Mu gihugu cya Australia guhera mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi hari kuba icyo benshi bafashe nk’igitangaza ubwo abatuye agace ka Tablelands ko muri New South Wales bajyaga kubona bakabona ku mazu yabo hari kugwaho imvura y’ibitagangurirwa, byahawe izina rya Angel Hair cyangwa umusatsi w’abamalayika.
Tariki 4 z’uku kwezi nk’uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, umwe mu baturage batuye aka gace witwa Ian Watson yagize ati: “Ese hari undi muntu uri kubona ibintu nk’ibyo ndi kubona ndi kwita imisatsi y’abamalayika (Angel Hair), cyangwa se mbyite miliyoni z’ibitagangurirwa ziri kugwa ubu nonaha? Maze iminota igera nko ku 10 mvuye mu mujyi, ariko ubu ndi kubona ibihumbi by’ibitagangurirwa bito bitembera mu kirere mu ndodo zabyo, ndetse inzu yanjye imaze kuzurira nabyo. Hagire umpamagarira abahanga.”
Mu buryo butunguranye, imvura y'ibitagangurirwa yaguye muri aka gace
Nyuma y’iki gihe mu minsi yakurikiye, imirima n’ibiti byose byari byamaze gutwikirwa n’ibiringiti by’umweru byakozwe n’ubudodo bw’ibi bitagangurirwa nk’uko amafoto dukesha Mailonline abigaragaza.
Ibiti byose byo muri aka gace byahise bitwikirirwa n'ibitagangurirwa
Cyakora si ubwa mbere ibi bibayeho muri iki gihugu, dore ko Keith Basterfield avuga ko ibi byatangiye kugaragara kuva mu myaka ya za 70 ubwo byabaga mu gace ka Albury. Basterfield avuga ko ubu ari uburyo bukoreshwa n’ibitagangurirwa mu guhunga ahantu hari ubuzima bubi, dore ko ubwo mu mwaka wa 2012 imyuzure yibasiraga umujyi wa Wagga Wagga uherereye mu majyepfo ya New South Wales, nabwo ibitagangurirwa bigera mu bihumbi byakoresheje ubu buryo mu guhungira ku misozi.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO