Nyuma y’uko itsinda rya Urban Boys rije mu bahanzi 15 bagomba kutoranywamo 10 bazakomeza, ubu iri tsinda ryamaze gutangaza ko risezeye muri aya marushanwa ndetse ritanga n’impamvu.
Mu ibaruwa iri tsinda ryandikiye uruganda rwa Bralirwa ari narwo rutegura aya marushanwa ku bufatanye na EAP, Urban Boys yavuze ko yishimiye kuza mu rutonde rw’abahanzi 15 bagomba gutoranywamo 10, ariko ikaba ihisemo gusezera muri aya marushanwa.
Muri iyi baruwa, Urban Boys ivuga ko ahanini isezeye kubera ibihembo bihabwa umuhanzi uri muri aya marushanwa buri kwezi hatitawe ko umuhanzi ari umwe cyangwa ari itsinda. Bityo ngo ariya mafaranga bahabwa(Miliyoni 1 buri kwezi) ntiyavamo ibisabwa ngo batange umusaruro baba bategerejweho muri aya marushanwa.
Iyi niyo baruwa Urban Boys yandikiye ubuyobozi bwa Bralirwa
Urban Boys itangaje ko isezeye muri aya marushanwa mu gihe biteganyijwe ko tariki 7/03/2015 aribwo hazaba igitaramo gihuza abahanzi 15 batoranyijwe mu cyiciro cya mbere mu rwego rwo gutoranyamo 10 nyir'izina bazakomeza muri aya marushanwa.
Reba hano indirimbo Till i die Urban Boys yakoranye na Riderman
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO