Nyuma y’iminsi micye uwari Minisitiri wa Minisiteri y’umuco na siporo Amb.Joseph Habineza asimbujwe Uwacu Julienne ,uwari ushinzwe iterambere ry’umuco nawe yasezeye aka kazi.
Nkuko bigaragara mu ibaruwa isubiza iyo Makuza Laureen yari yanditse taliki ya 26/02/2015 isaba gusezera akazi burundu , ashingiye ku biteganywa n’itegeko No 86/2013 ryo kuwa 11/9/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 90, Minisitiri w’intebe yandikiye Makuza Lauren amumenyesha ko asezerewe ku kazi akaba avanywe mu bakozi ba Leta burundu kuva ku itariki ya 26 Gashyantare 2015.
Ibaruwa isezerera Makuza laureen mubakozi ba leta nkuko yari yanditse abisaba
Ntampamvu yagaragaye yatumye Makuza asaba gusezera akazi
TANGA IGITECYEREZO