Umukinnyikazi wa filime nyarwanda Gahongayire Solange wamenyekanye cyane ku izina rya Zouzou muri filime Ntaheza h’isi yakoze impanuka ikomeye ya moto ku mugoroba wo kuri uyu wa 6.
Iyi mpanuka yabaye ubwo yari ateze moto avuye iwe aho atuye ku Gitega, mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 6, yamukomerekeje bikomeye mu mutwe aho yahise ajyanwa mu bitaro by’indembe ku bitaro bikuru bya Kigali CHUK.
Gahongayire Solange 'Zouzou' yakomeretse mu mutwe n'igikomere gito yagize ku maguru
Umukinnyi wa filime Johnson Sungura ari hafi cyane ya Zouzou kuva yakora impanuka, cyane ko banaturanye ku Gitega
Nyuma yo gukurikiranwa n'abaganga agakorerwa ibizamini bagasanga nta kibazo gikomeye yagize imbere mu mubiri, abaganga bamaze kumusezerera ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, kuri ubu akaba ari mu rugo aho azajya ajya kwa muganga kwisuzumisha.
TANGA IGITECYEREZO