RURA
Kigali

Tidjala Kabendera na Mulindwa Augustin bishimiye imyaka 12 bamaze bakorana banagira inama abandi banyamakuru

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:7/05/2015 16:32
1


Tidjala Kabendera na Mulindwa Augustin ni abanyamakuru bakoranye kuva mu 2003 kuri radio Rwanda. Kuva bahurira mu kazi aba banyamakuru ngo bafashanyije byinshi ndetse buri wese hari byinshi yungukiye kuri mugenzi we.



 

Mulindwa Augustin wihaye akabyiniriro ka Big Brother yatangiye kumvikana kuri radio Rwanda mu mwaka wa 2003, nyuma y’amezi make Tidjala Kabendera yamusanzeyo aramwakira nk’umukozi mugenzi we ndetse bahita bahuza baba inshuti.

Mulindwa ati “Gukoranana TK ntako bisa. Ni umunyamwuga akunda ukuri kandi agira ubutwari bwo kukuvuga. Arumvikana kandi agira moral muri byose."

Big Brother asanga gukorana na Big Sister ntako bisa

Tidjala Kabendera waje nawe kubatizwa akazina ka Big Sister n’uyu mugenzi we, agira ati “ Niwe muntu wabanje kuba umujama wanjye wa mbere nkinjira mu kazi,yaranyakiriye amenyereza akazi, muri make twarahuje. Kuva 2004 kugeza 2013 twakoranaga kuri Radio Expo.(Radio ijyaho mubihe bya expo gusa). Kuva 2010 kugeza 2014 twakoranaga show yitwa The Youth Special Show kuri RTV ari naho havuye izina BIG SISTER kuko we n’ubundi yakoreshaga BIG BROTHER”


Gushyira hamwe, gukunda akazi no kwirinda inda nini nk’imwe mu nkingi zafashije Mulindwa Augustin a.k.a Big Brother mu kazi asanga yaba n’intwaro yafashe buri wese kunoza akazi cyangwa umwuga we bikamugeza ku iterambere. 

Ati “ Icya mbere bakunde akazi. Birinde inda nini. Bareke kwikunda. Bumve bagenzi babo kandi bagire kwihangana, birinde gukira vuba baharanire kugira umusaruro kabone nubwo batahabwa agaciro bitinde bitebuka bazagororerwa.”

Umwuga watumye baba inshuti magara mu buzima bwa buri munsi

Tidjala Kabendera avuga ko mu kazi hari byinshi yungukiye kuri uyu mugenzi we yasanze mu mwuga bijyanye no kunoza akazi kabo ndetse n’ubundi bushabitsi bwo hanze y’umwuga wabo.

Ati “ Ni imfura agira urugwiro kandi akunda akazi. Akazi ke agakora neza sinshidikanya ko yaba ari umwe mu bayanyamakuru ba entertainement beza. Sinakwibagirwa ko ari nawe wamfunguye amaso mu kuba MC mu bukwe kuko we ajya abikora, jye nari menyereye kuba MC mu bitaramo ariko niwe wanyeretse ko no mu bukwe bishoboka ubu mba MC mu bukwe kenshi.”

 

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Olvis9 years ago
    Yap nibwo bucuti ni mako kiba inshuti gusa Big Bro turagukumbuye garuka mwongere mudususurutse. ndi umufana wanyu peee Imana ikomeze ibarindire ubucuti bwanyu.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND