RFL
Kigali

Miss Uwase Vanessa yahishuye ko umuryango wabo witeguye kwakira bikomeye umuhungu wabo Stromae

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:21/05/2015 15:00
22


Mu gihe hasigaye ukwezi kumwe gusa ngo Stromae asesekare i Kigali mu gitaramo gitegerejwe tariki ya 20 Kamena 2015, ndetse akaba atarahwemye kugaragaza ko ari umwanya mwiza azaba abonye wo kugaruka kwe se, abo mu muryango we nabo baratangaza ko bashishikajwe bikomeye no kwakira uyu musore.



Mu minsi yashize, tariki ya 10/05/2015 ubwo Stromae yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru i Dakar aho yatangiriye uru rukurikirane rw’ibitaramo bye muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yavuze ko ashimishijwe no gutaramira muri ibi bihugu ku nshuro ye ya mbere ariko agaruka cyane ku gitaramo afite i Kigali aho yavugaga ko kimuteye amatsiko kandi yibaza uburyo azakirwa mu gihugu cya se.

Stromae yagize ati “ Ngiye kujya mu Rwanda ku butaka abakurambere banjye bo ku ruhande rwa data bakomokaho. Ni ibintu byiza kuri njyewe ariko mu by’ukuri sinzi ikintegereje.”

Stromae

Nkuko bigaragara ku ngengabihe ye, Stromae azasoreza ibitaramo bye muri Afrika mu Rwanda

Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Miss Uwase Vanessa igisonga cya mbere cya Miss Rwanda, usanzwe ari mushiki wa Stromae wo kwa se wabo(ba se baravukana), utarahwemye kugaragza ko atewe ishema n’uyu mwene se, ndetse mu minsi yashize byavugwaga ko yifuzaga kuzamuzana mu Rwanda mu gihe yari kuba yegukanye ikamba. Yavuze ko nk’umuryango Stromae avukamo bashimishijwe cyane n’iki gitaramo cye i Kigali ko ndetse biteguye kumwakira.

Ati “ Tumwiteguye neza, tuzakorana n’abantu bamuzanye bazaba bamushinzwe, noneho igihe azashaka gusura umuryango we tuzabe turi hafi, ariko nyine twe turabyishimiye ko yahisemo gusoreza mu Rwanda muri tour ye muri Africa, byatweretse ko hari impamvu kandi ahazirikana. Haracyari kare ariko ibyo ari byo byose twiteguye neza bihagije.”

Miss Vanessa

Miss Uwase Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015

Tumubajije, we ku giti cye, uko yakiriye uru rugendo rw’iki cyamamare gikomoka mu muryango wabo. Miss Uwase Vanessa yagize ati “ Ku giti cyanjye narabyishimiye, usibye ko byabaye coincidence(byahuriranye)n’igihe hariho ibihuha ko nitsinda Miss Rwanda nzamuzana, njyewe ndabyishimiye ku giti cyanjye byarantunguye, wagirango yarabyumvise ahari ko twamuvugaga.Byarantunguye birananshimisha kandi niteguye kumubona.”

Nyuma yo gutaramira mu mijyi ya Dakar, Praia (tariki 16 Gicurasi), Douala (19 Gicurasi), nk’uko igengabihe ye ibiteganya biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi agomba kuba ari Abidjan, hanyuma akazakomereza Libreville tariki 06 Kamena, Brazaville 10 Kamena, Kinshassa 13 Kamena, hanyuma agasoreza i Kigali tariki ya 20 Kamena aho ashobora no kuzamara iminsi nk’uko byemezwa nabarimo bategura urugendo rwe i Kigali.

Stromae

Iyi foto igaragaza se wa Stroame, Rutare Pierre(w'inzobe) na murumuna we Rubayiza, ari nawe se wa Miss Vanessa. Aha yari yamuherekeje mu bukwe bwe mu mihango yo gusaba nk'uko Vanessa yabyanditse ubwo yashyiraga hanze iyi foto mu minsi yashize

Nyuma y'uko bimenyekanye ko uyu muhanzi we ubwe yemeje ko azataramira mu Rwanda, benshi mu banyarwanda bamufata nk'umuvandimwe wabo ndetse baterwa ishema n'urwego amaze kugeraho, bagaragaje ko bishimiye cyane uyu musore, aho ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje guhererekanya aya makuru y'uko Stromae agiye kuza mu Rwanda.

Dore icyo Stromae avuga ku nkomoko ye n’u Rwanda, hamwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yatumye abura se akiri muto

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique hagati mu mwaka ushize wa 2014 ubwo yitabiraga ibitaramo binyuranye muri Afrika ya ruguru ya Barabu, Stromae yabajijwe ibibazo byinshi byibanze cyane ku nkomoko ye, amateka ye ndetse n’ibijyanye na muzika ye, mu bibazo yabajijwe byerekeye u Rwanda akaba atarabiciye ku ruhande akerekana ko afite inkomoko kuri uyu mugabane w’Afrika ndetse no mu Rwanda by’umwihariko aho yemera ko afite inkomoko 50% indi ikaba i Burayi.

Stromae

Stromae aganira n'umunyamakuru

Abajijwe n’umunyamakuru niba igihe kitazagera akaza gukorera ibitaramo no muri Afrika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahari ari nako karere u Rwanda ruherereyemo yasubije ati: “Ndabitegura mu mwaka wa 2015. Nzajya i Dakar, Abidjan, Yaounde, Kinshasa, Johannesburd n’i Kigali. Ni gute ntajya i Kigali?”

Uyu muhanzi yanabajijwe impamvu adakunda kuvuga cyane ku mateka amwerekeyeho kandi ababaje ku Rwanda, maze mu magambo ye asubiza avuga ko amateka yitaho cyane ari aya mama we w’umubiligikazi wamureze, maze abazwa n’umunyamakuru ibya papa we w’umunyarwanda maze nabyo agira icyo abivugaho.

Stromae

Stromae amaze kwegukana ibihembo birenga 30 kuva 2009

Stromae ati: “Yahuye na mama ubwo yari mu mashuri mu Bubiligi, bagiranye inkuru y’urukundo yarangiye nabi, njye n’abavandimwe banjye twavutse kuri ubwo bumwe bwabo. Nyuma rero papa yafashe icyemezo cyo kujya i Kigali, ntiyigeze atuzirikana, sinamubonye kenshi ariko mfite ibifatika mwibukiraho harimo no ku mashusho.”

Stromae yakomeje abazwa ibijyanye n’uko nk’umwana wari ufite imyaka 9 y’amavuko yaba azi iby’urupfu rwa papa we maze asubiza agira ati: “Nyuma ahubwo maze kugira imyaka 11 na 12 sinabashaga kwiyumvisha iryo yobera ryo kuba adahari, maze mbaza mama nti yarapfuye nawe aransubiza ngo yego! Ndamubaza nti ryari? Yishwe nande? Gute? Yashyinguwe he?... Aransubiza ngo ntabizi. Ndacyafite mu mutwe ibyo bihe by’amajoro biremereye, biteye ubwoba mu miryango y’abanyarwanda mu Bubiligi. Amajoro yose kuri telefone ngo umuntu ashakishe amakuru y’ibyo biremwa by’agaciro gakomeye. Icyo nzi cyo nkesha umwe muri ba masenge w’umunyarwandakazi mfata nka mama wanjye wa kabiri, ni uko benshi bo mu muryango wanjye wo ku ruhande rwa papa bazize Jenoside”.

Reba amashusho y'indirimbo ye 'Papaoutai'


Mu bindi bibazo Stromae yabajijwe, yabajijwe icyo abona Jenoside ari cyo maze mu magambo ye asubiza agira ati: "Ni isomo ritavugwa ku kiremwamuntu ndetse rikanaba isomo rikomeye cyane ku nkomoko yo gucamo abantu mu bice bitandukanye. Reka mbyerure ; mumaze kuvuga ko papa yari umututsi, iyo muba mwambajije iki kibazo ngo uri umututsi cyangwa uri umuhutu, sinari kubasubiza, kugirango mutabifata nk’ikinyabupfura gicye nari gushaka ubundi buryo nkoresha. Icyo kibazo nicyo abicanyi babazaga mu mabariyeri."

Reba amashusho y'indirimbo ye 'Formidable'


Stromae muri iki kiganiro kirekire, yanasobanuye ko we atazi byinshi kuri Jenoside uretse kuba yarahitanye papa we, ndetse anaboneraho no kuvuga ko amateka ye adahuye n’aya mugenzi we Corneille, kuko uyu we yacitse ku icumu rya Jenoside mu gihe Stromae we icyo azi kuri Jenoside ariko uko yamutwaye papa we nyamara Corneille we ari umunyarwanda utavangiye wabuze abanyarwanda benshi kandi nawe akaba yarahigwaga.

Reba amashusho y'indirimbo ye 'Alors on dance' yamumenyekanishije cyane

Stromae abajijwe niba yaba yaratumiwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 wabaye tariki ya 6 Mata umwaka ushize, yasubije agira ati: “ Yego ndabizi ko iyo njyayo nari kuba nisanga. Ariko dore amateka yanjye arihariye, kujya aho papa yaguye akaburirwa irengero, nifuza kuba najyaho ndi njyenyine, cyane cyane nta tangazamakuru ribigiyemo. Ku bw’ibyo sinaba ndi Stromae, naba ndi ka Paul gato gashakisha papa wako, muri macye yaba ari umuhungu uri gushaka kwiganirira na papa we watabarutse. Ibyo ni ibyanjye nihariye. Sindi ikimenyetso cyangwa inkingi y’ibendera, no kuba mvuga ibi ni uko mpa icyubahiro miliyoni y’inzirakarengane.”

Miss Vanessa

Miss Vanessa Uwase, usanzwe anerekana imideli, avuga ko umuryango wabo witeguye kwakira Stromae

Tubibutse ko kompanyi ya Positive production isanzwe izwi mu gutegura ibitaramo n'amaserukiramuco atandukanye hano mu Rwanda ariyo irimo itegura urugendo rw'uyu muhanzi i Kigali.

Reba indirimbo ya nyuma Stromae, aheruka gusohora yise 'Carmen', imaze kurebwa na miliyoni 10 zirenga z'abantu nyuma y'ukwezi kumwe n'igice gusa imaze isohotse

Menya byinshi mu by'ingenzi bikubiyemo amateka ya Stromae mu nkuru irambuye duheruka kumukoraho ubwo yizihizaga isabukuru y'imyaka  30

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gatete8 years ago
    Ariko Raisa rwose baramwibye niwe wari kuba nyampinga. Azubwenge pe ni na mwiza
  • narumiwe8 years ago
    So what?
  • cola8 years ago
    Iyi nkur irandijije pe agahinda gafite beshi ,jye ndumva yarakomeretse cyane kandi birababaje.tutavuze abahekuye urwanda ariko nkababyiruka twari dukwiye kubyara abana twabanje kubitekerezaho neza.ko iyo udashoboye kurera uwo washyize kw isi uba umwikoreje umutwaro azira akamama.
  • Felix8 years ago
    Sinzi ko bazashobora kumubona kuko celebrities mu burengerazuba bw'isi mbona bitoroha kubegera kubera impamvu z'umutekano wabo. Good luck.
  • mami8 years ago
    ndasubiza uwo wiyise gatete niba vanessa baramwibye byaba byiza ugiye gutanga ikirego ukamuburanira
  • mbanze deo8 years ago
    ariko uyu mukobwa nawe arahinda.nta gihe atavuze ko stromae ari mwene wabo.kuva yaza mw itangaza makuru yaje amwitwaje.twarabyemeye rwose rekera ho kwerekana ko umwihomye ho cyane
  • dada8 years ago
    Basire nubyara yabana mukabatererana muzajya.mubyicuza, ariko Iyi mugabo nuko jeniside yamuhitabye wenda yari kugeraho akagarura agatima ntawamenya!!
  • kizito8 years ago
    wowe wiyise mbanze deo kura itiku nishyari mumutwe wawe ubwo wazigeza kuki ufite ibikoma bishyari murutwe
  • Betty8 years ago
    Uwo Raissa ntiyarikuba miss rwanda abo muri Rwandair baramuzi uburaya bwe yakoreraga za Dubai bagiye mukazi ubwo rera murumva mubakemurampaka hari Akazuba uzi uburaya bwe nubujura aribyo byatumye yirukanwa muri rwandair ntiyari kwemera ko uwo muntu aba miss rwanda kereka Miss mu Ndaya
  • Mwene Kalisi8 years ago
    Nkora kuri airport. Rwandair yatinye ko natsinda ibyo bamukoreye bizamenyekana baramugambanira. Raissa yigeze anabarega rwose. Twese turamuzi bamugenzeho kugeza no muri miss Rwanda.
  • Didier8 years ago
    Ninde se utarabibonye ko Vanessa bamwibye? Uyu niwe miss Rwanda mumaso yacu. Abandi bo ntawutumva ko Ari amashyari ya bene ngango gusa. Ni namwe mwica abantu. Amashyari gusa.
  • Mwene Kalisi8 years ago
    Njye nkora kukibuga. Ninde se utazi ko yagiye kurega Rwandair imurenganya. Ahubwo uyu mwana azi ubwenge. HR Wo muri Rwandair yamuziraga kuva kera. Uyu niwe miss Rwanda mumaso yacu.
  • Mwene Kalisi8 years ago
    Njye nkora kukibuga. Ninde se utazi ko yagiye kurega Rwandair imurenganya. Ahubwo uyu mwana azi ubwenge. HR Wo muri Rwandair yamuziraga kuva kera. Uyu niwe miss Rwanda mumaso yacu.
  • Didier8 years ago
    No muntara na hehe hose birazwi ko Raissa ariwe wari kuba miss Rwanda. Byahise bigaragara rwose ko hajemo za ruswa. Nyampinga yari uyu
  • h8 years ago
    bigiye kumera nka za famille zo mu Rwanda zumva bene wabo baba i Burayi zigacelebra ngo zigiye kubariraho cash? muharanire kwigira sha rwose uwo mwana kuba superstar yarabikoreye mureke kumuriraho hit ngo ni famille, famille se wabirarira? azaba aje kureba cash
  • Rwaka8 years ago
    Miss Rwanda nuyu mwana abandi bo muvane amashyari yabarezi aho
  • DSP8 years ago
    Miss n umwe watowe kandi arusha uwo wanyu ureba imirari inshuro nyinshi ubwiza, bamwibye iki? ko uriya mwana amurenze mbali nambali, uriya mwana aracyari naturelle, innocente kabisa, nta mushiha afite mu maso, future ye iragaragara ko ari sawa, ibyo muvuga mubivuge, ntacyo muri buhindure
  • Femme Africaine8 years ago
    Cette fille m'a eu kabisa. Ni miss wanjye nabana banjye bararize atsindwa. Go Vanessa tu es la miss pour la majorité des Rwandais. Ndibaza ko nawe babikubwira. Miss Rwanda devrait être toi kabisa.
  • Pili8 years ago
    Ese mwari mwabona aho banga gutora president ngo nuko akiri muto yanyaraga kuburiri cg yibaga amapera? Aramaze niba Rwandair yaramwirukanye. Icyangombwa ni present yumuntu si past. Abantu Rwandair yirukana buri mwaka uzi uburyo bangana? Nkanswe uyu banarenganije ikibuga cyose kireba kubera abagore bamashyari bamuziraga gusa. Ibyo mwavuga byose abantu benshi niwe babona nka miss Muzi kuvuga ibyo mutazi gusa Ibikorwa banakora byose kwanza bihita binagaragara ko ari ideas ze... Ishyari mubanyarwanda we! Ngaho mufate imihoro ndabona aricyo musigaje
  • Aline8 years ago
    Geza aho kurata amasano aho muko!!!!!! Eegoko uyu we uzanye imihoro aje ate??!?





Inyarwanda BACKGROUND