Imyidagaduro na siporo ni bimwe mu bintu bigarukwaho kenshi kubona abantu babiri bari imbere muri byo bahuza bakabana, biba ari inkuru itariho ivumbi.
Imwe muri izi nkuru zasamiwe hejuru ni iy'umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves, wasezeranye na Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019.
Mu 2019 ni bwo Kimenyi
yahishuye ko ari mu rukundo na Uwase Muyango Claudine yari yasimbuje Didy d’Or.
Byari nyuma y’igihe kinini iby’urukundo bihwihwiswa ariko mu itangazamakuru
bakaba ibamba babibajijweho.
Ubwo iby’uko bakundana
byajyaga hanze, Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye
amenyana na Miss Muyango.
Urukundo rw’aba bombi
rwakomeje gusagamba, rukomeza kuba inganzamarumbu ndetse uko iminsi yagiye
ihita, bereka abarutegaga iminsi ko ‘urwabo ruruta byose!’
Iby’urukundo rwabo byakomeje
gushimgangirwa n’amagambo meza bakundaga kubwirana bifashishije imbuga
nkoranyambaga, bikomeza kwerekana ko byanga bikunze ruzagera kure.
Tariki 19 Werurwe 2020,
ubwo Miss Muyango yizihizaga isabukuru y’amavuko, icyo gihe Kimenyi Yves yigomwe ibitotsi ageza
Saa Sita z’ijoro ategereje ko urushinge rw’isaha rwinjiza umunsi kuri iyi
tariki, maze yifashishije Instagram agenera umukunzi we ubutumwa bwuzuyemo
amagambo y’urukundo.
Aka bya bindi Knowless
yaririmbye agira ati ‘Byarakomeye!’ Benshi batangira kubona ko inkweto yamaze
kubona iyayo.
Icyo gihe uyu mugabo
yaragize ati: “Ntabwo uri umukunzi wanjye gusa ahubwo uri inshuti magara nagize
ikomeye kuva nabaho, kukugira ni cyo kintu cyiza cyambayeho kuva navuka. Uyu
munsi ni wo wavukiyeho, nkwifurije kugira umunsi mwiza, ugire umunsi mwiza
cyane, ndagukunda Miss wanjye.”
Ni mu gihe Muyango yigeze kubwira
itangazamakuru ko bwa mbere amenya Kimenyi hari muri Mata 2019. Ngo muri iyo
minsi yagiye kureba umukino wahuzaga Rayon Sports na APR FC [Kimenyi yakinagano]
ngo yirebere n’amaso uwo musore wavugwaga cyane.
Icyo gihe ngo nibwo batangiye kujya
bavugana kuri telefone bisanzwe nk’inshuti ariko nta rukundo rurimo. Uko bagiye
baba inshuti baje kujya bahamagarana bakibukiranya gusenga Saa Cyenda z’ijoro,
ari na cyo ahanini cyabahuje cyane.
Muyango ati: ”Simvuga
uwahamagaye undi bwa mbere, gusa twavuganaga ibintu bisanzwe, twakundaga
kuvugana Saa Cyenda z’ijoro tugiye gusenga, hagati mu munsi twavuganaga gake
ariko akaba azi ko izo saha tubyuka tugasenga buri munsi, tuba inshuti zisanzwe
tutarabonana.”
“Twari inshuti nta kindi
cyari kibyihishe inyuma, duhura bwa mbere yanyuzeho ahantu nari mu birori
by’isabukuru aje kundamutsa ntiyanahamara umunota n’umwe.”
Muyango yavuze ko
yashidutse bakundana ariko atibuka uko byagenze, baza kwinjira mu rukundo bya
nyabyo muri Kamena hafi Nyakanga 2019.
Ati: “Yari yaratandukanye
n’umukunzi we kandi nanjye hari hashize amezi arenga atatu ntandukanye
n’umusore twakundanaga.”
Urukundo rw’aba bombi
rwageze aho rurenga ubucuti n’umubano usanzwe, kuva mu 2020 biyemeza kubana mu
nzu imwe.
Ku wa 28 Gashyantare
2021, Kimenyi yiyemeje gutera ivi yambika impeta ya ’Fiançailles’ Muyango
amusaba kumubera umufasha, undi ntiyazuyaza arabyemera.
Muri Nyakanga 2021 hagiye
hanze amashusho agaragaza ko Muyango akuriwe ndetse ku wa 21 Kanama 2021, bibarutse
imfura y’umuhungu yitwa Kimenyi Miguel Yannis.
Ni mu gihe tariki 6 Mutarama 2024, ari bwo basezeranye kubana akaramata. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge Gisozi ahazwi nka Romantic Garden.
Waranzwe n’ubwitabire
bw’abafite amazina azwi muri siporo no mu myidagaduro y’u Rwanda. Barimo
Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2019, Mariya Yahani wasohoye
umugeni, Victor Rukotana uririmba gakondo ndetse na Jado Kabanda wabaye umujyanama
wa Bruce Melodie akaba n’Umuyobozi mukuru wa Isibo TV Muyango Claudine akorera.
