe byo kuramya no gusenga, Imana itabare Abarundi kandi twaranyuzwe na music inoze.





Inyarwanda BACKGROUND