Umuhanzikazi Butera Knowless kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20, Werurwe 2015 ubwo yahagurukanaga na bagenzi be bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 5 bava i Kigali berekeza i Rusizi aho bateganya gukorera igitaramo cyabo cya mbere yatunguranye kuko mu rugendo rw’amasaha akabakaba 7 atigeze agaragara arya kimwe nk’abandi.
Abahanzi 10 bari muri Primus Guma Guma Super Star bahagurutse i Kigali ahagana ku isaha ya saa tatu zuzuye maze bageze i Huye baraharuhukira ndetse banahafatira ifunguro rya saa sita mbere gato y’uko bakomeza urugendo rurerure ruberekeza I Rusizi baciye mu ishyamba rya Nyungwe.
N’ubwo bagenzi be bose kimwe n’abandi bari berekeje i Rusizi muri gahunda y’iki gitaramo bafashe ifunguro ryabo, umuhanzikazi Knowless we ntiyigeze afungura, ahubwo akaba yakomeje kugenda anywa amazi menshi muri uru rugendo.
Mu gihe abandi bafataga ifunguro Knowless we yararimo achatinga kuri telefone ye yari yacometse kuri Power bank(Akuma kabika umuriro wa telefone). Aha yari kumwe na Producer Bagenzi Bernard
Bamwe mu babonye Knowless atarimo arya mu gihe abandi bose bari barimo bafungura bibajije byinshi, bamwe bagakeka ko yaba atishimiye amafunguro yari yateguwe na Hotel Ibis dore ko yanageze muri resitora, abandi bagakeka ibintu byinshi bitandukanye harimo nko kwanga kurya abantu bamureba.
Yanyweye uducupa 6 tw'amazi muri uru rugendo
Gusa nyuma yo kubona ibi, ubwo yarageze i Rusizi twagerageje kuvugisha uyu muhanzikazi, asobanura ko nta yindi mpamvu yamuteye kudafata amafunguro usibye kuba muri we yumvaga byaba byiza afatiye rimwe ifunguro ageze i Rusizi mu rwego rwo kwanga icyamubangamira mu rugendo.
Aha Knowless yerekezaga kuri Bus yitegura gufata urugendo ruva Huye yerekeza Rusizi
Knowless ati “ Kubera narinziko urugendo ari rurerure, njyewe buriya navuye mu rugo mfashe ifunguro. Kuri njyewe numvaga urugendo rwari rurerure, kurya, kugira gute,..Stress iba nyinshi, rero nageze i Huye abandi bagiye kurya nanjye nshaka kongera gufata umuceri ariko numva ntabwo biza kumera neza mu nda. Nanze gushyiraho ibindi ndavuka reka mfatire rimwe ifunguro ni mugoroba ngeze i Rusizi!”
Knowless yahagurutse i Kigali yicaranye na Jules Sentore
Cyakoze n’ubwo atariye Knowless yagaragaye cyane anyway amazi, we ubwe akaba yiyemerera ko yageze i Rusizi anyweye amacupa 6 ya 500ml y’amazi y’Inyange.
Kimwe mu by'ibanze yahereyeho akigera i Rusizi ni ugufata ifunguro
Nizeyimana Selemani
PHOTO/Jean Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO