Kuri iki cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2015 kuva isaa kumi z’umugoroba, I Kigali ku rusengero rwa Christian Life Assemble(CLA) ruherereye I Nyarutarama, habereye igitaramo cyo gusengera Abarundi cyateguwe n’abaramyi batandukanye b’I Burundi no mu Rwanda.
Iki gitaramo cy’ubuhanuzi ku gihugu cy’u Burundi kitabiriwe mu buryo budasanzwe ndetse kinezeza buri wese wakitabiriye. Benshi bakibonetsemo biganjemo Abarundi, basenganaga ibyiringiro by’uko hari ikintu gikomeye Imana igiye kubakorera kandi kizanezeza Abarundi bose.
Abari muri icyo gitaramo bafatanye urunana basengera igihugu cy'u Burundi,Miss Rwanda Kundwa Doriane(hagati)nawe yari yaje gusengera Abarundi
Abarundi n'abanyarwanda bari muri icyo gitaramo bavuga ko hari ikintu gikomeye Imana igiye gukorera u Burundi
Dudu hamwe n'itsinda ry'abahanzi b'abarundi bagaruriye benshi ibyiringiro mu mitima yabo
Iki gitaramo kitabiriwe n'abantu benshi b'urubyiruko rwiganjemo abarundi
Icyo gitaramo kiswe “Isengesho ryacu ku Burundi” kitabiriwe n’abahanzi batandukanye bavuye I Burundi banakomeje cyane imitima ya bagenzi babo bihebye kubw’ibiri kubera mu gihugu cyabo. Hanabayeho umwanya wo gutanga ituro ryo gufasha impunzi z’abarundi zibayeho mu buzima butari bwiza.
Abo bahanzi b’Abarundi bataramiye abari aho mu gitaramo cy’isengesho ry’ubuhanuzi; ni Dudu Niyukuri, Maya Nzeyimana, Fabrice Nzeyimana n’abandi benshi ukuyemo Apotre Apolinaire utahabonetse kuko yatengushywe n’indege yari kumuvana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Fabrice Nzeyimana n'umugore we Maya bahumurije imitima y'abarundi benshi bari aho
Benshi mu bari aho barishimye cyane bagarurirwa ibyiringiro muri bo kuko hari icyo bahanuye Imana igiye gukora ku Burundi
Nyuma y'iki gitaramo abahanzi b'abarundi n'abanyarwa bari gutegura kuzajya gusura impunzi z'abarundi zibaye nabi
Abahanzi benshi b’Abanyarwanda bahimbaza Imana mu mpano zabo z’uburirimbyi, nabo bahumurije Abarundi bababwira ko ibiri kuba Imana ibizi kandi ikaba yiteguye kubarwanirira. Abo bahanzi ni Tonzi, Gaby, Alex Dusabe, Dominic, Gahongayire, Patient, Phanny, Serge ,The Blessing n’abandi.
Umuhanzi Dominic Nic nawe yahumurije abarundi
Itsinda The Blessing Family ryahumurije Abarundi
Alex Dusabe nawe yari yitabiriye iki gitaramo
Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Pastor Mucyonesha Andre uyobora Christian Life Assemble Nyarutarama ahabereye iki gitaramo, yanejejwe cyane n’icyo gitaramo anatangaza ko hari gutegurwa umunsi wo kuzajya gusura no gufasha impunzi z’Abarundi, icyo gikorwa kikaba kiri gutegurwa n’abahanzi bo mu bihugu byombi.
Nyuma y'iki gitaramo harategurwa umunsi wo kuzajya gusura impunzi z'abarundi ziri mu Rwanda
Iki gitaramo kitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye
Maya Nzeyimana umwe mu bahanzi bavuye I Burundi yabwiye inyarwanda.com ko ibyabereye muri icyo gitaramo batari babyiteze. Akaba yashimishijwe cyane no kubona abanyarwanda babashyigikira bagasengera igihugu kitari icyabo kandi bakabikorana umutima w’urukundo. Yasabye abarundi kutiheba kuko Imana itari kurebera ibiri kuba ahubwo ifite umugambi kandi mwiza ku gihugu cy’u Burundi.
REBA AMWE MU MAFOTO Y'IKI GITARAMO CYO GUSENGERA ABARUNDI
Abahanzi bo mu Rwanda nabo bifatanyije n'abarundi
Iki gitaramo cyashimishije abarundi benshi banashimiye cyane abanyarwanda babashyigikiye
Umwe mu bari muri icyo gitaramo
Aime Uwimana na Gaby Kamanzi mu gitaramo cyo gusengera u Burundi
Phanny Wibabara wo muri The Sisters na we yaremye agatima abarundi
Umuhanzi Tonzi nawe yari yaje kwifatanya n'abarundi mu gusengera igihugu cyabo
Umuhanzi Gaby Kamanzi yahumurije imitima y'abarundi
Umuramyi Luc Buntu
Byari ibihe bidasanzwe ku Barundi n'Abanyarwanda mu mwuka wo guhanurira igihugu cyabo
Umuhanzi Eddie Mico nawe yahumurije abarundi
Aba ni bamwe mu bari muri icyo gitaramo
Umuramyi Fabrice Nzeyimana yashimiwe cyane n'itorero Christian Life Assembly
Uyu muhanzi ni umuvandimwe wa Fortrand w'i Burundi
Umuririmbyikazi Maya Nzeyimana yahumurije imitima y'abarundi benshi
Iki gitaramo cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe byo gusabana n'Imana
Benshi bari mu mavuta yo kuramya Imana basengera igihugu cy'u Burundi
Bamwe mu bari muri icyo gitaramo
Bamwe mu bari muri icyo gitaramo bafashe amafoto n'abo bateherukanaga
Abari muri icyo gitaramo buri wese yahawe ibyo kurya by'uruganda Altco Ltd
Amafoto: Byishimo Espoir
TANGA IGITECYEREZO