Kuri uyu wa gatantu tariki ya 17 Werurwe 2015 Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yatangije uburyo bushya bwo kwiguriza amafaranga ku umuntu ukoresha umuronga wa Airtel mu Rwanda.
Ubu buryo bwiswe “Igurize amafaranga ” buzajya bworohereza abakiliya ba Airtel mu kubona amafaranga .
Philp Onzoma asobanura uko uburyo bwa Iguriza buteye
Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda ushinzwe ubucuruzi bw’amatelefone Philp Onzoma yagize ati: “Ubu ni uburyo bwiza bwo kwiguriza amafaranga, mugiye uhuye n’ikibazo kigutunguye. Iyi nguzanyo iciriritse nta gwate isaba kandi yishyurwa mu igihe kitarenze ibyumweru bibiri, amafaranga meshi umuntu ashobora kwiguriza ni 50.000 Frw ,amafaranga make ashobora kwiguriza ni amafaranga 100Frw hakiyongeraho amafaranga ya serivise angana n’icumi kw’ijana.”
Uyu muhango witabiriwe n'abafatanyabikorwa banyuranye ba Airtel ndetse n'abanyamakuru
Kugira ngo umuntu akoreshe iyi serivise agomba kuba akoresha umurongo wa airtel kandi agura amafaranga yo guhamagara kandi abasha gukoresha serivise za airtel money kwacyira, kugura, kohereza, izo serivise zose agomba kuba azikoresha cyangwa akoresha imwe, murizo ibyo bizamuha amahirwe yo kumenya amafaranga azajya ahabwa.
Iyi serivise ikazajya ikoreshwa n’abakiriya ba Airtel aho bari mu gihugu hose ndetse na telefone bakoresha izo arizo zose. Kwiguriza umukiriya wa Airtel azajya akoresha *182# .
Niyonzima Moise
TANGA IGITECYEREZO