Umukundwa Cadette
witabiriye Miss Rwanda ya 2019 ari mu bambariye Muyango Claudine. Umuhanzi
Nkurunziza waririmbye indirimbo irata ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda, Nkurunziza
ni we wari umusaza wasabiye Kimenyi Yves.
Kimenyi Yves yaherekejwe
n’abasore barimo abakinnyi nka Biramahire Abed ukina muri Mozambique, Nshuti
Innocent wa APR FC, Nkinzingabo Fiston wa Mukura FC, Mugunga Yves ukinira
Kiyovu FC na Zaba Missed Call w’umunyarwenya.
Muyango Claudine na
Kimenyi Yves basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu Busitani bwa
Center Piece buri ku Gisozi mu ntera ngufi uvuye kuri Romantic Garden ahabereye
uwo gusaba no gukwa.
Basezeranyijwe na Bishop
Karemera Emmanuel wo mu Itorero Living God Church, abasaba kubaka urugo rwiza
rushingiye ku ijambo ry’Imana.
Kimenyi Yves
yasezeranyije Muyango kuzamukunda iteka ryose naho Muyango Claudine
amusezeranya kumubera umugore umwubaha. Bakimara gusezerana bakiriye abatumirwa
mu Busitani bwa Romantic Garden.
Uru si rwo rukundo rwonyine rwashimangiye isano ihuza imyidagaduro na siporo, kuko hari n'ibindi byamamarekazi birimo abanyamideli n'abandi bamamaye cyane mu marushanwa y'ubwiza, barushinganye n'ibindi byamamare mu guconga ruhago.
Mu gukora uru rutonde rw'imiryango 10, InyaRwanda yibanze cyane mu Rwanda no muri Afurika, ariko itera akajisho no ku byamamarekazi bifite amazina aremereye ku Isi byabanye n'ibindi byamamare muri ruhago.
1. Hamisa Mobetto na Stephanie Aziz Ki
Hamisa Mobetto, umunyamideli w’umunya-Tanzania, yashakanye na Stephanie Aziz Ki, rutahizamu wa Yanga SC. Ubukwe bwabo bwabaye muri Gashyantare 2025.
2. Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves
Muyango Claudine,
wabaye Miss Heritage Rwanda 2019, yashakanye na Kimenyi Yves, umunyezamu
w’ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi. Ubukwe
bwabo bwabaye muri Mutarama 2024.
3. Antonella Rocuzzo na Lionel Messi
Antonella, ni umunyamideli ukomeye ukomoka muri Argentine, wamamaye cyane mu gukorana n'ibigo nka Adidas, Alo Yoga n'ibindi. Yashyingiranwe na Lionel Messi, rutahizamu w'ikipe ya Inter Miami ndetse n'ikipe y'igihugu ya Argentine ku ya 30 Kamena 2017, ndetse ubu bafitanye abana b'abahungu batatu.
4. Adaeze Yobo na Joseph Yobo
Adaeze Yobo ni umubyinnyi w'icyamamare muri Nigeria, akaba yaratowe nk'umukobwa uhiga abandi mu buranga mu 2008, aho yaje no guhagararira igihugu cye muri Miss World muri uwo mwaka. Yashyingiranwe na Joseph Yobo, Kapiteni wa Nigeria wahoze akina muri Everton.
5. Edurne na David de Gea
Edurne ni umuhanzikazi w'umunya-Espagne washyingiranwe na David de Gea, umunyezamu wa Espagne na Bayern Munich, mu mwaka wa 2023.
6. Shakira na Gerad Pique
Shakira, umuhanzikazi ufite inkomoko muri Colombia, yatandukanye na Gerard Pique, myugariro w'umunya-Espagne wahoze akinira FC Barcelona n'ikipe y'igihugu ya Argentine, mu 2022 nyuma y'imyaka 12 babana, ubwo Shakira yamenyaga ko uyu mukinnyi amuca inyuma.
7. Viktoria Varga na Graziano Pelle
Uyu mugore, ni umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli ukomoka mu Butaliyani. Yashyingiranwe na Graziano Pelle, Rutahizamu w'Ubutaliyani wahoze akinira Southampton, baza gutandukana umwaka ushize nyuma y'imyaka 10 babana nk'umugabo n'umugore.
8. Menaye Donkor na Sulley Muntari
Menaye Donkor ni umunyamideli akaba na rwiyemezamirimo w'icyamamare muri Ghana. Yashyingiranwe na Sulley Muntari wakiniye A.C Millan kuri tariki 25 Ukuboza 2010.
9. Georgina Rodríguez na Cristiano Ronaldo
Georgina Rodríguez,
umunyamideli ukomoka muri Esipanye, yashakanye na Cristiano Ronaldo, rutahizamu
w’ikipe ya Al-Nassr ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal. Ubukwe bwabo bwabaye
muri Nyakanga 2017.
10. Victoria Beckham na David Beckham
Victoria Beckham, umunyamideli
n’umuririmbyi wahoze mu itsinda rya Spice Girls, yashakanye na David Beckham,
wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.
Ubukwe bwabo bwabaye muri Nyakanga 1999.
TANGA IGITECYEREZO